Digiqole ad

Abahungu ba Mubarak mu munyururu

se nawe aracyari mu bitaro

Igisirikare cya misiri cyafunze abahungu 2 ba hosni mubarak kubera ibyaha bya ruswa ndetse n’ihohoterwa nkuko bbc ibyemeza. Alaa na Gamal nyuma yo kubazwa ibibazo ngo bahise bajyanwa aho bagiye kuba bafunzwe iminsi 15. Gen. Mohammed el-Khatib ushinzwe umutekano mu ntara ya sinai, arinaho hosni Mubarak aba, yemeje ko aba bahungu batwawe mu modoka

photo: Ngaba abahungu ba Mubarak bakikije se na nyina

bagahungishwa abaturage barenga 2000 bari babategereje hanze n’amabuye, ibibando n’ibindi. Se ubabyara Hosni Mubarak,82, we akaba yaraye mu bitaro Shalm elsheikh kubera ikibazo cy’umutima.

Ku butegetsi bwa se bwamaze imyaka 30 bukarangizwa na rubanda tariki 11/2 uyu mwaka, bariya bahungu ngo baricaga bagakiza.

Umuseke.com

 

2 Comments

  • gatebegatoki tu! Kugeza igihe tuzabona demokarasi dukeneye.

  • Iryo Jambo Democratie ndumva nzapfa ntaribonye muriyi Africa,, ugiyeho avugako azanye democratie nawe ahinduka nkuwo yakuyehooo,,,tujye twishimira kubaho mumutekano turya turyama naho Politique tuzayirekere ababishishikariyeeeeee.

Comments are closed.

en_USEnglish