Digiqole ad

Abakristu 32 ba Restoration Church barangije amasomo y’ubushabitsi muri FBS

Nyuma y’amasomo yari amaze amezi atatu, abakristu 32 bo mu itorero rya Restoration Church barangije amasomo ku bushabitsi (business), kwiga no gutunganya imishinga n’ibindi byose byabafasha gukora ubushabitsi neza mu kubaha Imana mu kigo cya ‘Focus Business School (FBS)-Kimisagara’.

Aha bari bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo.
Aha bari bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo.

Aba banyeshuri batoranijwe hakurikijwe ubushake bw’abiyandikishije gusa bazi gusoma no kwandika, batangiye ari 45 ariko barangije ari 32 kubera impamvu zitandukanye.

Bimwe mu bintu by’ingenzi bize muri aya mezi atatu harimo kubika utegurira ejo hazaza, uko watangira umushinga, uko wakoresha impano yawe n’ibyo wabonaga nk’inzozi ugatangira umushinga, uko wategura igenamigambi ushingiye kuri izo nzozi.

Aba bakristu kandi bize uko wakora ubushabitsi unakiranukira Imana dore ko abakora ubushabitsi bakunze kuvugwaho byinshi bidahesha Imana icyubahiro, gufata neza abakugana, uko wategura umushinga n’uko wawujyana kuwusabisha inguzanyo muri za banki, n’ibindi bitandukanye.

Baharewe impamyabumenyi imbere y'itorero.
Baharewe impamyabumenyi imbere y’itorero.

Rudasingwa Justin, umwe mu bayobozi ba FBS-Kimisagara kandi uri no mubigishaga aba banyeshuri yadutangarije ko aa masomo yateguwe mu rwego rwo gufasha abakiristu gusobanukirwa uko bakora ubushabitsi bujyanye n’igihe mu buryo buboneye, bakiteza imbere kandi bakanateza imbere igihugu cyabo.

Rudasingwa avuga ko bazakomeza gukurikirana aba barangije kugira ngo barebe niba ibyo bize babishyira mu bikorwa, anabakangurira kwishyira hamwe bagategura imishinga y’iterambere bakaba bagana amabanki kandi ngo biteguye kubafasha kuyinononsora no kuyigeza ku bigo by’imari.

Ubuyobozi bwa FBS buratangaza ko batangiye kongera kwandika abanyeshuri bashya bazatangira amasomo mu kwezi kwa Gicurasi.

Umwe mu bahawe impamyabumenyi z'amahugurwa bari bamazemo amezi atatu.
Umwe mu bahawe impamyabumenyi z’amahugurwa bari bamazemo amezi atatu.

 

Byari ibyishimo ku barangije aya mahugurwa.
Byari ibyishimo ku barangije aya mahugurwa.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish