Digiqole ad

Abantu 250 barohamye baburirwa irengero

Libya: Kuri uyu wa gatatu ubwato bwari butwaye bamwe mu bimukira bahunga imirwano yo muri Libya bwarohamye mu majyepho y ‘ikirwa Sicile bugana mu butariyani mu Nyanja ya Mediterane, buhitana 15 naho 130 kegeza kuri 250 baburirwa irengero .

Bamwe mu batabazi bacunga umutekano b’abasivili bari ku nkengero z’iyi Nyanja ya Mediterane bitangaje ko barohoye abantu 47 harimo umugore umwe wari utwite, bari bavuye muri Libiya mu minsi ibiri ishize aho bahunga imirwano iri kuhabera.

Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru, byatangaje ko ubu bwato bwatangiye kugenda mu ma saa 04h00 zo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ubwo bwageraga birometero 60 mu majyepho y’ agace kitwa Lampedusa niho bwahuriye n’inkubi y’umuyaga yatumye burohama.

Ubwato bw’ abarobyi b’ Abatariyani bwari muri iyi Nyanja ya mediterane akaba aribwo bwaje gutanga ubutabazi ku bantu batatu ariko biza kuba ib’ubusa kuko abo batabazi baje kubangamirwa cyane n’inkubi y’umuyaga ukomeye itangira gutuma inyanja irushaho guteza umuraba. Imirambo y’ abantu 15 akaba ariyo yagaragaye ireremba hejuru y’ amazi

Organisation internationale pour les migrations (OIM), yatangaje ko ubu bwato bwari butwaye abantu basaga 300, 250 muri bo baburiwe irengero nkuko uwo muryango wabitangaje.

Wongeyeho ugira uti :”imibiri y’abagore 40 ndetse n’ abana 5 bagaragaye ku nkengero barohamye, gusa babiri muri abo bagore nibo bonyine barokotse uyu muraba”.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

 

en_USEnglish