Abana benshi b’imfubyi ubu bageze igihe cyo gushaka, bakeneye kwegerwa – Mgr Kambanda
Amateka mabi y’u Rwanda mu myaka 21 ishize yasigiye igihugu umubare munini w’impfubyi, abari imfubyi z’imyaka hagati ya 0 na 15 ubu bageze igihe cyo gushyingirwa no kubaka ingo zabo, aba abenshi ntibagize uburere bwo mu miryango bisanzwe, Mgr Antoine Kambanda avuga ko aba bakeneye cyane kwegerwa kugira ngo bubake ingo zihamye.
Mgr Kambanda Umushumba umushumba wa Diyoseze gatolika ya Kibungo akaba n’umujyanama mu nama y’Abepiskopi mu Rwanda ushinzwe ibigendanye n’umuryango, avuga ko muri Kiliziya Gatolika ubu bafite umubare munini w’urubyiruko rw’impfubyi rushaka gushyingirwa.
Ibi yabivugiraga mu nama yateranye kuwa gatandatu yiga ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda birimo gusenyuka kw’ingo kuko zibaka zidafashe.
Mgr Kambanda avuga ko kubera amateka y’u Rwanda ubu hari ikibazo cy’urubyiruko rw’imfubyi rutagize amahirwe yo kurererwa mu ngo ngo zibabere urugero nk’uko bisanzwe, hakaba hari ibyago byinshi ko ingo zabo zitakomera.
Mgr Kambanda ati “….nk’abo rero iyo bashyingiwe biba bikenewe ko haba ingo zibaba hafi, zibaherekeza, zibagira inama…mu kiliziya nicyo turi gukora kugira ngo aba nabo bagire ingo zikomeye…turabikora biciye mu miryango remezo no mu ngo zitandukanye ngo zifashe izi ngo ziri gushingwa.”
Mgr Kambanda avuga ko abashyingirwa n’abashyingiwe bakwiye cyane cyane kuzirikana ko umuntu agomba gukunda mugenzi we akaba ari we areba, uwo bashakanye akamubona nk’igice cy’umubiri we.
Ati “nk’uko umuntu adashobora kwaga ukuguru kwe cyangwa ukuboko kwe niko umuntu akwiye kwita k’uwo bashakanye akamubona nk’igice cy’umubiri we. Iyo umuntu rero atangiye kwirebaho akareba inyungu ze bituma wa muryango udafata…ejo bigateza ibibazo. Birasaba rero igihe gihagije cyo kubategura bigasaba guherekeza ingo zikiri nto….”
Muri iki gihe mu nkiko zitandukanye humvikana ibirego by’ingo zisaba gutandukana, impamvu zivugwa zikaba ahanini zishingira ku mitungo ariko abahanga mu mibanire bavuga ko usanga ikibazo kiba gihera mu mibanire, urukundo hagati y’abashakanye n’imico n’amateka y’umwe mu bashyingiwe cyangwa bombi.
Kiliziya Gatolika ikaba muri iyi nama abayihagarariye baravuze ko bakomeje gahunda zo gufasha ingo gukomera mu muhamagaro wo kubaka ingo.
Photo/V.Kamanzi/Umuseke
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Aba bagabo ni abahanga kbs. Iki kibazo nibo ba mbere bakibonye. Kandi ntimutekereze ko cyoroshye, kirakomeye cyane, kubera ko ubumwe mubona igihugu gifite burya butangirira mu muryango.Niba umuryango utameze neza, ensemble y’igihugu nayo ntabwo izamera neza. Iki kibazo cyitabweho rero.
icyo kibazo kirakomeye cyane byo
Imana iguhe umugisha
Ndakwibuka uturera tugakura
Nukuru uyu ni mubyeyi abatamuzi ntacyo nmuzi
Yakoze ibikorwa byindashyikirwa
Aho yakoze umushinga warihiraga abana barenze 5000
Ndakubwiye ngo ubu ni inkumi nabasore
Babereye urwanda
Uyu yarakwiye igihembo gikomeye
Mu Rwanda
Ni umusaserodoti umwe wa merikisedeki Nkuko tumwita
Numubyeyi ibi ababwira yabanye nabyo
Azi ubupfubyi icyo aricyo
Gusa njye musabira igihembo cya nyiribiremwa
Isi nitakimuha
Mparanira ko uyu mugabo yazabona Nobel
Kuko yakuye ababa nababyeyi benshi bwigunjye
Abo yareze twese tuzashishikarira kuvuga ibikorwa bye
Kwisi hose
Stay blessed Father
We love u so much and We really miss u a lot!!!!
Comments are closed.