Digiqole ad

Abasirikare 775 barimo abo ku nzego za General basezerewe mu ngabo

 Abasirikare 775 barimo abo ku nzego za General basezerewe mu ngabo

Bamwe mu basirikare bakuru (n’abagore babo) basezerewe mu ifoto rusange na Minisitiri w’ingabo

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko kuri uyu wa 11 Nyakanga Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe yayoboye ibirori byo gusezerera mu ngabo kubera izabukuru abasirikare bakuru, ibirori byitabiriwe n’abo basirikare bakuru n’abagore babo hamwe n’abandi bakozi mu ngabo.

Bamwe mu basirikare bakuru (n'abagore babo) basezerewe mu ifoto rusange na Minisitiri w'ingabo
Bamwe mu basirikare bakuru (n’abagore babo) basezerewe mu ifoto rusange na Minisitiri w’ingabo

Mu basirikare bakuru basezerewe kubera izabukuru harimo;  Lt General Ceaser Kayizari, Maj Gen Sam Kaka, Maj Gen Frank Mugambage, Maj Gen Paul Rwarakabije na  Brig Gen George Rwigamba ubu uyobora urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa.

Minisiteri y’ingabo ivuga ko Gen James Kabarebe  yashimiye aba basirikare bakuru umusanzu wabo mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama y’Abaminisitiri iheruka niyo yemeje iteka ryo gusezerera aba basirikare barimo n’abakuru. Gusa nta rutonde rw’abasezerewe rurambuye rwashyizwe ahagaragara.

Gen James Kabarebe yagize ati “Mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo w’ikirenga, ndashimira abasezerewe kubera izabukuru kubera ubwitange bwabo mu kubohora u Rwanda no kuruteza imbere. Mwese mwaritanze kugira ngo u Rwanda rube ahantu dutewe ishema no kwita iwacu.”

Lt Gen Ceaser Kayizari wavuze mu izina ry’abahagarariye abandi basezerewe yashimiye ubuyobozi bwa RDF, umugaba mukuru w’ikirenga Perezida Kagame by’umwihariko ku nama no guha igisirikare indangagaciro.

Ati “Twagendanye urugendo rurerure ariko rw’ingenzi, twarwanye nk’ikipe, dufite icyo dupfana na RDF yatureze ukatwubaka, aho tuzajya hose ntituzabatenguha.”

Minisiteri y’ingabo ivuga ko ibirori nk’ibi byo gusezerera abandi ba ofisiye n’abasirikare bato mu mapeti byagiye bibera muri za unite zabo.

Kuva mu 2013, iyi ni inshuro ya kane RDF ishyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare n’abakozi bayo.

Muri uyu mwaka, abasirikare 371 barimo ab’amapeti mato n’abakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kongeraho abakozi 353 bari abafite amasezerano y’akazi asanzwe na RDF, naho abagera kuri 51 basezerewe mu ngabo kubera uburwayi.

Lt Gen Fred Ibingira aganira na bamwe mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Lt Gen Fred Ibingira aganira na bamwe mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu bari muri ibi birori hagaragayemo Maj Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda (wambaye ishati ijya kuba umweru) na Dr Richard Sezibera nawe wari mu ngabo
Mu bari muri ibi birori hagaragayemo Maj Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda (wambaye ishati ijya kuba umweru) na Dr Richard Sezibera nawe wari mu ngabo
Abasezerewe bahawe inzandiko zishima umurimo bakoze
Abasezerewe bahawe inzandiko zishima umurimo bakoze

Photos/MoD

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • None se ubwo umuyobozi w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa azaguma aruyobora kandi yarasezerewe, cyangwa barashyiraho undi

  • bagire ikiruhuko kiza

  • bariya n’abagabo njye ndabashima

  • Mfura zacu, mwarakoze cyane kandi natwe barumuna banyu ntituzabatenguha kuko urugendo rwo kubaka Igihugu ruracyakomeza. Mureke rero dukomeze kuba hafi Umugaba wi Ikirenga wi Ingabo HE P.KAGAME kugirango urugamba yayoboye ndetse nubu akiyoboye mu ukubaka Igihugu cyubashywe azarusoze neza. Imana ikomeze ibabe hafi kandi mukomeze mwubake uRwatubyaye

Comments are closed.

en_USEnglish