Abadepite batoye umushinga w’itegeko rigira NAEB ikigo cy’ubucuruzi
*Abaturage ngo ntibabona inyungu nyinshi ku byoherezwa hanze kandi aribo bavunika.
Kuri uyu wa kane Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite yasuzumye inemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura ikigo NAEB kikaba ikigo cy’igihugu cy’ubucuruzi. Mu nshingano izaba ifite zirimo guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze, kwiga amasoko, gushyiraho ibiciro no kugenzura ubuziranenge.
Iri tegeko rizavana ikigo NAEB mu kiciro cy’ibigo bya leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi, rigishyire mu bigo bya leta bikora imirimo y’ubucuruzi.
Kuvugurura iki kigo ngo bizatuma kigira inshingano yo guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, gukora ubushakashatsi ku masoko, guhuza umusaruro n’abaguzi, gushora imari mu bikorwaremezo by’inyungu rusange byoroshya ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
NAEB kandingo izaba ifite inshingano yo izagenzura ishyirwaho ry’ibiciro bihabwa abahinzi ku musaruro w’ibyoherezwa mu mahanga. Kugenzura ubwiza n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa no gutanga ibyangombwa byemeza ko bijyanye n’ibikenewe kw’isoko mpuzamahanga.
Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi wari uhagarariye Guverinoma yavuze ko iri vugururwa rya NAEB rizagabanya icyuho cyiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibyinjizwa.
Abadepite bagarutse ku ngamba zirimo gufatwa kugirango ibyoherezwa hanze byiyongere, ndetse no kugira ngo abaturage bahinga bajye babona inyungu ihagije kuko aribo baba bavunitse.
Abadepita kandi bagarutse ku kibazo cy’umusaruro ukiri muke, mu gihe hashyirwaho politike yo kongera ibishorwa hanze.
Hon. Nkusi yavuze ko mu myaka 10 ishize nta mwaka hari bwaboneke umusaruro w’Ikawa nk’uwabonetse mu 2006 aho hari habonetse toni 26 000 ariko indi myaka bikagabanuka aho kwiyongera.
Abadepite bavuze ku kibazo cy’abahinzi b’icyayi batabona inyungu bari biteze bigatuma bacika intege ugasanga inganda zirabura ibyo zitunganya.
Hon. Nkusi yatanze urugero rwa hegitari zisaga 700 z’imirima y’icyayi mu karere ka Nyamasheke zitakitabwaho ndetse no mu tundi turere ngo usanga abaturage icyayi baracyiretse.
Tony Nsanganira yavuze ko bari kunoza imikorere aho umuturage azajya abona inyungu nyinshi kurushaho kugira ngo umusaruro ubashe kwiyongera.
Iri shingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura ikigo NAEB kikaba icy’ubucuruzi ryemejwe n’abadepite 58 kuri 67 bari bahari umwe araryanga batatu barifata impfabusa ziba eshanu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
6 Comments
SINZI NIBA HARI ICYO BIZAHINDURA CYANE. MU RWANDA HAKENEWE IKIGO KIMWE GISHINZWE PROMOTION DES EXPORTATIONS MAZE CYIKABIKUBIRAHAMWE BYOSE KUKO UBUHINZI SIBWO BWONYINE BWOHEREZA HANZE IBICURUZWA. Maze ahubwo ku buhinzi NAEB yari kuvugururwa ihabwa inshingano zo kwegera abahinzi n’aborozi n’abandi bari muri iyo secteur guhinga, gusarura, gushyira ibicuruzwa mu mapaki(emballage) bitewe n’isoko ryabonetse. Ikindi iyo NAEB yagizwe ikigo cy’ubucuruzi ndabona itahawe inshingano zo kwigisha. Kwigisha ni ingombwa kuko inzira yo kwohereza mu mahanga ni ndende cyane. Kandi iragoranye, ntabwo abantu bayisobanukiwe kandi buri domaine ifite ibyayo: imboga, inyama, indabo, inzoga, ibiribwa bindi etc…. AKAZI KARACYARI KOSE.
NGAHO MUGERAGEZE.
NAEB iriho irimura abaturage batagira ingano mu masambu yabo ngo ahingwemo icyayi mu Ntara y’Amajyepfo,Uburengerazuba no mu Majyaruguru, none ngo igiye kuba ikigo kigenga gicuruza! Abari bakiregera ingurane zidafatika bahawe cyangwa bagitegereje ku butaka n’amazu byabo ubwo baviriyemo aho nta kundi. Ariko sinaherutse Leta yaremeje ko yavuye mu bucuruzi ikabuharira abikorera? None ibiciro binyuranye ku isoko RURA ni yo isigaye ibishyiraho, ibijya mu mahanga ngo bihawe ikigo gicuruza cya leta! Ndabona turi muri gaunda ijya kumera nka charroi zero. Harya yaje kurengera hehe yo?
Hanyuma se amabuye y’agaciro nayo akzashyirirwaho ikindi kigo cyihariye?! amashanyarazi twabwirwaga ko naba menshi tuzayacuruza se nayo azakorerwa ikindi kigo naboneka mu bije bizaza tutazi?! Abadukorera igenamigambi nabo bagombye guhugurwa no gutecyereza igenamigambi rirambye! iki kigo cya NAEB gishobora kutazarenza imyaka 4 muri ziriya nshingano! Namwe mumbwire ikigo kizashingwa kidafite ubuzima burengeje imyaka ine! Mbega abadepite…!
Mukabura kwiga ku kibazo cy’inzara ivuza ubuhuha mu baturage ngo NAEB!Jye birambabaza
Jye ntangazwa n’ibintu Gouvernement irimo gukora,barabanje bagurisha ibigo bya Leta byose ku mafaranga adafatika babigurisha kuri ba nkunzi, none ngo batangiye gushyiraho ibindi bigo bya leta byo gucuruza???
Ibaze nawe ngo naeb ngoyeguriwe ikigo cyubucuruzi Rural x yakoriki cya icyogihingwa kimwecyateze imbere abaturage kubwange ndumva ibyo ataribyo kbx abaturage barataka inzara ngahongo babatemaguruye intoki ngobahinge icyayi ndibaza abobaturage bazahinga icyayi batakinwa bababujije guhinga ibyobaribasanzwe bahinga ngobabazaniye imbutoshya iyombuto ntayobabonye abobadepite batwizeza ibitangaza batazakora kugirango batorwe Sawa imana ibarinde kbxxx god bless u!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.