Digiqole ad

Abacyekwaho kwica Tinyinondi baravuga uko byagenze

Kuri station ya Police ku Kicukiro herekanywe abasore batandatu bakekwaho kwica umugande wari umuvunjayi Tinyinondi Dickson, imodoka bamwiciyemo bayitwikishije essence nyuma yo kumutera icyuma mu mutima bakanamutwara ama euro yari avuye kuzana i Kigali.

Aba ni abamaze gufatwa, babiri nibo batarafatwa
Aba ni abamaze gufatwa, babiri nibo batarafatwa

Nzamurambaho Jean Pierre ni umunyarwanda watwaraga nyakwigendera uko yazaga mu Rwanda kuvunjisha, Nyakagaragu Kosima ni uwazanye imodoka bakoresheje ‘operation’, Ntakirutimana Francois niwe waguze essence bamutwikishije akaba ngo yari ashinzwe umutekano w’uko igikorwa kizagenda kuko yabakurikiye kuri moto kuva i Kigali, Harerimana Shaban ni umukozi wa Ntakirutimana wakoreshejwe ariko ngo atazi ko bagiye kwambura no kwica umuntu.

Aba bane buri wese avuga uruhare rwe mu rupfu rwa nyakwigendera usibye Shaban Harerimana uvuga ko yajyanywe muri ubwo bujura na ‘boss’ we, atari azi ibyo ari byo.

Munaba Joseph , Bazirake Robert ndetse n’abandi babiri bagishakishwa aribo Bigirimana Fiston na Musirikare nabo bari mu bagize uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Tinyinondi.

Byose byapanzwe na Nzamurambaho

Nzamurambaho Jean Pierre w’imyaka 26 yari asanzwe atwara Dickson iyo yabaga yaje mu Rwanda avuye i Kampala aje mu bikorwa bye byo kuvunja i Kigali. Yemera ko yari yapanze umugambi wo kumwiba ariko ntibamwice.

Yakoze kuri bariya bagenzi be, Francois, Kosima, Munaba na Bazirake bose basanzwe batwara za ‘Taxi Voiture’ muri Nyabugogo i Kigali ngo bafatanye muri iyo gahunda yo kwambura uwari umukiriya we amafaranga menshi nkuko ubwe abyemeza.

Kuwa 17 Mutarama nibwo Nzamurambaho yavanye Dickson i Kigali nk’ibisanzwe agomba kumugeza i Gatuna, maze nkuko yari yabipanze na bagenzi be umugambi wo kumwambura bawukorera aho bo bavuga ko ari Nyacyonga muri Gicumbi.

Spt Theos Badege Umuvugizi wa Polisi yavuze ko nubwo umubare w’amafaranga bambuye nyakwigendera utaramenyekana neza, ariko ayo aba bajura bafatanywe ubu ari 3 430 y’ama Euro, 3 143 000 Shiling UG ndetse n’amanyarwanda 10 194 000frw.

Uyu musore w'imyaka 26 niwe watwaraga nyakwigendera ni nawe wapanze ibyo kumwambura gusa, ariko ahakana ko kumwica bitarimo
Nzamurambaho yatwaraga nyakwigendera ni nawe wapanze ibyo kumwambura, ariko ahakana ko kumwica bitarimo

Kumwica ntibyari muri gahunda

Uwamuzanye Nzamurambaho avuga ko gahunda yari ukumwambura gusa bakajyana amafaranga bakamureka.

Nzamurambaho ati “ Tumaze kumwambura amafaranga Fiston (Bigirimana, ugishakishwa) yahise avuga ati ‘turamusiga ari muzima kandi atuzi? Nuko amutera icyuma mu gituza ibumoso ahita agwa aho

Nyuma yo kumwica bavuga ko bahise bamutwikira mu modoka Nzamurambaho yari amuzanyemo maze bagenda muyo abandi bari baje muri ‘operation’ bari bajemo.

Mu iperereza rya Police, Nzamurambaho niwe washakishijwe mbere y’abandi kuko byari bizwi ko n’ubusanzwe ariwe umutwara iyo Dickson yazaga mu Rwanda kenshi. Amaze gufatwa ku cyumweru tariki 20, bagenzi be nabo ngo bagiye bafatwa.

Shaban, uriya musore w’umukozi wa Francois we ngo yafashwe nyuma y’uko ibyo kuvunjisha amafaranga bari bagabanye y’ama Euro n’Amashillingi byari byamunaniye kubera kutabimenyera. Ndetse no gusobanura aho yayavanye bikamugora.

Mu kugabagabana umutungo wa nyakwigendera kandi ngo ntabwo babyumvikanyemo kuko ngo babanje kuyashwaniramo nk’uko Shaban yabisobanuye.

Mu butumwa bwa Police, umuvugizi wayo Spt Badege yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukoresha amaboko yabo, bakibagirwa ibyo gushaka ibintu ku ngufu bashaka kubyambura abandi kuko Police iri maso kandi ntawuzabacika.

Yibukije ko bikwiye kandi ko abantu bajya birinda kugendana amafaranga menshi cyane, cyane ko ngo iterambere riborohereza kutagendana akayabo rihari.

Seko nawe avuga ko umugambi wo kwica utari uhari
Nyakagaragu Kosima nawe avuga ko umugambi wo kwica utari uhari
Francois wari ushinzwe umutekano wa 'operation' yabo
Francois wari ushinzwe umutekano wa ‘operation’ yabo
Shaban we avuga ko 'boss' Francois yamujyanye ati sanga abandi mu kazi atari azi ibigiye gukorwa
Shaban we avuga ko ‘boss’ Francois yamujyanye ati sanga abandi mu kazi atari azi ibigiye gukorwa
Spt Badege yavuze ko abafite gahunda zo kwambur abandi ibyo bashatse babireka kuko Police amaherezo ibafata
Spt Badege yavuze ko abafite gahunda zo kwambur abandi ibyo bashatse babireka kuko Police amaherezo ibafata

photos/N Nizurugero

Norbert NIZURUGERO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish