Digiqole ad

Irak: Abasirikare 5 b’Amerika bishwe

Nkuko byemejwe n’igisirikare cya Amrica, abo basirikare biciwe mu gitero cyabagabweho mu nkngero za Baghdad muri Irak.


Inkuru dukesha BBC ivuga ko ingabo z’amerika zaterewe mu nkambi yazo (Camp Victory) ziraswa ibisasu bya Rocket ari nabyo byahitanye abagera kuri 5.

Amazina y’abasirikare bahaguye ntaratangazwa kugeza ubu. Muri Irak hari abasirikare ba Amerika bagera ku 50.000, biteganyijwe ko tariki 31 ukuboza uyu mwaka aribwo bagombye guhambira bagataha iwabo.

Kuva bahirika ubutegetsi bwa Sadam Hussein ntabwo abanyamerika barebwa neza muri Irak, bakunda kuraswaho kenshi. Gusa kuva mu mwaka ushize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byaragabanutse cyane muri Irak.

Mu kwezi kwa kane gushize ubwo Irak yasurwaga na Roberts Gates, umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ingabo, yavuze ko bishoboka ko itariki yashizweho yo gucyura ingabo zose za Amerika ziri muri Irak ishobora kurenga iyateganyijwe, abanya Irak bakiriye nabi cyane iri jambo rya Gates.

Umuseke.com

 

10 Comments

  • kubona aba usa baryamye nkahariya bapfuye koko?igisebo kuribo

  • Birashimishije ahubwo. Harya bari hariya kubera urukundo bakunda Islam cg Petroli? Nibajye bumva ko na nyina wundi abyara umuhungu di.

  • aba basirikare ko bakomeje gukubitirwa ahareba i bagdad nako inzega? yewe bahaboneye urwo imbwa yaboneye ku mugezi,nibagire batahe batarahashirira.

  • Yewe erega nta batera ibihung bya bandi ngo bagire amahoro natwe nugushimira president wemeye gucyura ingabo zacu zikava Congo

  • muraho se biriya bibaho,kandi bazishyura

  • nonese uragirango america izaceceka gusa?ahaaaaaaaaaaaaaa simbizi.

  • Mussa, nawe uri intagondwa kuko wishimira ko abantu bapfuye. Aba Islam barangwa n’ubupfura n’urukundo ntibarangwa n’intambara di umbabarire.

  • umuntu ni nk undi

  • ndababaye kumva umuntu nka mussa avuga amagambo nkariya yitwaje gusebya idini, niba umunyamerika yapfuye ntukabyitirire idini yacu. gorora ururimi rwawe sha1

  • umuntu =undi
    kaddafi umurambo we usa neza nuwa ba usa bigize umucamanza wisi i do not like them

Comments are closed.

en_USEnglish