Aba ‘Rayon’ bazahagurukira hamwe bagiye guhura na APR FC
Claude Muhawenimana umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu yatangarije Umuseke ko abafana b’iyi kipe y’i Nyanza bazahurira hamwe ku cyumweru ku munsi w’uyu mukino bagahagurukana berekeza kuri stade Amahoro aho bazahurira na mukeba wabo APR FC mu mukino mpaka wa shampiyona.
Rayon Sports niyo izakira ikipe y’Ingabo, Muhawenimana avuga ko za Fan Club za Rayon zo mu bice by’uburengerazuba bw’umujyi wa Kigali, ndetse n’izituruka mu bice bindi by’Intara z’Amajyepfo, Amajyarugu n’Iburengerazuba bazahurira Nyabugogo saa sita z’amanywa ku cyumweru.
Ni ko bizagenda kandi no ku bo muri Fan Club za Rayon bo mu Burasirazuba n’ibice by’uburasirazuba bwa Kigali bazahurira kuri Gare ya Remera ku masaha nk’ayo maze ngo bahagurukane bari hamwe berekeza kuri Stade Amahoro kwakira mukeba nk’uko Muhawenimana abivuga.
Ati “Kuri uyu wa gatanu abafana benshi n’abayobozi ba za Fan Club tuzahurira i Muhanga kuri stade ku myitozo ya Rayon tunoze iyi gahunda yo ku cymweru. Izo ngendo rusange tuzazikora mu mamodoka na morale tugana kuri stade.”
Muhawenimana avuga ko imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa sita z’amanywa, kwinjira akaba ari amafaranga 2000Rwf ahadasakaye, 3000Rwf ku mpande hasakaye, 5000Rwf muri VIP na 10 000Rwf mu banyacyubahiro bo hejuru.
Ati “Twazamuye amafaranga yo kwinjira ahasanzwe kugira ngo dusabe abafana gufasha ikipe yabo. Niba izindi kipe zitwita Kimaranzara nimureke natwe tubanze tuyimare.”
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
5 Comments
umuntu wanditse iyi nkyru yaba yashishije ko hari aho avuga ko abafana bazahura kuwa gatandatu ubundi ngo banoze gahunda yo kucyumweru ubwo match nyirizina nirya ku mutu uba aribwo agisoma iyi nkuru?
plz be professional
Abareyon mwabayijki? niki cyabaye? konumva mwahinze umushyitsi ? niki cyidasanzwe mwikanze mutsindwaga mukomeye nkanswe ubungubu PIRROT mwizera niwe uzakina ikibuga cyose? murantangaje pee!!!!!!!!!!!!!
ngaho ni batyaze amenyo ngo bazanda Ruhaya,iyo bagumishaho ibiciro bisanzwe bakazapfa kwibonera udufranga kuko ariya nta mufana wa Rayon wo ku rwego rwo hasi wapfa kuyatanga,nibagumisheho 1000 bazaze ari benshi bacyure cash dore ko amanota yo nta kizere
AMAFRANGA 2000 NTACYO ATWAYE KUKO IYO AMAKIPE YASOHOTSE MURI KGL AGIYE GUKINA HANZE MUYAHEREKEZA KANDI MUKORESHA ARENGA 2000 IKIBAZO SI 2000 IKIBAZO NUGUFANA AMAKIPE YANYU GUSA KUKI MUKORESHA AMAGAMBO ATARI MEZA IYO MUSUBIZANYA KUNKURU IBA YANDITSWE RUNAKA KANDI MWESE MURAKUZE NTAMWANA UBA UBARIMO KWIYUBAHA BIRAFASHA MUBUZIMA
hhhhhhhhhh abareyo we!!!! jye ndabona batangiye kwikasira ahubwo
Comments are closed.