Digiqole ad

Abanyeshuri ba Kaminuza basanga Ndi Umunyarwanda yakwigishwa abana kurusha abakuru

 Abanyeshuri ba Kaminuza basanga Ndi Umunyarwanda yakwigishwa abana kurusha abakuru

Abanyeshuri bitwa Intagamburuzwa bahagarariye abandi muri za Kaminuza basanga Ndi Umunyarwanda ariyo ifitiye abanyarwanda akamaro kurushaho

Bamwe mu banyeshuri bagize itsinda Intagamburuzwa biga muri Kaminuza zose zo mu Rwanda babwiye Umuseke ko kugira ngo ibyabaye muri Jenoside bitazongera kubaho, Ubunyarwanda bugomba kongera guhabwa imbaraga kurusha amoko kandi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikigishwa abakiri bato kurushaho kuko ngo aribo bazateza u Rwanda imbere.

Abanyeshuri bitwa Intagamburuzwa bahagarariye abandi muri za Kaminuza basanga Ndi Umunyarwanda ariyo ifitiye abanyarwanda akamaro kurushaho

Abanyeshuri bagera kuri 40 bahagarariye abandi muri za Kaminuza hafi ya zose zo mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi babwiye Umuseke ko nyuma yo kubona ibyabaye basanga imwe mu ntwaro zafasha mu kurinda ko Jenoside yazongera kuba ari uko abana basobanurirwa uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa bityo bakazakura baharanira ko itazongera.

Fidela Umutoniwase wiga muri Akillah Institute for Women yabwiye Umuseke ko ubusanzwe kuba Umunyarwanda ari cyo kigomba kuza imbere kurusha kuba Umututsi cyangwa Umuhutu.

Ati: “Ubutegetsi bwateguye bukanashyira Jenoside mu bikorwa bwahisemo gushyira ubwoko hejuru y’Ubunyarwanda ariko muri iki gihe dusanga kuba Umunyarwanda aribyo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge bigamije iterambera rya bose.”

Kuri we ngo Ndi Umunyarwanda izabe ariyo ishingirwaho ubuzima bw’u Rwanda kurusha amoko.

Ephifanie Cyizere wiga muri IPRC Kigali yasobanuriye Umuseke ko we na bagenzi be bishyize hamwe nyuma yo kuva mu ngando aho bahuguriwe ibyerekeye guhanga umurimo, bakora ihuriro rigamije kwiteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Kuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ruri ku Gisozi ngo biri muri gahunda ya Leta ya buri mwaka yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside kandi bo nk’abakiri bato bakamenya aho igihugu cyaturutse, abakivanye ahabi bityo bikabaha umurongo wo guharanira ko bitazongera ukundi.

Simon Cyuma Sheja uyoboye ririya tsinda yavuze ko uretse gusura urwibutso hari n’inkunga baruteye kugira ngo rukomeze rwitabweho kuko rubitse amateka y’Abanyarwanda bazize ubusa.

Nk’abantu bakiri ku ntebe y’ishuri kandi bakaba aribo bazavamo abayobozi b’u Rwanda mu gihe kiri imbere ngo bazaharanira ko ibyabaye bitazongera kandi ni biba ngombwa babe barurwanira.

Babanje kwerekwa Filime yerekana bamwe mu batanga ubuhamya bw’uko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro k’Urwibutso rwa Jenoside
Bashyize indabo ku mva y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze batuye muri za Komini zari zigize Umujyi wa Kigali

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Isomo ry’uburere mboneragihugu risanzwe riba mu mashuri yose abanza n’ayisumbuye. Ikibazo ni ukumenya ikigishwamo.

  • Ibyo aba banyeshuri ba kaminuza bifuza, byakwigishwa mu isomo ry’amateka n’iry’uburere mboneragihugu. Ikibazo nuko abategura programu z’ayo masomo baziganisha aho bashaka bitewe n’inyungu zabo za politiki. Uyu munsi bakora nk’aho ibibazo by’u Rwanda byazanywe n’ababiligi na republika ya mbere n’iya kabiri, bikarangizwa na FPR. Bagafungira ahongaho. Byo ni inyigisho ya propagande politique ntabwo ari iy’amateka cyangwa iy’uburere mboneragihugu. Inyigisho z’amateka zigomba gutegurwa n’abahanga b’amateka, ntabwo ari abanyapolitiki.

  • birashoboka ko haba hari abanyarwanda nubwo atari benshi badashobora kuvuga ibyiza tumaze kugeraho nk’ Abanyarwanda bakarutwa n’abanyamahanga. abo ni imizigo tuzakomeza kuyikorera,gusa ntituzahwema kubasobanurira inzira nyayo bakwiye kunyuramo.aba banyeshuri mwakoze kiriya gikorwa cy’ubumuntu gikomeye mwakoze cyane mwahesheje agaciro abazize Genocide yakorewe abatutsi baruhukiye hariya.muratanga ikizere ko urubyiruko dufite muzarinda ibyo abanyarwanda twagezeho,mukubaka nibindi bikorwa bihesha agaciro igihugu cyacu.

  • ese ni gute umuntu yihandagaza agatandukanya amateka yigishijwe n’umunyapolitiki nayundi uwariwe wese. nkosore uyu wabivuze ,umuntu uzi amateka tutitaye kuwo yaba ariwe wese yayigisha.twirindira ko amateka yacu twazajya tuyakesha abanyamahanga nkaho tudahari.byaba biteye agahinda hari abagitekereza ko abanyafurika tutihagije. kandi urubyiruko rw’Urwana turi tayari kubaka u Rwanda rwacu.mbonereho nshimire bano banyeshuri muri abantu babagabo,mukomereze aho.twe nka abasheshe akanguhe biratunezeza iyo tubona urubyiruko ruri mubikorwa byo kwiteza imbere .company yanyu I3 ltd izakomeze itere imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish