Digiqole ad

Abanyarwanda bagira uruhare mu bibakorerwa baracyari bacye – Transparency

 Abanyarwanda bagira uruhare mu bibakorerwa baracyari bacye – Transparency

Mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kane n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International-Rwanda” wakoreye mu Turere tune (4) tw’u Rwanda mu rwego rwo kureba uko Abanyarwanda bahabwa Serivise mu nzego zitandukanye, bwagaragaje ko hakiri ibikeneye kunozwa ngo abaturage bahabwe Serivise zinoze mu nzego z’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo no mu kugira uruhare muri za Politiki zireba ubuzima bwabo.

Appolinaire Mupiganyi, Umuhuzabikorwa muri  'Transparency International (TI) - Rwanda
Appolinaire Mupiganyi, Umuhuzabikorwa muri ‘Transparency International (TI) – Rwanda

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Mujyi wa Kigali, harebwa “Uruhare rw’abaturage mu gutuma bahabwa Serivise zinoze”; Appolinaire Mupiganyi, Umuhuzabikorwa muri  ‘Transparency International (TI) – Rwanda yavuze ko abaturage babajijwe mu gihe cy’ubushakashatsi bemeje ko hari ibyatunganijwe ariko ngo hakiri ibindi bikeneye kunozwa kurushaho.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere twa Gakenke, Gatsibo, Nyaruguru na Ngororero. Ababukoze basanze mu rwego rw’ubuhinzi, abaturage bangana na 84% by’abatuye muri turiya turere bafite imirima yabo bwite, muri bo 88% bakaba bafite ibyangombwa by’ubutaka. Mubasubije ariko, 70% bavuga ko hari ibintu batarasobanukirwa kuri politiki yo guhuza ubutaka.

Ku byerekeye ubworozi, 33% bemeza ko batanyuzwe na Serivise zo gutera intanga amatungo, naho abangana na 48% bavuze ko ngo batanyurwa n’uburyo gutanga inyongeramusaruro bikorwa.

Ku bijyanye n’uruhare bagira mu ishyirwaho no mu ishyirwa mu bikorwa rya za Politiki zibareba, abaturage benshi bagaragaje ko bagira uruhare ruto mu bibakorerwa.

Urugero TI-Rwanda igaragaza, ngo ni aho babajije abaturage ibyerekeranye n’imihigo, maze abangana na 47%  bavuga ko batazi icyo ijambo ‘Imihigo’ rivuze.

Mu gihe, mu baturage babajijwe, abangana na 51% ngo aribo bagira uruhare mu gushyiraho za Politiki zireba gahunda zabo za buri munsi.

Mupiganyi yavuze nubwo Abanyarwanda bakoreweho ubushakashatsi muri rusange bemeza ko hari intambwe yatewe mu guhabwa umwanya mu ishyirwaho rya Politiki zibareba, no mu gutuma abayobozi babazwa ibyo biyemeje, ngo haracyari byinshi byo kunozwa.

Ambasaderi Fatouma Ndangiza wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ‘RGB’, yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo imiyoborere myiza irusheho kunozwa.

Ashingiye ku nama z’imidugudu no mu zindi gahunda za Leta, Ndangiza yemeje ko intambwe yatewe ari nziza kandi ko nibitaranozwa bizagerwaho gahoro gahoro cyane cyane ko umuyobozi udatunganije ibyo ashinzwe abibazwa n’inzego zimukuriye.

Amb.Fatouma Ndangiza, umuyobozi muri RGB.
Amb.Fatouma Ndangiza, umuyobozi muri RGB.

Bamwe mu bari bahagarariye Sosiyete Sivile zo mu bindi bihugu byo mu Karere, bemeje ko intambwe u Rwanda rwateye ari nziza kandi bazarwigiraho.

George Bogere wo muri Uganda yavuze ko imwe mu mbogamizi bahura nayo iwabo ari ukubona amafaranga ahagije yo gushora mu mishinga y’imiyoborere myiza.

Dr Blandina Kilama wo muri Tanzaniya we yemeje ko iwabo begera abaturage bakababwira ibibazo bafite n’uburyo bumva byakemurwamo bityo bigatuma umuturage yumva anyuzwe.

Abari muri iyi nama kandi bishimiye uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga amakuru ku karengane runaka cyane cyane kuri ruswa.

Mu bindi ubushakashatsi bwagaragaje

Mu rwego rw’uburezi, hagaragaye ikibazo cy’intera iri hagati y’aho abana baturuka  n’amashuri bigaho. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko kugira ngo umwana wiga amashuri yisumbuye mu kiciro cy’amashuri icyenda y’ibanze (9YBE) bimusaba kugenda byibura ibilometero bibiri birenga ho gato kugira ngo agere ku ishuri.

Mu turere 4 twakorewemo buriya bushakashatsi, basanze abana bangana na 88% biga mu mashuri abanza, naho abangana na 23% biga mu mashuri yisumbuye.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bangana na 31% nibo babasha gukoresha mudasobwa; Ababona ibibuga byo gukiniramo ni 54%; Abafite ubwiherero ni 95%; abafite amasomero ni 98%; abafite intebe zo kwicaraho ni 98%; Abiga ku bigo bifite amashanyarazi ni 62%; Naho abafite amazi meza ku ishuri ni 62%.

Kubyerekeranye n’uburezi kandi, muri turiya turere 4, abaturage bangana na 8% nibo bemeza ko bishimiye cyane uburezi buhabwa abana babo.

Mu rwego rw’ubuzima abaturage bakoreweho ubushakashatsi bemeje ko hakiri imbogamizi zishingiye cyane cyane ku mubare muke w’abaganga n’ababyaza bari hagati  ya 33 – 35%; Kandi ngo ikitabashimisha kurushaho ngo ni uko abaganga bari hagati ya 24% na 50% aribo batanga Serivise zinoze gusa.

Mu kwegerezwa ibikorwa remezo, ubushakashatsi bwerekanye ko nubwo abaturage bangana na 79% muri turiya turere bemeza ko bafite imihanda (yaba iy’igitaka, amabuye cyangwa kaburimbo) ku rundi ruhande bemeje ko kugera aho bategera imodoka bisaba kugenda byibura ibilometero bitandatu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi NGO yari ikwiye kuvanwaho kuko irayobya abanyarwanda. Ubundi se ibi bagiye kubaza abaturage (Imihigo, imihanda, amasambu, 9YBE, ibibuga by’imikino, mudasobwa, ababyaza… ) bihuriye he n’inshingano za Transparency International kimwe na Transparency RWanda !?

  • Utaragize uruhare mu kurubohoza se yaba abaza uruhare ruhare mu byo akorerwa? Mujye muvana ubwo butesi ahongaho.

Comments are closed.

en_USEnglish