
Abatangajwe si Top5, Ahubwo niko bajyaga gukurikirana muri Sound Check- Boubou

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP avuga ko ibyatangajwe bitari impamo. Ahubwo ari uko abahanzi bajyaga gukurikirana
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2016 ahagana i saa 15h30′ nibwo hagiye hanze ijwi rivuga abahanzi batanu bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Mu baryumvishe bahise bemeza ko ari uko bazakurikirana byarangiye.

Mu bahanzi bavuzwe na Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors [EAP] ifatanya na Bralirwa gutegura iri rushanwa, harimo Urban Boys, Bruce Melodie, Christopher hakaza na Danny Nanone wari ugishidikanywaho.
Kuba yaravuze uru rutonde ngo rwari rwasabwe na Sound Man [Ushinzwe kuyungurura amajwi yabo], byahuriranye nuko abantu bakurikiranye iri rushanwa bumva ari nako abo bahanzi bashobora gukurikirana.
Bityo inkuru iba isakaye ityo ko abahanzi batanu bamaze gushyirwa hanze uko bari buze gukurikirana mu itangwa ry’ibihembo bya Guma Guma.
Boubou yabwiye Umuseke ko ari EAP na Bralirwa muri bose nta n’umwe uba uzi amanota y’abahanzi. Ko bifite itsinda rishinzwe kubarura amajwi yabo ariyo [PWC] riba ryayashyikirijwe n’aba Judges.

Ati “Ijwi ryagiye hanze si irivuga uko bazakurikirana. Ahubwo ni uburyo bagombaga gukurikirana muri sound check nkuko byari byasabwe na sound man. Abahanzi bo ubwabo bazi ukuri”.
Avuga ko uretse igihunga bashobora kuba bafite kandi byumvikana ko n’undi wese yakigira ku munsi nk’uyu, hari andi majwi yatambutse yababwiraga uko bagomba gukurikirana muri sound check.
Ahubwo atazi neza impamvu abahisemo gushyira hanze iryo jwi rivuga abahanzi batanu bagombaga kubanza batashyize hanze n’andi yabibasobanuriraga neza.
Abajijwe mu gihe baza bakurikiranye gutyo uko byavuzwe mbere yuko irushanwa riba niba bitateza umwiryane mu bahanzi ndetse n’abafana, yavuze ko buri muhanzi azi neza uko yakoze.
Byaba bibaye nkuko n’abandi hanze bamaze gutangaza intonde zuko bashobora gukurikirana kandi batazi neza uko barushanwa amanota.
Biteganyinyijwe ko igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 kibera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi z’umugoroba.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW