Digiqole ad

Abanyarwanda bafite igihugu cyahawe umugisha

Umuntu wese yaba umunyarwanda cyangwa undi hari ikintu yakagombye guha agaciro kuko nacyo kikamuha, igihugu cyawe ni cyo kintu cyonyine ufite ku isi. Utekereje neza wasanga  impamvu nyamukuru yatumye wowe ubaho ni ukugirango uzane ibyiza mu gihugu cyawe. Iyo ndebye u Rwanda nk’igihugu, nkareba n’abaturarwanda bose nsanga dufite igihugu cyahawe umugisha. Dore impamvu:

1.Umugisha wo gutsinda abanzi bose

Imwe mu migisha ikomeye cyane ni uwo gutsinda abanzi baba abarwanisha amasasu cyangwa intwaro z’ibitekerezo. Ntabwo u Rwanda rushobora gutsindwa kuko rwahawe umugisha wo gutsinda. Nta nubwo rushobora gusubira inyuma ku rugamba kuko rufite umugisha wo kudasubira inyuma. Isi yose ishobora kuba yahaguruka ikarurwanya ariko ntiyarutsinda kuko rufite umugisha. Ntabwo  u Rwanda rwapfuye kubaho gusa  ahubwo ni igihugu cyatoranyijwe kandi nyuma1994 rweguriwe ibyiza byose,ubu  iyo abantu bose bifuza kuruzamo ni uko baba babona ko u Rwanda ari igihugu gifite ibyiza byinshi.

Umuntu wese washaka kurwanya u Rwanda uburyo bwose yakoresha  agomba gutsindwa byanze bikunze.  U Rwanda ntabwo kandi warugereranya n’ibindi bihugu  kuko rutandukanye na byo cyane,nzi neza ko gutsinda bizakomeza kuba ku Rwanda kugeza ibihe byose.

2.Umugisha wo kwanga akarengane

Akarengane ni ikintu kibi cyane, umuntu wese akwiye kwanga akarengane kabone niyo kaba kizanye. Abantu bamwe barwaye indwara y’imbonahafi(miopie) bajya baharabika u Rwanda ariko bene abo bakibitekereza bahita batsindwa, ugasanga baravuga u Rwanda uko rutari bati”mu Rwanda haba akarengane, ubundi bati mu Rwanda haba ruswa n’ikimenyane…..” ariko ntibavuge ibyiza u Rwanda  rwagezeho.

Akarengane ko kubwira umuntu ko agomba kujya muri Mutuelle de santé cyangwa kuva muri nyakatsi akaba mu nzu y’amabati kandi agafashwa, gutuza impunzi z’abanyarwanda zirukanwe kandi bikozwe n’abanyarwanda bagasaranga ubutaka n’ibindi byiza bigenda bikorwa n’abanyarwanda, ibi ni byo koko abantu barwaye yandwara navuze bita akarengane?

Niba aka ari ko karengane kukemera nta cyaha kirimo. Umunyarwanda wese usobanutse aho yaba ari hose agomba kwanga akarengane kuko ni umugisha ku bana b’u Rwanda.  Dufite igihugu cyanga akarengane ku rwego rwo hejuru,uyu mugisha mureke tuzawukomereho utazaducika.

3.Umugisha wo kubana neza mu baturage

Iyo nitegereje cyane hano iwacu mu Rwanda usanga abantu bose  babanye neza.  Igipimo ukirebera uburyo abantu baganira,ubucuti bwo gusurana gutabarana n’ibindi. Nta rwikekwe mu bana b’u Rwanda kuko usanga buri umwe akubwira murebana neza kandi abivanye ku mutima. Mu gihe mu bindi bihugu usanga hari abaturage bamwe baba badacana uwaka.

Abo ku gasozi kamwe batasura abandi cyangwa ngo bavugane nkuko byari bimeze hagati ya Abayuda n’abanyasamariya cyangwa Amerika n’Abarabu. Twe ibyabaye mu gihugu cyacu nk’amateka mabi byadusigiye isomo rikomeye ni yo mpamvu imbaraga zashyizwe cyane mu kunga abana b’u Rwanda nyuma yo guhura na Jenoside yakorewe Abatutsi. Gahunda ya ndi munyarwanda yaje ije gushimangira umubano uhamye mu banyarwanda kandi ugomba kuturanga.

4.Umugisha wo kugira ubuyobozi bureba kure

Ubuyobozi bwose butareba kure nta buyobozi buba burimo. Ubuyobozi bw’u Rwanda byamaze kwandikwa ndetse biranatangazwa ko ari ubuyobozi busobanutse bufite icyerekezo cyiza. Ntabwo koko dufite imihanda ya gari ya moshi ariko dufite Leta itubakiye ku bintu gusa (material government) ahubwo yubakiye ku bunyarwanda n’indangagaciro zacu.

Kubakira ku bintu gusa ni byo byoretse ibihugu byinshi ku isi kuko aho gushyira imbere ubumuntu bahashyira ibintu(le materiel remplace l’humanité),ntimuzabone izo ntambara ziriho kugeza ubu ngo mwirirwe  mushakira ahandi ni iri hame ryarikoze.

Iyo rero nkomeje kwitegereza imirongo migari nkareba aho tuva,aho tugeze n’aho twerekeza nsanga twaharawe umugisha wo kugira abayobozi beza nyuma ya 1994. Ibyiza byose by’u Rwanda bitangirira nyuma ya 1994 ni ho wabishakira n’aho mbere nta murongo byagiraga.

5.Umugisha wo kuzamura ibendera ry’Imana

Ntabwo ari ibihugu byinshi byemera ubutumwa bune bwa Yesu nkuko bwanditswe na Matayo,Mariko,Luka na Yohana. Hari ibihugu bimwe byica ndetse bigahohotera abantu bose bavuga ibyerekeranye na Yesu nyamara mu Rwanda dufite ubwisanzure bwo gusengera aho ushaka. Mbega umugisha utangaje! U Rwanda rwahaye ijuru icyubahiro ni yo mpamvu rutazatsindwa igihe cyose rugifite Imana kandi nzi neza ko rutazashyigikira gahunda y’ibihugu by’ibihangange byamamaza ubutinganyi ndetse bikabitegeka n’ibindi bihugu.

Iyo umwami abaye mwiza n’abo ayobora baba beza, ni ko bimeze mu Rwanda, ntabwo nshidikanya ko mu gihugu nk’u Rwanda hazavamo abantu benshi bazataha ijuru kuko barahari cyane.

Reka twumvire Imana kuko yaduhaye igihugu kandi Satani yaratsinzwe mu 1994 nubwo yishe benshi ntazongere na rimwe. Umunyarwanda wese namenye ko ntawe uzadutsinda uretse Imana yonyine.

Imigisha ni myinshi twahawe kandi byose biri mu maboko y’abana b’u Rwanda aho baba hose haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga. Abariyo bashakira u Rwanda ibyiza imigisha y’uburyo bwose izakomeza kubazaho n’aho abashaka ibibi  bazagirwaho n’imivumo irenga cumi n’ibiri.

Mureke twubake u Rwanda kuko ni igihugu cyahawe umugisha.

HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • NATIONALISM IS A DISEASE. Uwo mugisha wumva Imana itahaye abandi wumva ari bwoko ki?

    • Abdallah uwo mugisha Claver akubwiye niba utarawubona uzawubona ntimukihutire kuvuga ibyo mutarabona rindira uzawubona kandi ntarubanza ruhari .

      • CLAVER URAKOZE , ibi uvuze byose niko biri, igikuru gusa twese abanyarwanda dusenge Uwiteka tumugandukire ,tubane amahoro, nitugera mu byishimo twe kumutera umugongo,ngo nitugera mu mibabaro tumusangishe amarira, oya nimureke twibanire n Uwiteka N’UMWANA YEZU CHRISTO ,maze ngo murebe ngo araturwanirira ,isi yose idutinye kubera icyubahiro cy’Uwiteka Imana yacu kiri kuri twe abanyarwanda, njye ndisabira buri wese kumfasha tugasengera u Rwanda, abana b’u Rwanda bagahora imbere y’Imana yabo ibanezerewe, azadutsindira umubisha wese, kuko ababisha bo ntibazabura kubaho ,bazaterana ariko si Kristo uzaba ubateranyije kandi bazaduterera mu nzira imwe baduhungire muri zirindwi, njye mbasabye inkunga y’amasengesho k’u Rwanda( kurusengera ni umwe mu mihamagaro Uwiteka yampamagariye,natangiye kera ariko namwe bavandimwe mumfashe,kuko ibyiza tubona ntahandi biva atari kuri Data ubiduhera muri Kristo Yesu, musenge n amasengesho yo kwiyiriza ubusa kuko hari ibidakurwaho n’amasengesho asanzwe kuko ayo kwiyiriza ubusa ugasenga by ukuri arimbura imigambi y ababisha,satani,mibi yose.murakoze

  • Mujye mugabanya amakabyankuru! Ntitwanze igihugu cyacu, turanagikunda pe ariko uyu mutwe wahaye iyi nyandiko wapi ntibijyana!Umugisha abantu baratemanye imyaka irashira imbunda ziraza nazo bazongera ku mipanga, ntampongano n`ibindi bamwe bagambirira kurimbura abandi na nubu hari abo imitima itaratuza; nawe ngo Abanyarwanda bafite igihugu cyahawe umugisha? Umugisha se ni ugutemana, ni ukutizerana, ni ukurebana ikijisho umwe ashuka mugenzi we ko ari bamwe,ko nta kibazo nyamara akantu gato kakwenyegezwa ukagira ngo ni nyiramuhari iguye ku muhigo intare yasize ahantu!

    Igihugu se ni imisozi, imigezi, ibiyaga, ishyamba, n`ibindi tubona? Cyangwa umuntu ari ala base mu kugira igihugu cyiza? u Rwand ani igihugu cyanjye, cyawe kandi cya buri munyarwanda ariko Abanyarwanda twabaye babi ku buryo na nubu ba Basekanimbereka bagihari. Uwo rero nta mugisha mbona niba abantu Imana yaremye batabasha kubana mu mahoro ngo buzuzanye aho gutekereza ko umwe yabaho ari uko undi atariho n`ibindi.

    Wowe wanditse sinzi ibihugu ugenda cyangwa wagenze, ariko ibyo nagenzemo mu migabane nabashije kugeramo nabyo bifite ubwiza bwabyo, yewe hari n`aho abantu ari more hospitable kuruta uko ubyibwira! Wari wabona ahantu abantu babana mu gihugu mu moko arenze icumi, badahuje ururimi gakondo, babusanya mu mico n`imigenzereze ya buri munsi nyamara bakabana bagaturana mu mahoro n yewe rimwe na rimwe no ku ruhu badasa? Nyamara twe duhuje ururimi, umuco, turasa, habayeho gushyingiranwa, yewe n`ibyiswe amoko nta buryo bwo kubigaragaza scientifically, nyamara tukaba kubana neza bikomeza kugorana imyaka imaze kurenga ijana???/ Birabaje!

    • Wowe Karisa ntugomba kuburana n’Imana kuko ibyo Claver avuze nubutumwa yatanze niba udashaka kubwumva Hari abandi babukeneye kandi babwishimiye Imana ikugenderere kandi ikubabarire .

      • Koko se uherahe uvuga ko Claver ari Imana mu gihe we atabyivugiye mu byo yiyandikiye akaba ntan`aho yavuze ko ibyo yanditse ari ubutumwa yahawe n`Imana niba ayizera akanayikorera by`ukuri? Keretse niba ari imana cg ikigirwamana cyawe! NGO ” WAMBARIZA IMANA KU ISHYIGA IKAGUSIGA IVU”.Njye natanze position yanjye kandi ngaragaza n`impamvu kuko igihugu atari imisozi, etc kandi umugisha utarabanishije abantu mu mahoro na nubu bakaba bacyangara mu gihe imisozi , inzuzi, inyamaswa bigituranye neza nsanga atari umugisha cg imigisha irenze iy`ibindi bihugu byinshi abenegihugu babayeho neza nta rwikekwe , basangira ibyo bafite!

        • umutwe wawe urimo amazi .

          • Wowe uwawe niba utarimo amazi ushobora kuba utari umuntu bituma utanatekereza nk`umuntu muzima!Uyobewe se ko 2/3 by`ibigize umubiri w`umuntu ari amazi? None se ukeka ko ayo mazi hari urugingo rw`umubiri atageramo? Wowe urafata igitekerezo cy`umuntu ukacyitirira Imana?

        • karisa wabyanga wabikunda nuko bimeze .

  • Ibyifuzi byawe ni byiza kubwibyo ngushimiye ko wifuruza igihugu cyawe/cyacu ibyiza. Ariko rero ndibaza niba ibyo wanditse ari ibyifuzo (byaba ari byiza) cyangwasr ari ko ubona u Rwanda rumeze (aha sinakwemeranya nawe) u.wanzuro wange ndagusaba kutavanga politiki n’imyemerere vana umugisha muri politike ejo utazatubwira ko weretse nka wa mugabo uyobora gambiya wabeshye ko yeretswe umuti wa sida

  • uyu mutype wanditse iyi nkuru niba atar’ukwigiza ararwaye . burya buri gihugu kigira umugisha wacyo nshuti . naho gutsinda byo abenshi bafite ibibazo by’ubukene bibugarije naho wowe uravuga ibyo wiboneye ese nshuti ntuzi ko tukiri mubihugu bikennye koko !!!!! burya rero jya wandika wakoze igenzura kuko burya na bariya bakoze amabi babarirwa mu banyarwanda ntaho twabatwerera amahanga buriya ngo ibyaye ikiboze irakirigata tugomba kubyemera ko tugomba kurwanya ikibi kuko nan’ubu kirakigaragaza aho buri munsi twumva abishwe abibye ngira ngo ushaka amakuru wajya muri minijust wayabona ukabona ibyo wandika.

  • Urakoze Claver Imana iguhe umugisha ubwiye abumva bumve abatumva ubwo bafite aho bumvira ndagushimiye Imana ishimwe Amen !

  • Abdallah niko ateye mu mwihorerere

Comments are closed.

en_USEnglish