Digiqole ad

Abarundi 13 bafatiwe mu Rwanda badafite ibyangombwa

Abarundi 13 babaga mu Rwanda, Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu, batawe muri yombi n’inzego za polisi.

Barenze imbibi zabo binjira mu Rwanda nta burenganzira none nyuma yo gufatwa basubijwe mu gihugu cyabo. Photo Internet
Barenze imbibi zabo binjira mu Rwanda nta burenganzira none nyuma yo gufatwa basubijwe mu gihugu cyabo. Photo Internet

Gufata aba Barundi babaga mu Rwanda nta byangombwa byabaye ku mpera y’uyu mwaka ubwo polisi ku bufatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Karere ka Kayonza bakoraga umukwabu mu rwego rwo gukaza umutekano w’impera z’umwaka.

Urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukeshya iyi nkuru rwatangaje ko aba Barundi bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo kuko uburyo babaga mu Rwanda bitemewe n’amategeko.

Uyu mukwabu kandi wabaye mu Karere ka Kayonza wataye muri yombi inzererezi 32 zahise zijyanwa mu kigo ngororamuco cyagenewe kubahugura no kubakosora ngo basubire mu murongo mwiza babone gusubizwa mu miryango yabo.

Polisi y’Igihugu kandi ivuga ko ubwo yazenzuraga uko umutekano uhagaze hirya no hiryo mu gihugu yataye muri yombi uwitwa Antoine Ndayishimiye wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Ngenda ukekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite “Plaque” RB 946Y.

Ndayishimiye yacakiwe na Polisi habura iminsi ibiri ngo umwaka wa 2012 urangire, ubwo yashakaga gucikana iyo moto ngo yerekeze mu gihugu cy’u Burundi; kuri ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruhuha.

Uku gufatwa kwa ndayishimiye byaturutse ku muturage wari wamenyesheje polisi ko yabonye hari moto ihishye mu rugo rwe (Ndayishimiye). Polisi ikaba ihora isaba abantu bose kuyitungira agatoki abantu bose bakekwaho ibyaha mu rwego rwo kurushaho kufatanya mu gucunga umutekano w’igihugu.

Icyakora Ndayishimiye ahakana yihanukiriye ko atigeze yiba iyi moto ahubwo ngo yari ayibikiye umuntu uba mu Mujyi Kigali witwa Claude.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’iburasirazuba Supt Benoit Nsengiyumva Avuga ko abantu bakwiye kureka akaboko karekare, ahubwo bakarya akagabuye cyangwa ako babiriye icyuya, bitabaye ibyo ngo polisi izajya ibagwa gitumo kuko yashyizeho ingamba zikaze mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Nk’uyu Ndayishimiye ukekwaho kwiba moto y’abandi, aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kiva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2, ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga akubye kabiri kugeza kuri gatanu agaciro k’icyo yibye.

Ab’akaboko karekare bashatse bagahina hakiri kare!

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish