Digiqole ad

Abakandida 2006 ku rutonde

Hari  taliki ya  29 Mutarama 2011, ubwo   Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangarije abanyarwanda ku mugaragaro umubare n’amazina by’abakandida bemerewe kwiyamamariza ku myanya y’abajyanama rusange n’abazahagararira abagore mu Nama Njyanama z’Uturere twose tugize igihugu cy’u Rwanda.

Prof Karangwa Chrysologue Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje  ko Canditatire zose hamwe kubazitanze mumyanya itandukanye harimo abajyanama rusange n’abazahagararira abagore muri Njyanama  z’Uturere twose tugize igihugu, bose hamwe bagera ku 2516.

Yakomeje asobanura ko ibikorwa byo kwiyamamaza bigomba gutangira tariki ya 31 Mutarama kugera tariki ya 20 Gashyantare, aha Comisiyo y’amatora ikaba yaraboneyeho gutangaza  ko bishoboka ko umuntu yakwiyamamaza kugiti cye cyangwa se mumatsinda ariko hakurikijwe amategeko cyangwa se amabwiriza bahawe na komisiyo y’amatora , gusa abiyamamaza bagahabwa amahirwe angana haba abaziyamamaza mumatsinda cyangwa se uwiyamamaje kugiti cye.

Nkuko biteganywa n’amategeko abiyamamaza bagomba kubimenyesha ubuyobozi nibura amasaha 48 mbere y’igikorwa nyir’izina cyo kwiyamamaza. Aha Prof Karangwa Chrysologue arasobanura ko atari murwego rwo gusaba uruhushya ahubwo ari ukubimenyesha ubuyobozi.

Yongeye gusobanura kandi ko babimenyesha ubuyobozi kugira ngo harebwe niba hari abandi baziyamamariza muri ako gace  umukandida runaka aba yasabye, maze nibasanga hariyo undi bamusabe kuba yabyigizayo murwego rwo kugira ngo batagonganira aho bagomba kwiyamamariza  kandi buri wese aba afite ingengabihe agomba gukurikiza.

Komisiyo y’amatora yashimangiye ko ntamunya Rwanda waba ufite imiziro yo gutora mu gihe azaba yujuje imyaka 18 ariyo igenderwaho kugirango umuntu atore mu Rwanda.

Yarangije asobanura ko amatora yo ku taliki ya 21/02/2011, yo azakoresha ikarita y’itora, aho utora azahabwa impapuro z’itora 2 zirimo urwo azatoreraho abajyanama rusange n’urundi azatoreraho abakandida bahagarariye abagore bagenewe 30% nkuko byatangajwe na Nyakubahwa Prof Karangwa Chrysologue .


Umuseke

en_USEnglish