Digiqole ad

Abanyarwanda bahungiye muri Congo Brazzaville baratinya gutahuka

Bamwe mu Banyarwanda basaga 4 400 bahungiye mu gihugu cya Congo Brazzaville kuva mu 1994, bakomeje kwiganyira gutaha bitwaje ko batizeye umutekano wabo igihe bazaba bageze mu Rwanda abandi bakavuga ko bakuriyeyo kuburyo gutaha bitabareba.

Impunzi z'Abanyarwanda ziba muri Congo Brazza, aho zifata ibiribwa (Photo Jeuneafrique)
Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo Brazza, aho zifata ibiribwa (Photo Jeuneafrique)

Izi mpunzi ziravuga ibi mu gihe icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 (cessation clause) cyatangiye kubahirizwa.

U Rwanda rwo rushishikariza impunzi gutahuka, kandi ruvuga ko rwiteguye kwakira Umunyarwanda wese uzagaruka mu gihugu cye.

Benshi mu Banyarwanda bari muri Congo Brazza, ni impunzi za nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Icyo gihe ibuhugu byo muri Africa n’ahandi ku isi byakiriye impunzi z’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni ebyiri.

Abayobozi ba Leta ya Congo Brazza bavuga ko bari kwiga ku kibazo cy’izi mpunzi z’Abanyarwanda, hakarebwa ko bahabwa ubwenegihugu, abandi bakabashakira ibihugu byabakira abandi bakoherezwa mu Rwanda.

Benshi mu Banyarwanda baganiriye n’umunyamakuru wa Jeuneafrique, bamutangarije ko nubwo biganyira gutaha kubera impamvu zitandukanye, batakwemera gutakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Impunzi z’Abanyarwanda 3500 zandikiye ibiro bya leta ya Congo Brazza bishinzwe impunzi basaba gufashwa kuba muri iki gihugu nk’impunzi bavuga ko bamaze gutura nk’impunzi ku buryo batumva impamvu zo kwimuka bundi bushya.

Icyemezo gikuraho ubuhunzi cyatangiye kubahirizwa kuva tariki ya 30 Kamena 2013,  Guverinoma y’u Rwanda ikaba itarahwemye kubwira impunzi z’Abanyarwanda n’amahanga azicumbikiye ko mu Rwanda ari amahoro.

Leta y’u Rwanda kandi ivuga ko yiteguye kwakira Umunyarwanda wese kandi akabonerwa ibikenerwa by’ibanze, ndetse rukazanafasha uwo bizagaragara ko ari ngombwa.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye guasha Umunyarwanda wari ufite ibyo akorera mu gihugu yari yarahungiyemo kuba yabona ibyangombwa ku buryo bwemewe n’amategeko agakomeza ibikorwa bye.

Mu kiganiro Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe gutanga amakuru muri MIDMAR avuga ko nka Minisiteri yo gucyura impunzi yaganiririye n’ibihugu bitandukanye birimo na Congo Brazza kandi yizeye ko ibi bibazo by’impunzi bizacyemuka.

Ntawukuriryayo ati “Icyemezo gica ubuhunzi nta bwo kivuga ko impunzi zitegetse gutaha ariko no kuba abantu 3500 barasabye gukomeza ubuhunzi ntibivuga ko bazabyemererwa.”

Akomeza asobanura ko hari ibintu bitatu byitabwaho muri Cessetion clause, “Gutaha mu Rwanda, guhabwa ubwenegihugu cyangwa guhabwa ibyangombwa by’u Rwanda bakaguma muri iki Gihugu bahakorera.”

Umuyobozi muri MIDIMAR ushinzwe gitanga amakuru ati “Ntabwo bihangayikishije kuko u Rwanda rwaganiriye na Congo Brazza ku kibazo cy’Abanyarwanda bariyo, bizarangira buri wese agiye muri kimwe mu byiciro mbabwiye.”

Bamwe mu Banyarwanda biganjemo urubyiruko babwiye umunyamakuru wa Jeuneafrique ko bakuriye mu muco wa Congo Brazza kandi ko bavuga Lingala bityo ngo ntibumva impamvu yo gutaha.

Birori Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngaho da! Impunzi zo muri Tanzaniya ziroherezwa mu gihugu cyabo abantu bagasakuza ngo ONU na ya miryango ishinzwe uburenganzira bw’ ikiremwa muntu nitabare! Jye ndibaza, hari abanyarwanda bagomba gutaha hari n’abatagomba gutaha?
    Ufite igisubizo yansubiza kuko ibi mbibonamo amayeli niba nta vanguramoko ryaba ririmo.

    • Birababaje kubona hari abantu bitiranya ibiri gukorwa na tanzania na gahunda yo gucyura impunzi. Niba atari ubugoma bw’ abatanga commentaires gutyo ni ubujiji. Abirukanwa muri tanzania ntabwo birukanwa kubera ko ari impunzi zanze gutaha.

      Birukanwa kuko ari abanyamahanga kuko tanzania itabashaka. N’abo bahaye ibyangombwa barabyakwa bakabica ubundi bakirukanwa, bagasiga imitungo yabo n’ abana babyaranye n’ aba tanzania bo bakirukanwa nwabi.

      Icyo u Rwanda n’ abanyarwanda banenga rero ni uburyo biri gukorwamo. Bagombye guhabwa igihe gihagije urangije kugurisha imitungo ye agasabwa gusubira iwabo gutyo gutyo ariko batambuwe imitungo yabo.

      • Ibi byo guhabwa igihe kugirango bagurishe imitungo yabo, wagombye kubibwira iyo leta y’u Rwanda yashyizeho italiki ntarengwa ko ari 30/06/2013, niba ntibeshye ngirango iyi taliki yararenze. Niba bataratashye rero, leta ya Tanzaniya igomba kubirukana.
        Jye niko mbyumva.
        Ufite ukundi abyumva afite uruhande abogamiyemo kuko si ubwa mbere impunzi z’abanyarwanda zicyurwa ku ngufu ariko abagira icyo babivugaho barabaze. Mwaretse ivangura ko aho byatugejeje muhazi?

  • impamvu izi mpumvi zikomeje kwanga gutahuka akenshi biri guterwa n’imyumvire mibi zifite ku gihugu, ndetse zikaba zishobora kuba zidafite amakuru ahagije ku gihe u rwanda rugezemo, benshi muri bi bakomeje kubeshywa cyane n’abagize uruhare rukomeye muri genocide akaba aribo bakomeje kubabeshya kigirango ntibatahe, nyamara bari nakwiye gutahuka kuko mu rwanda ni amahoro.

  • ariko se singirango ikibazo kimpunzi zabanyarwanda cyaracyemutse kuva le 31/07/2013; kuko ndumva byaravuzwe kenshi ndetse na presida wa republica akabisubiramo ko guhera kuri iyi tariki nta mpunzi yumunyarwanda izaba iki hanze, niba rero byaramunaniye nazireke areke gukomeza gusakuza. ese ubundi ko nabari mu Rwanda inzara ibamereye nabi nubushomeur abari hanze baraza gukora iki?

  • sha TINTIN ibyo uvuze nibyo kabisa ,ariko nanone ntitukitiranye ibintu kuko niba u Rwanda rusaba impunzi gutaha itariki igashyirwaho yakagombye kubahirizwa,sibyo? abanze gutaha bagomba gutaha nabi kuko basuzuguye amategeko y’igihugu.

  • Inkware yinyabugingo itura mwishyamba ry’uwayihigaga !!!
    Byose mubihe igihe bana burwanda !!! gusa leta y’urwanda nitangire imishyikirano nibihugu by’inshuti , abanyarwanda basohoke bajye kwitulirayo mumahoro !!! urwanda bimaze kugaragara ko ali ruto , ntamasambu yo guhinga ahali !!! kandi 90% tuli abahinzi !!! ibyo gucyura impunzi byo ni siasa ishaje ya discrimination and humiliation

Comments are closed.

en_USEnglish