Digiqole ad

Abana miliyari 1,2 ku Isi bugarijwe n’ibibazo bifitanye isano n’ubukene

 Abana miliyari 1,2 ku Isi bugarijwe n’ibibazo bifitanye isano n’ubukene

Umuryango mpuzamahanga uvugira uburenganzira bw’abana ‘Save The Children’ watangaje ko abana miliyari 1,2 ku Isi bugarijwe n’ibibazo bifitanye isano n’ubukene. Muri aba, abagera kuri miliyari imwe baba mu bihugu byugarijwe n’ubukene.

Africa ni kimwe mu bice by'isi aho abana benshi babayeho nabi.
Africa ni kimwe mu bice by’isi aho abana benshi babayeho nabi.

 
Nk’uko tubikesha CNN, Save the Children ivuga ko kimwe cya kabiri cy’abana bose bo ku isi bahura n’ingaruka z’ubukene buterwa n’intambara.
Ngo umugabane w’Uburayi niwo ugerageza ugereranyije no ku yindi migabane aho Africa ariyo iri inyuma.
Ku bibazo biza ku isonga byugarije abana harimo gukoreshwa imirimo ivunanye ku gahato, kutajyanwa mu mashuri, guterwa inda bakiri abana, gushaka bakiri abana, itotezwa bitewe n’igitsina cyabo cyane abana b’abakobwa, ibyo byose ngo bifite uruhare mu kuzamura umubare w’abana bapfa bakiri bato.
Raporo ya “Save the Children” iravuga ko mu bihugu by’Africa yo hagati n’iy’uburengerazuba ariho abana barusha abandi bose ku isi ibibazo.
Niger ni yo ya mbere  ku rutonde rw’ibihugu bifite abana bugarijwe, ikaba iri kumwe n’ibihugu nka Mali.
Ibihugu bya Singapore na Slovenia nibyo bifite umwanya w’imbere mu kugira abana batekanye kurenza abandi.
Ubudage buri ku mwanya wa 12, mu gihe Leta zunze ubumwe z’America ziri ku mwanya wa 36, zigakurikirwa n’Uburusiya ku mwanya wa 37.
Mu bihugu 175 biri ku rutonde, ibihugu 95 bigaragaza ko byamaze gutera intambwe mu guhangana n’ibibazo byugarije abana.
Save The Children isaba umuryango w’abibumbye kugira icyo ikora no gukoresha neza uburyo washyizeho bw’intego z’iterambere rirambye (SDG) mu kureberera umutekano w’abana ku isi yose.
Uyu muryango unahamagarira abayobozi b’ibihugu by’isi kuzirikana agaciro k’abana n’uburenganzira bwabo bwo kubaho, ndetse no kubungabungwa mu bibazo byose byabaho hakurikijwe amasezerano yashyizweho umukono y’intego z’iterambere rirambye ku bihugu binyamuryango bya UN.
Kugirango habeho guhangana n’ibibazo by’ubyukene, intambara, n’ivangura iryo ariryo ryose ngo hakwiye kubanza kwita cyane ku bana b’abakobwa b’impunzi n’abimukira.
Save the Children yemeza ko ibibazo bahura nabyo mu gihe batwite n’igihe babyara ari byo ahanina biteza impfu ku bana bari hagati y’imyaka 15 na 19 ku isi yose.
Theogene NDAYISHIMIYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • U Rwanda rwaba ruri ku mwanya wa kangahe??

Comments are closed.

en_USEnglish