Digiqole ad

Abatabizi, ntibazi ubucuti dufitanye na FPR bumaze imyaka 25 – Dr Biruta

 Abatabizi, ntibazi ubucuti dufitanye na FPR bumaze imyaka 25 – Dr Biruta

Dr Biruta yavuze ko FPR na PSD bifitanye ubucuti bumaze imyaka 25

Dr Vincent Biruta perezida w’ishyaka Parti Social Democratique (PSD) i Rulindo amaze kugaruka ku mpamvu ishyaka ryabo ryashyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ngo ni ukubera ibyo yagejeje ku Rwanda. Abatabyumva bo ngo ntibazi ubucuti aya mashyaka afitanye kuva mu myaka 25 ishize.

Dr Biruta avuga ko hari byinshi bahuriyeho na FPR
Dr Biruta avuga ko hari byinshi bahuriyeho na FPR

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarizaga mu murenge wa  Gasiza mu karere ka Rulindo uyu munsi, mbere y’uko avuga hahawe umwanya Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’umutungo kamere.

Yavuze ko ishyaka PSD ryakoze igikwiye gikurikijwe n’ibyo abanyarwanda bifuza, avuga ko ibyo FPR yagezeho n’umukandida wayo byivugira kubirenzaho byaba ari ugukabya.

Ati “Amajyambere, imiyoborere myiza, demokarasi n’ubumwe natwe PSD tubihuriraho {na FPR}”

Mu magambo ye ati “Umukandida wacu ni umusingi w’ubumwe…abatabizi baravuga ngo ntabwo ari byo, ntibazi ubushuti dufitanye na FPR bumaze imyaka 25, abatabyumva si abyoboke bacu, dukora igikwiye mu gihe cyabyo,  abo tuvuga rumwe ni abanyarwanda.”

Dr Biruta yavuze ko abayoboye u Rwanda mbere bigishaga amacakubiri n’ingengabitekerezo ngo barimo n’abakomoka muri aka gace ka Rulindo, ngo ariko ubu karahumeka ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Umukandida atubwira ubuzima kuri bose, uburezi, ikoranabuhanga, amajyambere kuri bose… ibyo ni byo Abanyarwanda bifuza…kandi imvugo ye ni yo ngiro.”

Dr Biruta yagiye arondora bimwe mu bikorwa by’amajyambere byagezweho muri aka karere ku gihe cy’uyu mukandida bamamaza ababwira ko bagomba no kubirenza hakongerwaho ibindi.

Ati “Tariki 4 tuzindutse …..instinzi y’umukandida turayizeye, ni yo ntsinzi y’Abanyarwanda, ya FPR, ya PSD, n’indi mitwe yashyigikiye FPR, twese twihute mu iterambere.”

 

Dr Biruta yavuze ko FPR na PSD bifitanye ubucuti bumaze imyaka 25
Dr Biruta yavuze ko FPR na PSD bifitanye ubucuti bumaze imyaka 25
Umukandida Kagame Paul akurikiye ijambo rya Dr Biruta
Umukandida Kagame Paul akurikiye ijambo rya Dr Biruta
Dr Biruta yamamaza umukandida wa FPR i Rulindo
Dr Biruta yamamaza umukandida wa FPR i Rulindo

 

Photos/Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mr Biruta, ashobora kuba yarafitanye ubucuti we ubwe na FPR ariko ntashyiremo ishyaka PSD.Ahubwo benshi bashobora kuba barazize abantu nkawe.Ese mwirahira rya perezida Habyarimana yari yicaye muri CND? Niba yarahari ashobora kudusobanurira icyo yabitekerejeho? Ese nawe icyo gihe yari yaraboshywe yaravanguwe?

  • Gatabazi na Nzamurambaho na ba Ngango bazutse babaza Biruta ibyo arimo.

  • Ubundi gushyigikira Kagame ntibigombera kuba uri mu ishyaka runaka, ibyo akora birahagije ngo ujyane nawe! Iby’ubucuti mufitanye rwose ni ibyawe twe icyo tureba ni izina Rwanda yahesheje isura n’agaciro.

  • OYA Biruta wibishya inzoga! Intore izirushintambwe niwe niweeeee!!!!!!!!!!
    Ubucuti byo tuzabigarukaho nyuma yamatora. Turacyarimukirori.

Comments are closed.

en_USEnglish