Abanyamakuru nibo batoye abahanzi bazahatana muri PGGSS 2012
Kuri uyu wambere tariki ya 30 Mutarama ku cyicaro cy’urwengero BRALIRWA kiri mu mujyi wa Kigali/ Kicukiro habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rihuza abahanzi bigaragaje cyane muri muziki nyarwanda.
Ni umuhango warimo ibice bibiri ari byo ; ikiganiro cyahuje abayobozi ba BRALIRWA bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ndetse n’igikorwa cyo kuvuga abahanzi 20 bazitabira irushanwa.
Nk’uko byagaragaye mu bibazo abanyamakuru bagiye babaza ku irushanwa ryarangiye mu 2011, ku makosa atandukanye ngo yarikozwemo.
Ikosa ryavuzwe cyane rikaba ari iry’ukuntu abahanzi bagiye bagura amasi card (Sim Card) mashya yo kubatora ndetse abandi ngo bakaba baranaguze za Me to You zo kugirango batorwe. Ibi bigaragara nko kwitoza bikaba binyuranyije na rimwe mu mahame agenga irushanwa.
Umuyobozi mu ruganda rwa BRALIRWA ushinzwe ubucuruzi (BRALIRWA’s Commercial Director) Jan Van Velzen akaba yemera ko hari amakosa yagaragaye ariko ubu mu irushanwa rya 2012 akaba atazongera gukorwa.
Van Velzen yagize ati : « Tuzi neza ko hari amakosa yakozwe ubushize ariko ntazongera gukorwa. Irushanwa rizakorwa neza. Neza cyane. »
Ingamba zafatiwe amanyanga yagaragaye mu irushanwa ry’ubushize nko kugura sim cards zo gutoreraho, mu irushanwa rya 2012 sim card byibuze imaze amezi 3 ikora ni yo izaba yemerewe gutora.
Ubundi buryo bwa internet buzifashishwa (gutora hakoreshejwe web site) na byo bizagira uko bigenzurwa kuburyo nta we uzabasha gukora amanyanga yo kwitora inshuro nyinshi.
Avuga kuri izi ngamba zafashwe uwari uhagarariye ikigo kitagira aho kibogamira PWC kiyambajwe na BRALIRWA mu kuzabara amajwi, Samuel Kaliuki akaba yijeje abafite impungenge ku buriganya bw’amajwi ko bari bakwiye gutuza.
Samuel Kaliuki ati : « Twe turigenga ntamuntu tuzabogamiraho. Tuzakoresha inzobere mu kubara amajwi kandi tuzabikora mu buryo buboneye buri wese. »
Gutora abahanzi 20
Mu gutora abahanzi buri munyamakuru wari watumiwe muri iki kiganiro akaba yatanganga urutonde rw’abahanzi 20 bagabanyijemo ibyiciro 5 ari byo ; R&B, Hip Hop, Afro Beat, Group ndetse n’abahanzi b’abakobwa 4 (Female) bafite indirimbo yakunzwe kuva mu 2009 kugera mu 2011.
Aha bikaba bigaragara ko muri buri cyiciro cya muzika harimo abahanzi 4.
Abahanzi 20 bazaba batoranyijwe bazamurikirwa abanyarwanda ku itariki ya 3 Gashyantare 2012 muri SERENA Hotel
Nyuma y’uyu muhango umuhanzi Tom Close wegukanye irushanwa PGGSS 2011 akaba atemerewe kuzongera kwitabira iry’uyu mwaka, yaririmbye indirimbo yo gusoza.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
yeah nibyiza
Tom oyeeeee
Ntabwoba!!!!!! Tom we ubugiye kwihingira amasaka mumutara uzagaruka ikigali yeze…. wasanga ibikiramuruzi nabobara mukumbuye !!!!!!!!
Oh,pole Tom.jye ndababaye kuko PGGSS izaba itarimo umuhanzi twemera kandi dukunda,ikindi ni uko niba buri mwaka umuhanzi watsinze atajya asubiramo bizageraho tujye tureba PGGSS ibishye kko abahanga bazajya bagenda biviramo.uyu mwaka muubona arinde munyamahirwe?nayiha King James.
ese ko mutajya mwumva ko hari umukobwa watorwa murantangaza cane uyu mwaka niya knowless
No comment
ndababaye mumaso hazenzemo amarira kuba Tom close atarimo
Danny kabisa kabisa
Comments are closed.