Digiqole ad

Abakandida bashaka kuyobora uturere mu Rwanda baratangira kubisaba

 Abakandida bashaka kuyobora uturere mu Rwanda baratangira kubisaba

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko Abanyarwanda bose bafite imyka y’ubukure bifuza kuyobora uturere 30 tw’igihugu batangira gutanga ibyangombwa basaba kwiyamamaza guhera kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mutarama 2016. Ubu uturere tuyobowe n’abayobozi bwatwe bari mu nzibacyuho.

Abazatorwa bazaba bafite akazi ko gukomeza imwe mu mishinga y'iterambere yari ikiri mu nyingo no mu bikorwa nk'uyu wa Nyabihu
Abazatorwa bazaba bafite akazi ko gukomeza imwe mu mishinga y’iterambere yari ikiri mu nyingo no mu bikorwa nk’uyu wa Nyabihu

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko aya matora y’inzego z’ibanze, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere n’umujyi wa Kigali azamara amezi agera kuri abiri.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko aya matora batangiye kuyategura akaba ageze kure.

Amatora ya mbere azaba tariki 08 Gashyantare 2016  aya ni amatora ya Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’utugari.  Kuri uwo munsi kandi hazatorwa Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’utugari, hatorwe Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku midugudu n’utugari, hatorwe Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku tugari; hanatorwe kandi Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku tugari.

Munyaneza ati “Ayo matora azaba areba abaturage bose muri rusange bagejeje imyaka 18,…bari kuri Lisiti y’itora, ni ya matora akorwa abaturage bajya inyuma y’uwo bihitiyemo,…Amatora ni uburyo abaturage banyuramo bihitiramo ababayobora, n’uburyo bayoborwa, ni uburyo bwo guhitamo, akaba inzira ituma igihugu kigera ku miyoborere myiza na Demokarasi.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora agasaba abaturage guha agaciro aya matora, kuko abayobozi bazatorwa bafite ibintu byinshi bazakora biganisha igihugu mu majyambere, imiyoborere myiza na Demokarasi.

Ati “Bazayitabire batore, kandi bazatore abayobozi bafite cyangwa bazafasha mu cyerekezo igihugu kirimo, kugira ngo dukomeze iterambere.”

Avuga ku kwakira ubusabe bw’abifuza gutorerwa kuyobora Uturere mu matora mu matora azaba ku itariki 22 Gashyantare, Charles Munyaneza yavuze ko bizakorwa hagati y’itariki 05-15 Mutarama 2016, Abakandida bakazajya bakirwa n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ku Karere.

Itegeko kuri aya matora y’abayobora Uturere riteganya ko batorwa n’abaturage binyuze mu matora ahera ku rwego rw’utugari, kandi utorerwa kuyobora mu Karere runaka agomba kuba agakomokamo.

Kubera imyiteguro y’aya matora y’inzego z’ibanze, mu rwego rw’inzibacyuho ubu uturere turayoborwa n’abayobozi twari dusanganywe.

Kangwagye wayoboraga Rulindo na Karekezi wayoboraga Gisagara, nibo ba ‘mayor’ bonyine batowe mu 2006 basoje Manda zabo ebyiri, abandi bareguye, bamwe barafungwa, abandi ntibongera kugirirwa ikizere n’abaturage kuri Manda ya kabiri (soma inkuru irambuye HANO).

Kanda HANO usome ingengabihe irambuye y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe, yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Kamonyi muzahindure Mayor rwose uriho ntashoboye

    • Ndibaza ko hari icyo mupfa. Uriya mugabo arashoboye pe!!! Ahubwo yarakeneye indi manda ngo ageze akarere kacu aheza. Ugire amahoro

      • hari abashinjwe gusuzuma imikorere yaba mayor bazabisuzuma barebe aho bitagenda neza. ariko bitabujeje ko umwanya we nawo uziyamamarizwa nkiyindi yose.

  • Mfite icyifuzo cyo kuyobora akarere ka NYABIHU

  • Hakenewe amaraso mashya. Aba ba mayors bose mubareke baruhuke hajyeho abashya

  • ewana Karongi dukeneye natwe meyor nkuwa nyabihu,

  • abashaka kandi bashoboye twtabire aya matora maze twitorere abazaduhagararira, abakoze neza nibashimwe kandi nabo bitagenze neza nabi nibihangane ubwo nyine nuko byagenze

  • Hanyumase ushatse kujya muri manda yagatatu kuko yayoboyeneza byo ntabwo byemewe?

  • Ndifuza kuyobora akarere ka musanze mfite 30ans byashoboka? mumbarize ndi A0 ndi umushomeri kdi ndiyumvamo ubushake nubushobozi bwo kugeza ku iterambere igihugu kigenderaho murikigihe . bazakira kandidature yanje? imyaka yubukure ningahe?

  • Mayor wa Rubavu SINAMENYE Jeremie turacyanukeneye cyaneko akiri mushya kandi Imihanda yari yaradindiye ndabona yatangiye kukorwa

  • Ese kutavuze Mayor wa Kicukiro Jules Ndamage nawe amaze mandat ebyiri bityo ntashobora kuziyamamariza kuyobora akarere ka Kicukiro muri Mandat itaha urebe muri data neza urabisangamo peeh. Gusa nifitiye ikibazo ko bavugako ushaka kwiyamamariza kuyobora akarere aba afite imyaka y’ubukure yaba ari imyaka ingahe? Ufite 22 cg 23 nawe ashobora kuba umukandida wo kukayobora?
    Murakoze kumpugura.

  • uwa muhanga yvone MUTAKWA nawe amaze iminsi ashakisha uwo yizzzeye yaasigira urugo akazajya yinjira uko ashatse. bidahindutse yaba uwitwa REVERIEN icyifuzo cye gihawe umugisha naho kamonyi yari agihigahiga yafashisha uwa Muhanga ubimenyeereye

  • KAMONYl iyo bidukundira RUTSINGA Jacques akongera kutuyobora kuko yagaragaje impinduka mu mikorere, tuvuze nk’ ingero zimwe na zimwe nimuze murebe inyubako y’ ibiro by’ akarere, Guest house, Agakiriro muri Bishenyi… murebe umugi wa Ruyenzi, Rukoma, Karama, Kayenzi… Sacco ya Rugalika niyo yatashywe bwa mbere ku rwego rw’ igihugu hakurikiraho iya Karama. Isoko rya Karama n’ irya Kayenzi byubatswe ryari? I Bunyonga hagiye kuzura itaji ( inzu y’ urwibutso rw’ abazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994) mvuze ibyo yatugejejeho namara paji ya kino kinyamakuru . Ahubwo nibabongere manda nabo tubatore.

  • Kuba aba Mayor basanzweho bazaguma kuyobora mu nzibacyuho mbibonamo imbogamizi ko bazakoresha umwanya bariho bakinfluanca!!

  • igitekerezo cya UWAMAHORO Caroline kabisa ndacyemeye hakenewe amaraso mashya muturere twose tw’Igihugu pe! kuko usanga abenshi muri ba Mayors baherutse bahiga imihigo gusa.

  • None se nta kuntu twakwemererwa gusaba ko Mayor wakoze nezaakomeza kuyobora nkuko twabikoze kuri Prezida ra? Jye ndumva ubushake nubusabe ku bagabo banini byagirwa no kubagabo bato dore bose bareshya imbere yitegeko.

Comments are closed.

en_USEnglish