Ikiciro cya nyuma cy'ingabo z'u Rwanda cyatahanye ishema
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2013, hasohojwe igikorwa cyo gusimbura abasirikare ba batayo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda bakoreraga muri Sudani y’Amajyepfo aho bari bamaze amezi 9 mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, no gufasha icyo gihugu kwiyubaka .
Brig. Gen Andrew Kagame waje urangaje imbere abaje uyu munsi, yavuze ko mu gihe bari mu butumwa muri Sudani y’Amajepfo bakoraga ibikorwa bitandukanye birimo kugarura amahoro muri kiriya gihugu kimaze imyaka mike kibonye ubwigenge, gusa ngo ntibabungabunze amahoro gusa kuko banafashije iki gihugu mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Twakoze ishingano zacu nubwo amahoro atabonetse yose asesuye ariko aho bigeze abaturage nibura bafite amahoro aho batuye hose, gusa ikibazo gihari n’ikibazo cy’amoko, n’ikibazo cy’inyeshyamba za Lord Resistance Army zo muri Uganda ziza zigatesha umutwe abaturage baho, gusa ntabwo bikimeze nka mbere tukigerayo.”
Mu buryo bw’iterambere Brig Gen Andrew Kagame avuga ko bafashije abaturage kubaka ibibuga by’indege bibiri mu gace ka Yambiyo aho Ingabo z’u Rwanda, ndetse ko batayo ya gatatu isigiye abanyasudani y’epfo umuco wo gukora umuganda.
Mu butumwa yatanze, Brig Gen Andrew Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kurushaho kumva ko aribo bakiteza imbere kurusha gutegereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise.
Umwe mu basirikare bavuye mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo Sgt Munyempundu Charles wabaga mu Mujyi wa Juba yavuze ko yishimira uko yagize uruhare mu kubungabunga amahoro no kurwanya ubukene kuko we na bagenzi be basize inkuru nziza i Juba.
Yagize ati ”Twasanze bafite imihanda yangiritse ariko twafataga umwanya tukabubakira imihanda kuko natwe mu gukora uburinzi hari aho imodoka itabashaga guca, twabafashije kandi mu kubavura kuko hari n’aho twacaga tugasanga abantu barwaye cyane tukabajyana mu kigo tukabavura.”
Lt Gen. Charles Kayonga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye cyane yashimiye izi ngabo uko zitwaye mu butumwa zoherejwemo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’u Rwanda.
Yagize ati ”Misiyo muvuyemo yo gufasha igihugu cya Sudani y’Amajyepfo mu kugaruza amahoro yari ishingano zigombaga gukurikizwa, dufite ibyishimo ko mwakoze neza kandi mukaba mugarutse uko mwagiye nta wahaguye.
Usibye twe tubashima, n’abanyarwanda muri rusange barabashima, ndetse na UN ubwayo yabatumye ishimira umurimo mwakozeyo.”
Abasirikare bari bagiye muri ubu butumwa bose hamwe bageraga kuri 850 bari muri Batayo ya 3 yari iyobowe na Brig Gen Andrew Kagame; mu kugaruka baje mu byiciro bitanu, icyaje uyu munsi ari nacyo cyanyuma cyari kigizwe n’abasirikare 146 babaga i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Photos: D.S Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Icyo nkundira Inkotanyi! dore umucyo, nta parapara no mu mafoto urabireba ukabibona rwose!
RDF mukomere kuri Discipline n’ubunyangamugayo n’imbibi zacyo!
ubundi nibabiyambaza nkuko n’abandi mujye mugenda mubafashe
Bravo mes chers patriotes
Inkotanyi cyane
hhhhhhh baracyeye pe!!!Discipline murayihorana!courage ngabo z URwanda
Umuseke Editors be careful in your spellings know that millions of people from in and outside the country visit your website so stop these mistakes.thnx
Mundebere ibyo martin yanditse pe, ubwose uyu numunyarwanda cg nukubimuhatira? Nimwiyizira ngabo z’urwanda kandi muruhuke neza musure imiryango yanyu mu mahoro. thanks for all you did for Africans
bite gipingamizi,adui?
bite adui,kipingamizi
nibyiza kugaruka mu rwatubyaye tuvuye gufasha abandi, ariko biba bibi iyo ugeze mu rwanda wajya kureba kugacompte kawe ka banke ugasanga ntamafaranga ariho hashize amezi8 yose ntayo bashyira kuri compte yawe kandi UN yaratwishyuye? wabaza bakakubwira ngo ba utegereje bazaguhemba none amaso yaheze mukirere?? ubwose mubonako ibyo mukora muba mudakabije ubugome kumuntu witanze hariya darifuru??ariko ko ntawe uvuga, ndabwira itangazamakuru nkamwe umuseke mujye muvuga ibyiza twakoze darifuru ariko muvugo nuko amezi 8 yacu nanubu twageze mu rwanda ntituyabone kuri compte
ahaa iyo defaut barayigira rwose ariko jyewe nkekako prezida atabizi ibyo bariya ba grand frere badukorera, ndumva ahubwo uwashaka ukuntu abigeza kuri prezida akabimenya, ikindi kandi nusanga urugo rwawe rutarasenyutse uraba ugira imana.
ni byiza cyane oyeeeeeeeeeee
turabakunda cyanee oyeeeeeeee, RDF OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE, KAGAME WACU OYEEEEEE
Ijambo ISHEMA ryarahumanye muri iyi minsi ntimuzongere kurikoresha. ISHEMA risigaye ari izina ry’ishyaka ridashyigikiye leta yacu rikaba riyobowe nawa mu padiri byayobeye (leprophete)
Barakoze
Ariko wowe witwa Haririmana uri muzima? ubutumwa utanze se n’ubuhe? umuseke ntiwarukwiye guhitisha ibintu nk’ibyo byawe bidafitiye akamaro imbaga isura uru rubuga.
bana burwanda mwaretse amatiku rwose tukarubanamo ko ntawe utararuvunikiye, mumpande zose.
Ishema muzasobanura icyo aricyo! Reka nicecekere
murabantu babagabo cyane mukomereze aho kdi ndabizi neza ikibibafashamo ni discipline yanyu ntwari z’urwanda. ni aha ubutwari buturuka ntahandi.thx so much blessness of our lord to all millitaries
We Harerimana ninde uvuga ko ari Adui Kipingamizi?? na abasirikare bacyu uvuga?? nimba aribo uvuga urarugwaye cyane wowe
ndashima ingabo zacu
Wowe wiyise afande ntabwo uri inkotanyi, niba uri n’inkotanyi ntabwo ubikwiye, twe tuzi icyo dukorera kandi leta yacu nta bugome igira.
Turabashyigicyiye bana burwanda.
Comments are closed.