Abanyarwanda barifuza iki kuri Perezida uzatorerwa indi myaka 7 ?
Twegereje amatora y’umukuru w’igihugu. Perezida Paul Kagame yageze kuri byinshi bigaragara mu myaka ishize ayobora u Rwanda, ariko nk’uko yagiye abigarukaho hari byinshi nanone bitarakorwa, hari byinshi abanyarwanda bagikeneye ngo babeho neza kurusha uyu munsi. Umuseke wazengurutse mu turere twinshi tw’u Rwanda uganira n’abaturage kucyo bifuza Perezida uzatorwa yabamarira muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.
Mu bukungu, mu mibereho myiza, mu burezi, mu buzima n’ibindi nibura by’ibanze abaturage mu turere twinshi mu gihugu babwiye Umuseke ibyifuzo byabo Akarere ku kandi…
Turatangira kubagezaho izi nkuru Akarere ku kandi guhera kuwa mbere tariki 17 Nyakanga.
Tubashimiye gukomeza kubana natwe.
3 Comments
Intangiriro yiyinkuru siyo kuko ari Mpayimana ntabwo ari 7 ni 5.
Turifuza ko uzatsinda azakomeza kutuyobora neza nk’uko yatuyoboraga. Niyo mpamvu twavuguruye itegeko nshinga ngo agumeho.,
Na Franck se atowe nawe yayobora imyaka 7?
Comments are closed.