Digiqole ad

Abakora uburaya n’abawuhagaritse bemeye kuringaniza urubyaro no kurwanya SIDA

Kuri uyu wa 28/06/2013 kuri stade ntoya i Remera bamwe mu bakora uburaya ndetse n’abavugako bawuretse bavuze ko bagiye kurushaho kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kuringaniza urubyaro.

Masengesho avuga ko uburaya nta keza yabubonyemo
Masengesho avuga ko uburaya nta keza yabubonyemo

Ni mu muhango wo kubashishikariza kwirinda kubyara batabiteganyije ndetse no kwirinda SIDA wateguwe n’umushinga wa Faith Victory Association (FVA) Rwanda.

Umwe mu bakoraga  uwo mwuga ariwe Christine Masengesho yavuze ko yaretse uyu mwuga nyuma yo gufashwa na FVA kwiteza imbere mu mushinga uciriritse.

Uyu mugore ufite abana babiri avuga ko nta cyiza yigeze abona mu  kwicuruza uretse za rwaserera zihoraho, ibyago byinshi byo kwandura SIDA, ibyago byinshi byo guterwa inda utabiteganyije, gukubitwa bya hato na hato n’andi mabi menshi nkuko abivuga.

Masengesho ati “ Ubu benshi muri bagenzi banjye bamaze kubivamo, tumeze neza, twahagurukiye kurwanya SIDA no kwirinda kubyara tutabiteganyije.”

Ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali madamu Hope Tumukunde yatangaje ko abazajya bishyira hamwe bakareka uwo mwuga batazatenguha kabavugira mu bijyanye no kubashakira ubufasha.

Hope Tumukunde avuga muri Kigali ariho cyane cyane higanje ubwandu bwa SIDA ariyo mpamvu bagomba guhaguruka bagakangurira abantu bakora uburaya kwirinda, ndetse no kubasaba kubuvamo bagafashwa kubona indi mirimo.

Benshi muri aba bagore ni abakora akazi ko kwicuruza muri za Remera n'ahandi muri Gasabo bakaba bashishikarizwaga kwirinda SIDA no kubyara abo batateganyije
Benshi muri aba bagore ni abakora akazi ko kwicuruza muri za Remera n’ahandi muri Gasabo bakaba bashishikarizwaga kwirinda SIDA no kubyara abo batateganyije

Mwanafunzi Willy waru uhagarariye VFA Rwanda, umushinga wo gushishikariza abakora uburaya kubuvamo, yabwiye benshi mu bagore bari aho barimo abagikora ibyo gucuruza imibiri yabo ko ubushobozi bwo kubafasha gukora indi mishinga buhari basabwa gusa kujya hamwe bakabusaba ubundi bakava mu buraya bakikorera ibindi bifatika.

Mu gihugu ngo habarurwa abagore n’abakobwa bari hagati ya 14 000 – 20 000 bakora uburaya nk’akazi kabo.

FAV Rwanda ni umushinga ugamije gukangurira abakora uburaya kuringaniza urubyaro, kurwanya agakoko gatera SIDA ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa aba bakora uburaya.

FVA ubu iri gukorera mu mirenge itanu y’akarere ka Gasabo, ivuga ko izakomeza no mu gihugu hose nkuko byatangajwe na Mwanafunzi, bashishikariza abakora uburaya kubuvamo bakanabafasha gutangira ubuzima bushya.

Willy Mwanafunzi wari ahagarariye FVA Rwanda
Willy Mwanafunzi wari ahagarariye FVA Rwanda

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ahubwo se ninde wiyahuraga kuri Masengesho. Uwamugura yabaga atikozeho?

  • Yewe, bya binini birabangiza! uzi Masengesho atari yabitangira ukuntu yari ihogoza. None ndebera Kweri! Tugerageze kuyirinda uko dushoboye.

    • ushaka kuvugako yari imugeze kure rero? Njye nahoze nibaza niba umuntu ungana kuriya nawe yajya ku isoko akabona abakiriya! Ariko ubanza hari abasore n`abagabo bakunda ibibonke da! ahaaaaa!!!

  • none se niba aretse umwuga wari umutunze,leta iramuteganyiriza iki?

  • ariko abasore barigerereza umuntu ujya kuri uriya yeweeeee ntibizoroha nakwemera nkifata aho kugura uriya ijosi n’umutwe ntiwamenya itandukaniro hahahahahaha!

Comments are closed.

en_USEnglish