Digiqole ad

Abagore barasaba ko agakingirizo kabo kashyirwaho imishumi ibahambira

Abagore bamwe bifuza ko agakingirizo kabagenewe kahabwa imishumi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa ugiye kugakoresha ajye akihambiraho aho kugafatira hanze y’igitsina cye.

Agakingirizo k'abagore, ab'i Kayonza ko karababangamira mu gihe gakoreshwa/Photo Internet
Agakingirizo k'abagore, ab'i Kayonza ko karababangamira mu gihe gakoreshwa/Photo Internet

Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa ukoresheje agakingirizo kagenewe abagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, asabwa gufatira umuringa wa ko hanze y’igitsina cye kugira ngo katamwinjiramo igihe akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Kayonza batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko umugore wakoresheje agakingirizo k’abagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina atabona umwanya wo gutekereza ku gikorwa arimo kuko aba arwana n’uko yakwirinda ko ako gakingirizo kamuheramo.

Ibi babivuze ubwo bahugurwaga ku mikoreshereze y’agakingirizo, ak’abagabo n’akagenewe igitsinagore bavuga ko agakingirizo kagenewe abagore gashobora guteza impanuka nyinshi ku mugore cyangwa umukobwa wagakoresheje.

Umwe muri abo bagore yagize ati “Bisaba ko umugore ugakoresha agafata ubutarekura, bigeze hahandi uba wishimiye umuntu muri kumwe mu mibonano mpuzabitsina ukibagirwa ukakarekura ntibyaba ibibazo?

Abo bagore bigishijwe uburyo agakingirizo gakoreshwa kugira ngo na bo bazajye kwigisha abagore bagenzi ba bo ku mikoresherezwe y’agakingirizo.

Abo bagore babwiwe ko mu gihe agakingirizo kadakoreshejwe akenshi ingaruka zikomeye zigaruka ku mugore cyangwa umukobwa wakoze iyo mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ikoreshwa ry’agakingirizo ni bumwe mu buryo bushishikarizwa abagore mu rwego rwo kuboneza urubyaro, ariko by’umwihariko kakanakoreshwa mu rwego rwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

Abo bagore bavuga ko nibura agakingirizo kagenewe igitsinagore kakoranwa imishumi kugira ngo umugore ugiye kugakoresha ajye ayihambiraho bityo bimuhe kugira umudendezo mu gihe cyo gutera akabariro.

Mu gihe ibyo ngo bitarashoboka, abo bagore bavuga ko bashishikariza bagenzi babo n’igitsinagore muri rusange kujya bibuka kubwira umugabo bagiye kugirana imibonano mpuzabitsina kwambara agakingirizo kuko ak’abagabo ko katateza ibibazo nk’uko abo bagore babivuga.

Source: igitondo.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • KUBIJYANYE N,IKORESHWA RYIZA RY,AGAKINGIRIZO K,ABAGORE AMABWIRIZA YO KUGAKORESHA N,IKIMWE NAKORESHWA KU GAKINGIRIZO K,ABAGABO :kureba igihe kakorewe nigihe kazarangirira uburyo bwo kugafungura ::KUDAKORESHA INZARA CG IBINTU IKEBA NAHO KAKMBARA NABWO NTA NGORANE ZIRIMO KUKO NYMAYO KWINJIZA URUGORI RUTO MUGITSINA UBA WARUKUBYE NK,UMUBARE W,UMUNANI HANYUMA RWA RUGORI RUNINI RUSIGARA HANZE YIGISTINA UMUDAMU CG UMUKOBWA ARUFATA GUSA KUGIRANGO MUGENZI WE BAGIYE KUGIRANA IMIBONANO YINJIZE MUGAKINGIRIZO IGITSINA HANYUMA IMIBONANO YATANGIRA AKAKAREKURA NTABWO AKOMEZA KUGAFATA KUGEZA IGIHE IMIBONANO IRANGIRIYE AHA NDABONA ARIHO ABA BADAMU BARI BAFITE IMPUNGENGE NAHO IMIBONANO IRABA NTAKIBAZO UMUGABO YARANGIZA AKIYAKA MUGENZI UMUGORE CG UMUKOBWA AKIYAMBURA AGAKINGIRIZO GAKORESHWA INSHURO IMWE GUSA NTAWE UGAFURA CG NGO AGATIZE MUGENZI WE NDABONA IYO MPUNGENGE BARI BAFITE YAVAHO SINGOMBWA IYO MIGOZI BAKONGERAHO ICYAMBERE NI UKUBAHIRIZA AMABWIRIZA NO KUMENYA IMPAMVU WAHISEMO GUKORESHA AGAKINGIRIZO IBIJYANYE NO GUSHIMISHA MUGENZI WAWE CG NAWE UBWAWE BYOSE IN MU MUTWE .

  • ushobore kuba uri Docteur. entout cas merci

Comments are closed.

en_USEnglish