Digiqole ad

Abahatiwe kwiga ibyo badashaka, kwishyura SFAR bizagorana

Hashize iminsi ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga inguzanyo ya Buruse SFAR, gitangaje ko abantu barenga 42 000 bahawe inguzanyo yo kwiga bagomba kuzishyuzwa bidatinze.

Abenshi mu bishyuriwe bafite akazi bakaba babyumva neza,  ndetse harimo n’abatangiye kwishyura. Abatarakabona nabo bakaba biteguye kuzishyura mu gihe bazaba bakabonye.

Ariko hari abanyeshuri benshi bahatiwe kwiga  ibyo batifuzaga kwiga muri Kaminuza, abenshi binubira kuzishyura ayo mafaranga kandi batarayakoresheje ibyo bifuzaga ko yabamarira.

Abenshi mu bahoze biga mu cyahoze kitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bavugako mu gihe cyabo bahatiwe kwiga ibyo badashaka.

Benshi muri aba ubu babuze akazi kuko ibyo bahatiwe kwiga bidafite isoko mu Rwanda, abandi bagize amahirwe yo kukabona bakaba badakora ibyo bize.

Bamwe mu bize mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2005, mu ishami ry’ubugenge (Physics), bavuga ko kwishyura SFAR bizabagora kuko inguzanyo bahawe itakoreshejwe icyo bifuzaga, ahubwo yakoreshejwe icyo bahatiwe.

Aba bavuga ko batsinda ikizami cya Leta bakemererwa kuza muri Kaminuza, bari bazi ko bagiye gukabya inzozi zo kwiga ibyo bashaka kandi bakunze bikazabafasha kubona akazi, bakagira icyo bimarira mu buzima.

Gusa ngo batunguwe no gushyirwa mu mashami badashaka arimo Ubugenge ndetse n’imibare( Physics and Maths) abandi bagashyirwa mu Butabire n’ ibinyabuzima (Chemistry and Biology) amashami adakunze kugaragara ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ubu, niyo agaragaye ahabwa umugabo agasiba undi.

Mu barangije muri aya mashami icyo gihe utaragize amahirwe yo gukomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kigaragara hacye cyane mu Rwanda kandi gihenze cyane, nta n’uburyo bwo kwihangira umurimo buhari ku muntu uyarangije kuko ibyo umuntu yabaga yize bitabaga bihagije kuburyo yahanga umurimo.

Ibi byose bigatuma abarangije kaminuza muri aya mashami bakomeza kongera umubare w’abashomeri cyangwa ugasanga barabyiganira mu mashuri yisumbuye bose bashaka kwigisha kandi babyigana n’ababyigiye mu ishuri nderabarezi rya KIE.

Abandi bakaba barigiriye mu bindi bidafite aho bihuriye n’imyaka irenga ine bamaze biga muri Kaminuza kuko bose batakwigisha ngo bikunde.

Aka gahinda rero aba bahatiwe kwiga ibyo badashaka bagaragaza ubu bikaba bidakenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse ireme babihanywe rikaba ritabemerera kuba hari umurimo bahanga, nibyo bibatera kuvuga ko kwishyura SFAR bizagorana cyane kuri bo.

Abahuye n’iki kibazo bavuga ko Leta ikwiriye gukomeza gushyira imbaraga n’amafaranga mu kwigisha abantu ubumenyingiro aho kubigenza nk’uko byagendekeye aba bize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ibi ngo bikurikijwe byagabanya umubare w’abanyamahanga mu kazi ndetse bikanaha amahirwwe menshi urubyiruko rw’u Rwanda rwize neza amahirwe yo kwihangira imirimo bavanye kubyo bize. Naho kwishyuza abadafite umurimo kandi barize ibyo batize byo ngo bibateye impungenge.

0 Comment

  • ubwo se warize math or physics waba wishyura iki? hazishyure abize BBA(Accounting, Finance, Administration,etc) na Engineering(IT, Civil, Electrical and Electronic gusa).

  • Twebwe abiga muri CBE (college of business and economics) icyari SFB (School of business and banking) banze kudusubiza arenga kuyo twatanze twiyansikisha ngo ubwo twatangiye kwishyura REB muzatuvuganire rwose kuko umukozi wa REB yivugiye ko umuntu atangira kwishyura yabonye akazi none twe ngo twatangiye kwishyura tukiga tukinafashwa n’amafaranga atarishyuriwe kuri konte ya REB. Ikindi mwatuvuganiraho mukiganiro cyakozwe kuwa 24/2 umukozi wa REB yemejeko abanyeshuri bose babonye buruse y’ukwa 11 mugihe twebwe abo muri SFB ntayo twabonye abandi barenda gufata n’ay’ukwa 12. Abandi babona buruse yabo twe amaso agahera mukirere kuki?

  • hi

  • ewana kwishyura byo biragoye mu gihe ntacyo byatumariye kutwisyurira hazishyure abo bifite ibyo byamariye ubundi twe batwishyurire andi tujye gukomeza masters tuzabishyure ahagije

  • ariko SFAR irasetsa mwe muravuga mutazi uko twe yatubeshye bruce y’igice A1 muri Tumba College of Technology nubona hari aho bashaka uwize bimwe muhigirwa atari A0 muzatubwire turutwa nabize A1+education bo bahabwa kwigisha nubwo nabo bahembwa intica ntikize gusam
    nitwishyurire tubone A0 maze nibura tugire agaciroo

  • nange ndunga mu rya kalisa niyishyurire abize kicukiro;na TCT bagire A0 bize neza kandi byiza ariko level ninto babatumeho babishyurire baboneA0 ninabo bakenewe
    kumurimo

  • KUKI R.E.B IDATANGA IBYEMEZO BYO KURANGIZA KWISHYURA KU BARANGIJE?????
    UZIKO IYO WISHYUJE AYO BARENGEJEHO BAGUKATA BAVUGA NGO NTABWO BIRI KURI BUDGET BAFITE???

  • IYI POLITIQUES YO KUNGERA AMASHURI MESHI ARI NAKO UBU CHOMEUR BUGENDA BURUSHAHO GUKARA , ABANTU BAKARANGIZA NTACYO BAZI KANDI ABESHI ARI LES THEORICIENS(MEG, HEG, Etc)BIZATINDA ARIKO ICYO BIZABYARA MUKITEGE. INGERO NI NYISHI MURI AFRICA(EGYPTE, TUNISIENS, COTE D’IVOIRE, …..)
    IBI MUBINA BIRUTWA NA ZA CERAI AHO ABANTU BARANGIZAGA BAKAGUMA MUBYARO BIHANGIRA UTURIMO DUCIRIRITSE BATIRIWE BAZA MU MIGI.
    ABANTU BAZAJYA BARANGIZA MURI ZA NINE BIHUTIRA KUZA MUMUGI ARINAKA ABARANGIZA MURIZA KAMINUZA NABO BIRUKANYIRA MU MUGI.
    ABO BOSE NTIBASHOBORA KUJYA GUHINGA CYANE KO ABASHI MURIBO BABA BARIZE GUGIRANGO BAHUNGE ISUKA CYANE KO NIBYO BIZE BIDAKORERWA MUCYARO.

    INAMA: KAMINUZA BAZIKANIRE WENDA HARANGIZEMO BAKE ARIKO BAFITE UBUMENYI.

    LICENSE Y’UBU IRUTWA KURE NA HUMANITE YEMBERE Y’INTAMBARA.

  • ndagira inama REB yo gushyira urwo rutonde rw’abarihiwe na SFAR bose ririho n’umwenda buri muntu abarwaho, kuko kugeza ubu hari ibidasonutse neza bituma ndetse bamwe banga no kwimenyekanisha.ndetse bibaye byiza habaho no gusinya amasezerano mashya hagati ya REB n,abize bagurijwe na Leta.ibyo byatuma umuntu yumva ko hari ideni afitiye icyo Kigo.

  • uwakubwira akaga nagiriye muri UNR nagiu=ye nshaka kwiga droit bampakira mu ndimi kandi nziga nabi none mbereye aho ureste umusamaritani w’impuhwe ujya untabara akampa uturaka SFAR ntimuzangere imbere

Comments are closed.

en_USEnglish