Al-Shabab yishe Ingabo z’Uburundi
Umutwe wa Al Shebab uremeza ko ufite imibiri y’abasirikare b’abarundi
Agatsiko ka Islam ko mu gihugu cya Somaliya, Shebab karavuga ko gafite imibiri 18 y’abasirikare b’Abarundi bagiye gucunga umutekano nk’ingabo za ONU muri iki gihugu. Uyu mutwe uvuga ko wishe aba basirikare mu mirwano i Mogadiscio.
Umuvugizi wa Shebabs, Sheikh Ali Raage yatangarije BBC kuri uyu wa gatanu ko imirambo y’aba basirikare ibitse ahantu h’ibanga, atatangaje.
Guvernoma y’u Burundi yo yemera ko 6 mu basirikare babo baguye mu butumwa bw’akazi muri Somaliya ariko umuvugizi w’izi ngabo we ahakana iby’uko Shebab baba hari imibiri y’ingabo z’abarundi babitse. Anongeraho kandi ko abo yemeza ko bapfuye babihambiye ku Cyumweru cyashize.
U Burundi ni kimwe mu bihugu byohereje abasirikare babyo muri Somariya, mu gisirikare cya ONU kizwi nka AMISOM, kubungabunga amahoro muri iki gihugu. AMISOM kuri uyu munsi imaze kugira abasirikare bagera ku 8000.
DUKUZUMUREMYI Noël
Umuseke.com
2 Comments
Abarundi biganye U Rwanda none bibakozeho.
Bari baziko kujya muri mission ari ukugenda ukigahararira UN cg UA ikishyura none dore Al Shabab irabamaze. Sorry by the way
There is not all about money is about saving people’s life becareful 4r what you sayind God can punish you
Comments are closed.