Abamotari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bahavana ingamba
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Koperative “Mba Hafi” y’Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 rwa Gisozi, mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda.
Koperative “Mba Hafi” ivuga ko impamvu batekereje igikorwa cyo gusura urwibutso no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ngo ni uko kwibuka ari igikorwa kigomba guhoraho ku Munyarwanda wese cyane ko igihugu cyaciye mu bihe bikomeye ndetse binagoye, rero ngo usibye bo nk’abanyarwanda, n’abanyamahanga babyibazaho cyane.
Mporwiki Jean Damascene umwe mu ba motari ubarizwa muri koperative ‘Mba Hafi’ yavuze ko nyuma yo kubona ibyabaye mu gihugu, ngo ntabwo yakwifuza ko Jenoside yakongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Yagize ati “Ngiye gushishikariza urubyiruko bagenzi banjye ko na bo basura urwibutso bakaba bamenya amateka yabaye mu gihugu cyacu, bikareka kuba inkuru gusa ahubwo na bo baze bayirebere amahano yahabereye. ”
Mporwiki yakomeje avuga ko kuba basuye urwibutso bamenye byinshi ku mateka yabaye mu Rwanda, ikindi ngo ni uko Jenoside yabaye mu Rwanda itazongera kubaho ukundi kuko ngo ni ibintu biteye ubwoba kandi birababaje.
Ndekezi Jean Pierre umuyobozi wa Koperative “ Mba Hafi ” y’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ibihe bya jenoside byari bigoye, bikomereye buri Munyarwanda wese, kandi ko icyo gihe hari bamwe bari batoya n’abandi batari bazi amateka kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Rero, ngo ni byiza ko Abanyarwanda bahora bibuka bagasura urwibutso nk’uru rwa Kigali ndetse n’ahandi hari inzibutso za Jenoside, bakaba babasha kumenya amateka mu buryo bw’umwihariko.
Yagize ati “Kuzana urubyiruko hano ku rwibutso ni ukugira ngo bamenye amateka, kuko ngo utamenye aho avuye nta menya niyo ajya, ibi bituma umuntu afata ingamba kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.”
Ndekezi Jean Damascene yakomeje avuga ko usibye igikorwa cyo gusura urwibutso, hari n’ibindi bikorwa bakoze byo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi ngo basaniye abana b’imfubyi zirera inzu, na bo barokotse jenoside yakorewe abatutsi, ibyo ngo babikora kugira ngo babashe kwigisha n’abandi maze hirindwe ko jenoside yabaho ukundi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW