Digiqole ad

Abahungabanya umutekano turaza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imiryango n’ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n’abantu bafatwa n’ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w’igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro.

Paul Kagame i Nyabihu kuri uyu wa 05 Kamena 2014
Paul Kagame i Nyabihu kuri uyu wa 05 Kamena 2014

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w’igihugu yashimiye abaturage intambwe bamaze kugeraho, gusa ababwira ko atari igihe cyo kuba bakwicara bagashyira akaguru ku kandi ngo ibyo bakoze birahagije.

Perezida Kagame yabibukije ko ibyo bagezeho byose babikesha umutekano mwiza bafite utuma baryama bagasinzira bugacya bakajya kukazi nta bwoba ko hari usanga urugorwe barutwitse, bamwiciye umwana, cyangwa ko abo yasize inyuma atari bubasange cyangwa ataributahe.

Aha yanabakanguriye gukomeza kugira uruhare mu kwirindira umutekano kuko udashobora gucungwa n’Abasirikare n’Abapolisi gusa ahubwo ari abashinzwe kubacungira umutekano bigeze aho abaturage badashoboye.

Yagize ati “Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu.”

Muri uku gusigasira ubusugire n’umutekano w’abaturage ariko ngo biranasaba ko Abanyarwanda barenga imbibi n’imyumvire yo guhishirana bya kivandimwe.

Ygaize ati “Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w’igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, banyuze aha hose cyangwa n’ahandi, umwe akanyura ku muvandimwe cyangwa incuti.”

Perezida yabwiye Abanyarwanda ko ubuvandimwe budakora mu bintu byo kwangiza umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda. Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano mucye yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe aba yabaye ikindi kintu….ubuvandimwe bukora mu bindi.”

Abitwaza politike bagahungabanya umutekano

Abaturage ba Nyabihu baramukanya na Perezida Kagame
Abaturage ba Nyabihu baramukanya na Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko hari abajya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano bitwaje ko ngo baharanira Politike bakica abana, bakica abagore, bakica abantu b’inzirakarengane.

Ati “Umuntu arahungabanya umutekano w’Abanyarwanda kubera ko ngo ashaka Politike, Politike yo guhungabanya umutekano mwayumvise he?

Aha kandi yanaburiye abo yise abahoze mu Rwanda bashaka kuyobora igihugu bikaza kubananira bakagenda, none ubu ngo bakaba bashaka kugaruka.

Ati “Niba bashaka kugaruka kuneza bazaze, niba ari ku nabi turabarusha ubushobozi bw’inabi ikemura ibibazo by’umutekano mucye bashaka guteza abanyarwanda. Ndagira ngo mbibabwire mubimenye kandi nabo babyumve.”

Arongera agira ati “N’abandi bambuka imipaka yo hafi hano bakaza…. Abose ntibatuzi? Ni ibintu bishya bagiyemo ntibazi amateka yacu? Nibashaka ko tuyasubiramo turayasubiramo.”

Perezida kandi yanasabye abaturage kuba maso ntibemerere umuntu uwo ariwe wese ushaka kubahungabanyiriza umutekano kuba yabameneramo.

Yagize ati”Ntimukwiriye kubaha umwanya na muto bameneramo ngo bahungabanye umutekano wanyu.”

Avuga kuby’abantu bamaze iminsi bafatwa n’ababurirwa irengero

Perezida Kagame kandi yamaze impungenge abaturage kubyo bamaze iminsi bumva mu makuru ku maradiyo by’abantu bafashwe cyangwa babuze, avuga ko byose bikorwa ku mpamvu z’umutekano.

Agira ati “Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubarasa? turaza kujya tubarasa kumanywa y’ihangu rwose. Niba bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw’umutekano w’Abanyarwanda turaza kubibereka ku manywa y’ihangu.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu ashyira imbaraga mu gucunga umutekano w’Abanyarwanda ari uko arizo nshingano bamuhaye bamushyira mu mwanya arimo, bityo ngo ntagomba korohera umuntu uwo ariwe wese wifuza kuwuhungabanya.

Ntiyavuze umutekano gusa

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Nyabihu mu Burengerazuba, Perezida Kagame yanagarutse cyane ku buhinzi n’ubworozi agaragaza ko yifuza ko bikorwa neza kuruta uko biri ubu, kugira ngo birusheho guteza imbere abaturage, ananenga abayobozi bireba batubahiriza inshingano zabo zo kwegera abaturage no kubafasha kuzamura urwego rw’ibyo bakora.

Perezida Kagame yakanguriye Abaturage ba Nyabihu n’Abanyarwanda muri rusange gufatanyiriza hamwe bagakora imihanda, bakongera amashanyarazi, ubuhinzi, ubworozi, amashuri, amavuriro kugira ngo abaturage bashobore kubona aho bivuriza n’ibindi bakeneye kugira ngo babeho mu buzima bwiza.

Ku byifuzo bitandukanye abaturage bari bamugejejeho, Perezida yabemereye ishuri ry’imyuga rigezweho, no gufasha aka Karere imibare y’abana bapfa bavuka n’abapfa bakiri munsi y’imyaka itanu bakagabanuka.

Ati “Abanyarwanda nabo ni nk’abandi bose, nabo bakwiye kugira ubuzima bwiza kuva bavuka kugera basaza.”

Photos/PPU

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

54 Comments

  • MUSAZA TURIKUMWE

    • Ushobora gusanga wowe cyangwa se uwo muva indimwe mubaye abambere mubaraswa.

      • @mugabo, naho yaba aruwo tuvindimwe, ugerageje wese guhungabanya umutekano w’abanyarwanda, atera amagerenade yo kwica abandi banyarwanda binzirakarengane, cyangwa gukora ikindi icyo aricyo cyose kiterabwoba, araswe pe. Ibyo mwese mubimenye.

  • umuyobozi wacu arasobanutse pe, buri gihe aba ashaka icyarengera abanyarwanda kandi  ni koko biragaragara ko azabigeraho kuko ubwacu tuzabimufashamo

  • Yewe, yaba abo mukorana bose bagenderaga ku ntambwe yawe, ubu twalikuba twarageze kure cyaneeee mw’iterambere. Iby’umutekano byo abantu iyo bamaze igihe kirekire bawufite, hali ubwo bageraho bikabarenga bakibagilwa ububi bw’ubuzima bwaho umutekano utaba. Nyabuneka banyarwanda, bavandimwe, mujye mwerekeza ijisho hakurya y’umupaka wacu w’iburengerazuba mwirebere imibereho y’ubwoba budashira bw’abaturanyi bacu, noneho mwongeze umwete mu kubyo kwilindira amahoro n’umutekano dufite.

  • karamira nabagenzi be ni bazuke barashwe kare?kurasa biragarutse ku manywa yihangu.

    • biratinze ahubwo!washima ubwo Atari ugutemwa cg gukubitwa impili uzira ko uri umututsi!uwanga amahoro ntampamvu yo kubembetereza nubundi biriya byose babyikora kuko batabahana byimazeyo na amerika ifite Guantanamo ntimwirirwa muyishiagiza se??soma  romans 13..abayobozi batorwa n Imana kubasuzugura ni ugusuugura Imana ubwo niba uri umukristu nturi buvugurize bible I hope

  • Thanks Your Excellency! Ndumva nahita nsubira mu gisirikari nanjye abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda tukabakanira urubakwiye nk’uko twabiberetse mu gihe nari nkiri muri service muri RPF/A 1993-1999

    • ashwi kuva wavuka nturafata imbuda

      • @endrick ukeka ko ndi wowe se? Uzabaze . Reka nkwibwire gato nubwo atari ngombwa.Mvuka ahahoze hitwa Kinigi,ku bw’ingoma y’abahutu b’abicanyi ababyeyi banjye barishwe niga secondary bazira ko bari Abatutsi,. 1993 Sinazuyaje nahise nyura i Goma njya Uganda,kuko nigaga i Gisenyi, Nahise ninjira muri RPF Inkotanyi (Iz’Amarere Intwari zo kavugwa) just kukwishongoraho kuko wowe ntiwabikoze. Naragikoze kugeza 1999. Wambwira wowe ibigwi byawe????????

        • Harabakoze ibirenze ibyo bahoze muvandimwe jya uba sage uceceke Africa turimo ndabona utarayisobanukirwa

          • ariko niba yarabikoze ni uburenganzira bwe bwo kubivuga nta tegeko rimuhana!!

  • Ariko ntakindi usibye kurasa? Ubwo se haje ubarusha kurasa byagenda gute? Icyo kibazo abanyarwanda tujye tukizirikana.Intambara zurudaca turazirambiwe.

    • @Kamere, nuza mu Rwanda uzannywe no gushaka guhungabanya umutekano wacu, kwica inzirakarane uzijugunyamo amagerenade, uzaze nawe witeguye urupfu. @bizima, ngo wanga gukubita imbwa ukorora imisega. Haliho abashyekewe kuko bazi ko bakwica abanyarwanda uko bashaka bagahabwa igihano kitangana n’icyaha bakoze cyo guhitana ubuzima bw’abandi. Ubundi jye sinshyigikira igihano cy’urupfu, ariko uteye gerenade, polisi n’abandi bashinzwe umutekano w’igihugu muli ako kanya bakwiye kujya bafatiraho ikemezo cyo kumufata cyangwa kumuheraho icyo nawe akoze abandi banyarwanda. Ni bacye muli twe tuzalilira abantu nkabo. Imhamvu yonyine numva bataherako barasirwa muli icyo gikorwa kibisha nukugirango bafashe abashinzwe umutekano gukora ubushakashatsi kubakoranye, nabakorana nabo bagizi banabi kugirango nabo batabwe muli yombi. Aba bacengezi bajye baza muli iyo migambi mibisha babizi neza yuko nabo bashobora kusiga ubuzima.

    • maravuga ngo dawa ya muto ni moto!abo bavuga ko batavuga rumwe na leta poritike yarabananiye bahitamwo amasasu, bagume hamwe rero birebere icyasongoye ihwa

      • Nonese leta ikunanira kuberako utazi kurasa cyangwa ubarusha kurasa? Mukanguke mumera nk’ibindi bihugu birangwa n’amahoro badakesha intambara.Niyo mahoro arambye kuritwe n’abazadukomokaho.Ngo kurwana n’inka zarabiretse.

        • Niba inka kurwana zarabiretse se IMBWA za FDLR zo zaretse gutera Grenades? mujye mureka sha.
          Tuzabarasa aho kugirango bakomeze bice abaturage b’inzirakarengane na za grenade zabo bafatanyamo n’aba RNC

    • Kamere,munyarwanda bira rungu hasikiye!!you should have a plan B not plan A to be recycled!niba wigisha abantu bakakwima amatwi ugomba gushaka ubundi buryo bava mubyo barimo bakayoboka amajyambere kuko 0.5% y’abanyagihugu sibo bagomba kubuza 99.5% umudendezo.

  • Ibi birantangaje.HE ntabwazi ko igihano cyurupfu kitabaho mu Rwanda?Nuguhahamura abaturage.

    • njye ndumva nta gitangaje kirimo kuko kubarasa yavuze si igihano gitagwa n’amategeko ahubwo ni ukwirwanaho kubashaka guteza umutekano mucye. bafashwe bahanwa gusa ntibafatwa ubibabwiye ahubwo wabarwanya wabatsinda ukabafata. ngaho bwira uko warwanya ufite imbuda arasa wowe utarasa ngo igihano cyo gupfa cyavuyeho?????

  • Abanyarwanda bazi ubwenge, bazi guhitamo neza, twamutoye kugirango tube uko tumeze gutya, turatekanye, turakora amanywa n’ijoro kugirango dusibanganye ibikomere twatewe n’amateka. Ubu turifuzwa na benshi ibyo si ibanga rwose!! Mureke dukomeze kumva no gukomera kumpanuro ntacyo tutazageraho dushyize hamwe

    • Niwowe wamutoye nimba warabivanye kumutima jyewe mutora kugirango batampitana.

      • Ikinyoma nkicyo kiranyagisha sha. Utora umuntu kuko ngo utinya ingaruka byakuviramo utamutoye, kandi warangiza ukivugisha ibyo ushaka byose kuli uru rubuga? Niki se kikubwira ko niba koko uri m’urwa Gasabo iperereza ritakwerekana mudasobwa wakoresheje kohereza iki gitekerezo kugirango hamenyekane uwacyohereje niba koko leta yacu yitaye ku bintu nkibyo. Jyumenya ko ubutumwa bwose buciye kuli internet bwerekana mudasobwa bukomotseho kuko buli connexion iba ifite IP addresse yayo bwite. Ubwo rero n’ukuvuga ko ubeshya utigeze umutora kuko: 1. urandikira hanze y’urwa Gasabo, 2. urandikira m’urwatubyaye, ariko ntacyo wishisha kuko uzi neza yuko ntawakuziza ibitekerezo cyangwa ibyo upfa gusuka ku ka rubanda. Icyo wazira gisa nuko wacisha aha ibigongana n’amategeko y’igihugu. Dans tous les cas, uli Muhanuka wa Semuhanuka.

        • ari hanze nibo bagifite iyo myuvire baratakaye baracyari muri za 90’s twe turi muro 2000’s…biyemeje kurwanisha umunwa ndavuga urugambo!hari n abamusebya baragejejweyo na za bourse y abahaye ukareba umuntu uhavuye ejo bundi ahurutura ikinyoma ukumirwa mbega mushaka kwiturw inabi mwakoze nyamara gukora ibibi biroroha cyane bage bitonda

      • ubwo nawe wasanga uri imahanga wirirwa usebya u rda wararuhunze nta wukwirukanye mbote!bataguhitana warihitanye ubwawe…

      • ubwo nawe wasanga uri imahanga wirirwa usebya u rda wararuhunze nta wukwirukanye mbote!bataguhitana warihitanye ubwawe…sha ntuzongere kumutora peeee maze atsindwe kubera kubura ijwi ryawe…NI NDE WVUMA UWO IMANA ITAVUMYE??NTAWE

  • Harya genenade zaterwaga mu Rwanda muri za 1991-92 muri gare routière zicaga inyoni ntabwo zicaga abanyarwanda.Nta gerenade dushaka i Kigali ariko ntabwo ariwe urusha abandi kumenya ako kababaro.

    • noneho uzabikore nawe wirebere ureke amagambo. Nta gihe dufite cyo gutakaza ku bantu nk’aba.

      • Kabisa..urababwiye

    • harya mu ijambo yavuze hari ho yavuze ko arusha abandi ra? njya ubanzausome inkuru neza, kandi ukoreshe umutwe wawe usobanukirwe nibyo usomye ubundi ubone ungire icyo uvuga. 

    • zicaga abatutsi.kdi 1]uwufunge nturi president 2)abategetsi bicyo gihe ntawabafashe amaguru mu buryo ubwari bwo bwose bwo kuirwanya ntacyo byabaga bibabwiye target yabaga izwi aho ziviza!3}ubwiwe niki se ko atababaye kukurusha ??nta grenades dushaka nyine niyo mpamvu iyo abantu bihanangirijwe inshuro nyinshi batumva hafatwa ingamba guhera 2010 bihanangirizwa 4 yrs irahagije ntabwo ari ibipfamatwi bibwirwa .peace

    • @Munyeshyaka, zaterwaga n’abasutse urusasu mu muji wa Kigali ubwo Inkotanyi zalizikinjira Kagitumba, bagamije kubeshya ngo Inkotanyi zinjiye mu mujyi. Zaterwaga n’abahanuye indege ya perezida wabo ngo bibe imbarutso bakoresha yo gutangira jenoside we nabo balibarateguye kuva cyera. Bene ayo mayeri y’ubugome mukora mukabyitirira abandi tuzi neza yuko mwayamenyereye, ubwo bufindo bwanyu ntibujya butubeshya. Uwo aliwe wese wanyu uje cyangwa uwo mufite mu gihugu hagati utekereza yuko azakomeza uwo mukino mubisha wo kugiriranabi abanyarwanda yiteguye kuhatakaza ubwe buzima. Nta numwe muli twe uzabalirira. Bizaba ibyo umwongereza avuga:  good riddance to bad shit.

  • Ariko aramaze!Wowe se uvuga ngo ibisasu byaterwaga muri 92 na 93 nibyo ushaka ko tugarukamo?Ngo ubabajwe ni uko yavuze kubarasa,ni uko ya bivuze gusa niba yabikoraga ahubwo niho abamaze kurengwa n,amanhoro yatuzaniye babona isomo.Jye ndamushyigikiye rwose.

  • ahoooooo???!! aho niho nari ntegereje ndashaka kuba uwambere mubarasa izo nbwa muntu.

  • Sinshyigikira narimwe abateza intambara! ariko kandi sinashyikira ko abantu bazajya bacyekwaho icyaha ngo bahite baraswa. U Rwanda rwavanyeho igihano cy’URUPFU, none bazajya baraswa batari kurugamba gute? Amategeko agomba kubahirizwa kandi umuco w’ubuhonyozi mu banyarwanda ugomba gucika, ibibazo dufite bigakemurwa mubwumvikane no murukundo kugirango tuzarage abana bacu u Rwanda rubereye bose. Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

    • ntago bavuze ko uzafatwa azahita araswa nta nuraraswa  magingo aya nyuma yahoo HE abivugiye nta numurusha gukunda abanyarda nuko bo ubwabo ari indashima

    • @baziri wenzi, urivugisha gusa. Perezida wacu icyo yavuze, kandi abanyarwanda muli rusange dushyigikiye, nuko abashinzwe kutulindira amahoro nibabona ujugunya gerenade mu bantu, URASWE niba badashoboye kugufata. Ntaho yavuze ngo ucyekwaho gusa gutera gerenade. Nta mbabazi abanyarwanda twagilira izo ngegera zivuye mu mashyamba yo muli Congo cyangwa zalizitaze mu gihigu zifite imigambi yo kongera kumena amaraso y’abana b’u Rwanda. Bajye barasa amacuho, babafate gusa aruko babonye byashoboka no kugirango babakuremo renseignements zababafashije muli iyo migambi mibisha. Abashaka musakuze munasarare, ariko abashinzwe kudukimira umutekano badukize ababahemu batabazigamye.

  • Imana ishimwe kuko yahaye abanyarwanda President ureba kure kdi utanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’uRwanda.

  • commentaire yanjye wayinize ariko nizereko ibyo wanize byagize icyo bigufasha.

  • @Amani, sigaho udasanga ari wowe bahereyeho.

    • its fine as long as abikoze azi ingaruka biugiraho ikibi niyo utategujwe….calm  down rero

  • I think this is not good for a country especially where it came from after 1994. Let them be punished but not killed in daylight.

    • Are u people trying to correct the president or advise him? umuntu wese ugambanira igihugu mutekereza ko abayifuriziki abanyarwanda? gusa icyo nicyo nabo kibakwiye.

    • Those who carry out terrorist acts deserve nothing but terror. You get caught throwing grenades in crowded places to kill innoceny Rwandans, you have forfeited any right yourself. The only reason you shouldn’t be shot on the spot is the intelligence you might provide on your handlers and members of your network. Otherwise us your intended victims couldn’t care a damn if you are killed in the course of the evil deed you were or intended to carry out. My sympayjies are reserved for your victims – actual or intended. Your own death is fully deserved. No sympathy for killers or would-be killers of Rwandans. And to hell with those who sympathize with killers of Rwandans while never expressing any sympathies for their victims or condolences for their victims’ families anf Rwandan people.

  • UBUTUMWA BW’AMAHORO MU RWANDA BWAHISHUWE KUWA 23/05/2013IBIKA BIGIZE UBU BUTUMWA:
    I. AMAHORO
    II. UMUGISHA
    III. AGAKIZA
    IGIKA CYA MBERE:
    I. AMAHORO:
    IJAMBO RY’IMANA:
    1. 2
    NGOMA 32:7-8 “Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima
    n’Umwami wa Ashuri cyangwa Ingabo ze zose ziri kumwe nawe, kuko Iyo turi kumwe
    iruta abari kumwe nawe. 8 Muruhande rwe ari kumwe n’amaboko
    y’umubiri, ariko muruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, niyo
    Idutabara kandi Ije kuturwanira Intambara zacu.” Nuko
    abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya Umwami w’Abayuda.

    2. YESAYA
    7:4-7 Maze umubwire uti” wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa
    umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya,
    bameze nk’imishimi ibiri y’imuri zicumba, 5
    kuko Abasiliya n’Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo 6 nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tuhakure umutima, tuhace icyuho
    twiyimikire mwene Tabeli abe Umwami waho. 7
    “ Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora.

    3. ABAHEBURAYO
    12:14 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

    4. IMIGANI
    12:18 Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko
    ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.

    IBYO UWITEKA IMANA YAMPISHURIYE:

    1. Uwiteka Imana yamanukiye gutabara Igihugu,

    2. Uwiteka Imana yakuyeho ibihuha mu
    gihugu,

    3. Uwiteka Imana yakuyeho ibyahigaga
    Igihugu,

    4. Kuwa 23/5/2013 Mugicuku, nabonye
    abantu batatu batarebaga neza undi muntu bashaka kumugirira nabi ngo bamwice kandi
    bamuhora ubusa, nyuma yaho gato mbona Uwiteka Imana irengeye uwari ugiye
    kwicwa, abashakaga kumwica bacishwa bugufi baturiza imbere y’uwo bari bagiye
    kugirira nabi batagize icyo bamutwara.

    5. Kuwa 21-22/6/2013 Saa 2340-0005Hrs,
    nabonye igicu cy’umwijima w’icuraburindi cyaje muri mpande eshatu mu gihugu ari
    Igitero cy’Intambara, hejuru y’icyo gicu hari Indege ya Gisilikare ya Kajugujugu; abantu bose babonye ibyo bariheba cyane, bafatwa n’ubwoba bwinshi batatanira hirya no hino bashakisha aho bahungira ibyari bigiye kubaho biteye ubwoba, hashize akanya gato cyane, nabonye Umucyo w’Umwami Yesu Kristo, uturutse kumutwe w’icyo gicu cy’umwijima, ugikuraho
    byihuse, haba amahoro mu gihugu nta ntambara ibayeho.

    Uwiteka Imana ambwirako Intambara yagombaga kuba mu gihugu cy’u Rwanda ko ayikuyeho, ngo abanyarwanda batuze, ntibakuke Imitima kuko Uwiteka Imana ibarinze.

    IBYO UWITEKA IMANA YAMPISHURIYE KU BARWANYA IGIHUGU:

    1. Gutaha mu mahoro, bakabana n’abandi banyarwanda amahoro ngo kuko bafite Isezerano ryo gutaha mu mahoro,

    2. Uwiteka Imana yabambuye Intwaro,

    3. Uwiteka Imana yabambuye Ijambo,

    4. Bategetswe kwihana ibyaha byabo byose,

    5. Abazanga gutaha mu mahoro, bagakomeza kwinangira imitima yabo no gukomeza kugira imigambi y’ubugome, utazicwa n’inkota azicwa na mugiga.

    IJAMBO RY’IMANA:

    1. 2
    ABAMI 19:35 Maze mw’ijoro ry’uwo munsi, Marayika w’Uwiteka arasohoka
    atera urugerero rw’Abashuli, yica Ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani
    n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga Ingabo zose ari
    imirambo.

    2. 2
    SAMWELI 24:15 Nuko Uwiteka ateza
    Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa
    abantu Inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.

    IGIKA CYA KABIRI:

    II. UMUGISHA:

    1. Uwiteka Imana yibutse imirimo myiza
    ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME; Abanyarwanda bagirirwa imbabazi duhwabwa amahoro, umugisha n’agakiza mu gihugu cy’u Rwanda kandi
    mubyakire n’imitima inyuzwe.

    a. IMIGANI
    19:23: Kubaha Uwiteka bitera ubugingo, umwubashye azahora ahaze, ntazagerwaho n’ibibi.

    b. GUTEGEKA
    KWA KABIRI 28:10 Amahanga yo mw’isi yose azabona yuko witiwe Izina ry’Uwiteka, agutinye.

    c. YEREMIYA 15:19 Nicyo gituma Uwiteka avuga, atya, ati”
    Nugaruka nzakugarura kugirango uhagarare imbere yanjye; kandi ibishimwa
    nubivana mubigawa, uzaba nk’akanwa kanjye: bazakugarukira ariko
    ntuzabagarukire.

    IGIKA CYA GATATU:

    III. AGAKIZA:

    INGINGO YA MBERE:
    KUBABARIRA:
    1. LUKA
    6:31 kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ariko mubagirira
    namwe.

    2. YAKOBO
    2:13 kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara Imbabazi
    ziruta urubanza zikarwishima hejuru.

    INGINGO YA KABIRI:

    KWIHANA IBYAHA:

    1. YAKOBO
    4:1 Mbese muri mwe Intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva
    kubyo mwishimira bibi, birwanira mungingo zanyu?

    2. IMIGANI
    28:13 Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka
    azababarirwa.

    IBYAHA NAHISHURIWE BIKORWA NA BAMWE MU BANYARWANDA:

    1. Kuramya Ibigirwamana,
    2. Kwibagirwa,
    3. Kwijuta,
    4. Inda nini,
    5. Amoko,
    6. Ubusambanyi,
    7. Ubwicanyi.

    UMUSOZO:

    1. ABUMVIRA
    UMWUKA WERA:

    a. YESAYA
    58:6 “ Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu
    Ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana,
    kandi mugaca iby’agahato byose.

    b. ABAFIRIPI
    4:5 Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

    2. ABATUMVIRA
    UMWUKA WERA:

    a. ZABURI
    62:5 Iki cyonyine nicyo bajya Inama, Ni ukugirango bamusunike ngo agwe, ave mucyubahiro cye. Bishimira Ibinyoma, Basabirisha Umugisha akanwa kabo, Ariko bavumisha Imitima
    yabo.

    b. YESAYA
    2:17-18 Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu
    buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka niwe uzogezwa wenyine. 18 Ibigirwa mana bizashiraho rwose.
    Icyitonderwa: Musabwe kutagira icyo mwongeraho cyangwa mugabanyaho kuko ibivuzwe byose byavuzwe n’Akanwa k” Uwiteka Imana.

    Mugire amahoro.

    • amin Imana iguhe umugisha kubwo gukora umurimo wawo ukawusohoza kdi ugakunda igihugu cyawe ukagisengera!!nge ndabona ibyo muri yeremiya 15-19 byararangije kuba!hanyuma abanzi  b igihugu nibatuze kuko igihugu cyacu gisengeye kiri munsi y amababa ya ALMIGHT kdi gifite abagisengera buri gihe

  • Aho kwica Gitera muzice ikibimutera, kwica siwo muti.

  • umugabo ni uwuhagaragara kwijambo, ariko rero abari hano mwese murarwana nubusa yavuze abahungabanya umuteknao wigihugu, uretse gukorana nabashaka kuwuhungabanya , abo batera amagrenades ntumenye niyo bakorera ukabagender kura byaba ngomba ukabagira inama cg ukbatanga kuko ejo nibazitera nawe ntuzasigara, ninde wazaraswa? ko aeri ntawe? WIKOREYE IBYO WIKORERA BYAWE BIGUTEZA IMBERE, UKARYA UKIRYAMIRA IWAWE NTAWE UTERA HEJURU CG UHUTAJE , HARI IBIKORWA LETA ITWEREKA TWAKAGOMBYE GUKORA NKO GUTANGA IMISORO CG GUKORA UMUGANDA KUKO NITWE BIGIRIRA AKAMARO WAHURIRA NI UKO UKURASWA? KO MBONA AMAGAMBO YABARENZE?

  • Kurwanya abateza umutekano mucye mu gihugu ni ikintu cyiza cyane gusa ikibabaje n’uko bene iki cyaha nabonye bagishira kuri buri munyarwanda wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bamuziza ibitekerezo bye!! Ubu se ko igice kinini cy’abanyarwanda gifite byinshi kinenga ubutegetsi buriho ubwo ni ukuvuga yuko bagomba kuraswa bakicwa? Gusa turapfa ubusa bagenzi!! Nta muntu uzatura nk’umusozi niyo mpamvu tutari dukwiriye kwifurizanya ibibi. Kubana mu mahoro no mu bwumvikane biruta byose. Twirinde kugwa mu mutego wa abanyapolitike bashaka kurengera umugati wabo. Reka dutegereze 2017 turebe niba imvugo izaba ingiro!!! Ahaaaaa

    • @Kalinda, uravanga ibintu nkana cyangwa nimyumvire mibi? Utavuga rumwe na leta n’uburenganzira bwe. Ariko ugeza aho humya kutavuga rumwe na leta yabyerekana yica abandi banyarwanda ntaburenganzira aba agifite. Erega na FDLR na RNC biba byamutumye kujugunya ayo ma gerenade nazo zitwaza ngo yuko ziyavuga rumwe na leta. Nta burenganzira uwo aliwe wese afite bwo kwica abanyarwanda ngo kuko atavuga rumwe na leta. Kandi icyo nicyo Perezida yavuze. Reka tubasubiririmo mwumve neza: ABASHINZWE UMUTEKANO NIBABONA UTERA GERENADE BAJYE BAMURASA. UTERA GERENADE ajye araswa kumannywa yihangu.

  • muraho , usomye ubutumwa mwohereje , wahita utekereza ko ntawu noza rubanda koko nkuko babivuze ,abanyarwanda ntitunyurwa ariko ndabarenganya babmwe na maraso yabicanyi mwonse nu burere bubi mwahawe , iyo mubona koko ibyiza president wacu adukorera atitaye kunyungu ze ,adushakira icyatuma dutera imbere tukagira umutekano mwiza tukaryama tugasinzira niki atakoze koko ,umujinya mufite no ko mutakibona abantu bapfa bazira uko baremye cg no ko atabituye inabi mwa mukoreye mwaramuhejeje ishyanga ,mwisubireho mureke imyinvire ibyuye

  • NA GHADAFI YARI PEREZIDA

  • koko,hari abagitekereza cyangwa bifuriza umunyarwanda urupfu?oya ntibikabe! aho abanyarwanda bageze biyubaka ntabwo hagombye kumvikana ikibazo cy’umutekano muke utewe n’abanyarwanda ahubwo imbaraga zacu zagombye gushyirwa hamwe tukarwanya abanyamahanga bagerageza kuduhungabanya. None se ni nde munyarwanda koko utekereza wakwifuza intambara? turarenzwe none turibagiwe koko ishyano ryagwiriye urwanda 1994? nta muvandimwe w’umurimbuzi: n’ubwo yaba we iyo agiye mu kipe muhanganye aba ari umwanzi wawe rwose! ntimugire icyuho musigira umwanzi,mumwamagane bikomeye. Abashaka kubaka igihugu ni baze dufatanye Urwanda rukeneye amabiko y’abarukomokaho bose. Intambara iragatsindwa kandi Imana idufashe amahoro mu rwanda ahoreho

  • piga wantu afande tukurinyuma uzibeshya wesentibizamugwa amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish