Digiqole ad

Chile:Abantu ibihumbi bahunze ibirunga

Kuruka k’uruhererekane rw’ibirunga bya Puyehue biherereye mu Majyepfo ya Chile, byatumye ibihumbi by’abaturage bava mu byabo muri iyi week end.

Ibirunga byateje umukungugu mwinshi

Ibirunga byateje umukungugu mwinshi

Uru ruhererekane rw’ibirunga ruri kuri km 800 uvuye ku murwa mukuru Santiago w’iki gihugu, abaturage bavuga ko babonye umukungugu mwinshi wakurikiwe n’iigkoma cy’umuriro, naho kuruka kwabanjirijwe n’imitingito ariko itaremereye cyane

Abaturage bagera 3.500 nibo bamaze kwimuka bahunga iki kirunga, icyakora ngo ntawakomeretse cyangwa ngo ahitanywe nacyo kuko babimenyeshejwe mbere.

Ba Nyiri aya mazu bakuyemo akabo karenge

Ba Nyiri aya mazu ari hafi bakuyemo akabo karenge/ Photo Internet

Umukungugu watewe n’iki kirunga wanageze mu gihugu gituranyi cy’Argentina,abayobozi b’iki gihugu bakaba bategetse abaturage kuguma mu mazu. Ikibuga k’indege cya Bariloche muri Argentina, cyabaye gifunzwe kubera umukungugu mwinshi ndetse n’ibicu biri mu kirere, ingendo zahagaritswe kuva kuri uyu wa gatandatu.

Ibi birunga cyaherukaga kuruka mu 1960.Igihugu cya Chile kibarirwa mu bihugu birimo ibirunga ku isi.

NGENZI Thomas

Umuseke.Com

en_USEnglish