ADEPR yikomye amatsinda ayirimo aharanira impinduka
Umuvugizi w’Agateganyo w’Itorero ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yatangaje ko Komite nyobozi y’iri torero ihangayikishijwe n’amatsinda ahuriyemo intiti zarangije kaminuza zibarirwa muri iryo torero, dore ko ngo ayo matsinda ashingiye ku ivangura rirobanura abize n’abatarize, nyamara yo akiyita ko aharanira impinduka.
Pasiteri Sibomana yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyo nkuru ko ayo matsinda ari: Change Bringers, ADEPR Young Generation na Dothan Revival Ministries. Ati “Ayo matsinda turayazi, ariko ahanini usanga ari abantu bashaka kugaragaza ubwenge, ugasanga ngo hari ibyo banenga mu byo dukora, ariko twabasabye ko niba bihari bazaza tukicara tukabiganira, tukabishakira umuti.”
Sibomana avuga ko ubundi Change Bringers na ADEPR Young Generation zo nta kibazo kinini ziteje, ati “Ikibazo kinini ni Dothan Revival Ministry ishaka kwivanga mu bibazo bya ADEPR. Dothan Ministries ni idini ukwaryo cyangwa se umuryango ukwawo, sinumva rero ukuntu waza mu rindi torero.”
Bamwe mu bagize ayo matsinda ariko bavuga ko icyo bifuza atari ukwivanga mu mu bibazo by’itorero ahubwo ngo bifuza ko kuganira n’abayobozi b’itorero bakareka kujya bafata imyanzuro abakirisito batagizemo uruhare. Bagira bati “Nk’abantu bize tugomba gutanga umusanzu wacu mu kubaka itorero.” Aba bakirisito kandi babarizwaga mu muryango ONAP ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza b’abapantekositi.
Avugana n’iki kinyamakuru, Deny uhagarariye Dothan Revival Ministries akaba anatungwa agatoki n’Umuvugizi wa ADEPR ko yivanga mu itorero kandi ataribarizwamo, yavuze ko we ari umukirisito muri ADEPR, ko ahubwo kuba itorero ritigeze ryemera ivugabutumwa riciye muri minisiteri ari yo mpamvu bavuga ko afite irindi dini. Avuga ko icyo yaharaniraga ari uko amategeko ahinduka kandi ubu bikaba byarakozwe nta kibazo.
Dr Juvenal Hategekimana wari wasabwe gukusanya ibyo bitekerezo akagerageza guhuza ayo matsinda ayagira inama zo kwerekana ibyifuzo n’ibitekerezo byabo mu mutuzo aho gushyira hanze ibibera mu itorero, yagize ati “Ubundi nta n’ikibazo gikomeye kirimo, ahubwo impande zombi zakagombye kwicara zikaganira, zikumvikana.”
Kubumvikanisha byaje no gusa nk’ibigezweho, kuko kuwa 2 Gashyantare 2012 habaye inama yahuje Umuvugizi Wungirije wa ADEPR Pasiteri Tom Rwagasana, Aimable Nkuranga ushinzwe ubukungu n’abayobozi ba ONAP bari bahurije hamwe ibitekerezo by’abanyamuryango, n’ubwo imyanzuro y’iyo nama yanze kwakirwa.
Ibi kandi byaje bikurikira iburizwamo ry’ikiganiro mpaka cyari cyarateguwe n’aba bakirisito ngo baganire ku bibazo biri mu itorero. Icyo kiganiro cyari kubera mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE).
Source: Izuba Rirashe
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ohohoho narababwiye ko umwiryane wanyu uzajya ahagaragar,none se kuki utareka ngo abasobanukiwe bakujijure wibwirako mubyo bize hatarimo nuburyo mwahindura imyumvire?urashaka ko ADEPER yubu iba nkimwe yakera mukitwa abadanwa,emera uhinduka nyabuneka kuri roho no kumutima bigendane,ntimugakunde iguti kd bagirango babajijure.
ariko uyu deny mumuzi igice uyu mugabo yigeze kuzenguruka igihugu ngo arasaba imbabazi mu izina ryabahutu kandi nta muhutu wari wamutumye, leta rero yamwimye amatwi ibonye ko abikoreshwa nigifu cyane ko abamuzi bemezako ari mpemuke ndamuke ndese aho atuye bamwitw (kavuyo)dore ko twaganiye akambwira ngo niwe wagize uruhare mu gukuraho sibomana we nuwo bita sugira bakoresheje r1 91.1fm byaramuyobeye rero hambere yari afite akadini ku kinamba bukeye arya udufranga twintama zari zamuyobeyeho zizi ngo ni umwungeri azitoroka agaruka muri ADEPR NONE ATANGIYE AKANDI KAVUYO njye namugira inama niba ashyaka ibyinda ye yigire muri mai mai rayira mutomboki yenda azazana ka zahabu abone ayo mafunguro yinda ye ashyaka kushakira muri adepr dore we ko ashaka ngo no kuzana amajyanyuma yo kwifata uko ubonye(mini)pokt ku bahungu ngo nko kwa gitwza da!!!yoooo uzaseba iri torero ni ryumwuka deni we shakira ahandi wime amatwi abakosha ngo usenye urwuri rwintama zimana ukoresheje ururimi rwawe ruryoshe runyerera nyamara rwuzuye ubumara busenya deny we!!!!
Ariko se niba Deny yarakoze ibyo bigutwaye iki? ahubwo ndareba ushobora kuba umwitiranya na BAMPORIKI Eduard KIDEYO mu Runana. niwe nzi waje UNR asaba imbabazi mu izina ry’abahutu. Uyu deny rero we ntacyo muziho cyane, kuko ntaramwumva kuri Micro.ya RADIO, Ikindi wavuze ngo yafatanyije na SUGIRA gukuraho Sibomana KANDI Sibomana niwe ukiriho. Ikigaragara umenya ugambiriye gusebya uwo mwenedata muri Kristo, ndumva wamurangiye imitwe yo muri Congo ariko ntiwamwifurije gukizwa niba koko ari umunyamatiku. inama jya utekereza ko igitekerezo wandika abantu bagitindaho bakacyumva kandi ujye umenza ko uko usenya mweneso nawe uba wisenya. ubuse unejeje no kumwita Ruharwa cyanga unejejwe no kuba YESU AKWITAHO
Reka abantu bakore iby’imbaraga zabo, Imana izerekana gukomera kwayo n’umugambi mwiza ku itorero n’igihugu cyacu muri rusange. Wicumuzwa no gucira abantu urubanza, Imana irabizi byose, ntizakerwa.
Soma Ibyahishuwe 22:12
Uyu mugabo ko mbona asa na Mugesera nta kintu baphana ra?
umunsi umwe Pasteur yigeze yansetsa ati abantu buzura umwuka w’ubuyobe batera hejuru intoki babaza ibibazo ngo bazi ubwenge twari munama twese turumirwa ADEPR Ntishaka se ko abantu bize bayibamo nonese ibintu bigomeze bipfe tubireba ?ONAP njye nziko ariyo ifashe itorero iyo itajya kubaho itorero riba ryarandagaye ahubwo muzehe niyumve inama zabo barebe ngo turagira stabilites azarebe za EPR, Anglucan , Zion nandi uko bafata neza abantu bize kandi bakababyaza umusaruro bakoresheje impano z’umwuka .Muzehe itonde Na Samuel Yakundaga itorero kandi inama za ONAP yarazumvaga nawe rero zumve kuko zizakugirira akamaro.
Sibomana namenyeko itorero ari irya kristo atari iryumuntu kugiti cye nibareke kurwanira inyungu zabo.
ariko uyu deny mumuzi igice uyu mugabo yigeze kuzenguruka igihugu ngo arasaba imbabazi mu izina ryabahutu kandi nta muhutu wari wamutumye, leta rero yamwimye amatwi ibonye ko abikoreshwa nigifu cyane ko abamuzi bemezako ari mpemuke ndamuke ndese aho atuye bamwitw (kavuyo)dore ko twaganiye akambwira ngo niwe wagize uruhare mu gukuraho sibomana we nuwo bita sugira bakoresheje r1 91.1fm byaramuyobeye rero hambere yari afite akadini ku kinamba bukeye arya udufranga twintama zari zamuyobeyeho zizi ngo ni umwungeri azitoroka agaruka muri ADEPR NONE ATANGIYE AKANDI KAVUYO njye namugira inama niba ashyaka ibyinda ye yigire muri mai mai rayira mutomboki yenda azazana ka zahabu abone ayo mafunguro yinda ye ashyaka kushakira muri adepr dore we ko ashaka ngo no kuzana amajyanyuma yo kwifata uko ubonye(mini)pokt ku bahungu ngo nko kwa gitwza da!!!yoooo uzaseba iri torero ni ryumwuka deni we shakira ahandi wime amatwi abakosha ngo usenye urwuri rwintama zimana ukoresheje ururimi rwawe ruryoshe runyerera nyamara rwuzuye ubumara busenya deny we!!!!
eeeeh ko mutinda kushiraho comment
Tugomba kwemera impinduka nziza( Positive change) bigaragara ko ADEPR irimo abantu benshi bakiri mu kinyejana cya 19 kandi sincerely le monde evolue et tout change.
Brief we need updated minds in this church
Keep it up
Byiringiro urabeshye kuko ADEPR ntiri inyuma nkuko ubivuga ahubwo iba imbere mu by’umwuka cyane niyo mpamvu irwanywa. umujura rero ntajya ahatari ubutunzi ni nayo mpamvu ihorana intambara kandi ntawundi uziteza ni Satani.
Ikiyihagaritse rero nuko ifite fondation ikomeye ntacyo izaba ibyo hejuru bishobora gusamburwa ariko fondation yayo ntacyo izaba. yubakiye kuri Bible kandi bible ntihindukana nibyo binyejana uvuga. uko yari kera nuba icyafasha abi igihe cya none kandi mu gihe cyabo. Rero umwuka siwe njiji kandi abayoborwa nawe bose bazitwa insuzugurwa ariko bitinde bitebuke bazamenyekana ko bari batuwemo ne We.
Byiringiro nakubwiraga ko Ingoma ya Yesu ntihinduka kuko adasaza ngo dusaze abana b’Imana ntibahindurwa n’ibihe n’iminsi ahubwo bahindurwa n’umwuka wera , kandi uwo ntahinduka agakiza n’ umurongo w’ abakijijwe numwe ntuhinduka ibyo rero urimo kwibwira bitandukanye n’ ubu kiristu bukwiriye.
Yewe nubwo mubikerensa ibintu bimeze nabi kristo ari hafi kuza kuza kujyana itorero ahubwo mube maso uwihana yihane nuwezwa agume yezwe kuko ibimenyetso biri gusohora,satani ntabahume amaso akoresheje amakimbirane kubakabaye urugero kubandi kuko buri wese azibarizwa kandi abari aba mbere bazaba aba nyuma bananirwa kugendera mu gakiza ko mumutima bakimika imigenzo n,amategeko Yesu atwambike imbaraga kandi atubere maso mubihe nkibi biruhije umugenzi,Imana ibane namwe
My dear brothers and sisters. tujye twemera positive change kandi twese bizatugirira akamaro. nta mpamvu yo guhora mu matiku n’amacakubiri kandi Igihugu cyacu gifite imirongo isobanutse. Muve mu byakera muce mu kidendezi gisoanutse kuko bigaragara ko iri torero rifite imitekerereze ishaje.
Accept intellectuals bazabafasha
icyo wita positive change ni iki? Menya gusa ko iminsi y’imperuka yatugezeho naho izo change ni ama philosophie atagira aho ashingiye. Gusa icyo nzi ni uko Nyiri Itorero aribereye maso kandi atazaritererana
Umuntu wese uzana umwiryane mu banyarwanda nta mwanya afite muri iki gihugu. birababaje kubona mu itorero hahora induru. urugo rw’Imana rwabaye urugo rubi bajya bavuga ko rurutwa na gereza. To be honest birababaje but do not worry. God is there and will rebuke whoever intends to destroy instead of building. Let us all stand together and Glorify the Name of Almighty God
Amatiku yo muri ADEPR ni aya kera ariko time has come for all of us to accept positive change because ” Together we stand, divided we fall.”
Stay blessed
Ko mwatubwiraga se ko bimeze neza nyuma ya Samuel none ibyo nibiki mutuzanyemo kandi. Ubundi baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. S’ubuyobozi mwashakaga se mugereka kuri mugenzi wanyu amakosa atanakoze? Mwarabubonye rero nimuhame hamwe namwe bibagereho. Samuel, iruhukire kandi Umwuka Wera akuragire ntuzatatire igihango wagiranye na Kristo wemeye ubikomoye kuri Muzehe Njyamubiri.
Byose biberaho kutwigisha, haba Deny, ADEPR, ONAP, n’iyo miryango yindi ntazi byakagombye kuba imbaraga z’itorero! ariko mu kubaka!None se mushaka kuvuga ko Sibomana yanga inama z’abantu bize?? None se muragirango yirukane aba pastoro bose batagize amahirwe yo kwiga yimike abize? cyera umuntu yabaga Pastor kuko yabaga yuzuye umwuka w’Imana, akagira impano yo kubwiriza ubutumwa no kuba afite ubushobozi bwo kuragira intama! ubu rero ntaho bagishiraho Pastor udafite nibura Secondaire, cyera siko byari biri, icyo mbona cyo ni uko itorero rigenda rihinduka kandi riri mu nzira nziza! None se ubwo Sibomana yakwanga inama z’abize nkaho we atize? banyabwenge ba ONAP twibuke umuhamagaro wacu, dusenyere umugozo umwe n’abashumba, duhindure gahoro gahoro ibintu bizajya mu buryo! ariko ntimuvuge ngo dukureho ibi dushyireho ibi nta no gutegura mu mitwe y’aba Christo! we have to stand on our point of changing the church, we prepare it, we make an evaluation period per period, and we have always to know where we want to take it!!
Regards
Idini iryo ariryo ryose rigomba kuyoborwa na ROHO MUTAGATIFU,MWUKA WERA CG MWUKA MUZIRANENGE YESU yoherereje intumwa ze amaze gusubira mu ijuru azibwira ko azajya abibutsa ibyo yazibwiye byose muri ibyo harimo ko ushaka kumukurikira agomba kwiyibagirwa akikorera umusaraba we none tujya mu idini tugiye kurushakamo ubutunzi ,icyubahiro n’izindi ndoncye yarongeye aravuga ati umuvandimwe wanjye n’ukora icyo data ashaka none twe turacyabona ko umuvandimwe ari uwo duhuje UBWOKO,ISANO Y’AMARASO, TWIGANYE , TWATURANYE ideologie ya YESU twayishyize kuruhande twihangira iyacu ngo n’impinduka kandi YESU adahinduka ibi byose tubona biba n’ingaruka zo guta umurongo.
uwavuga ayinzuki ubuki ntibwaribwa uguhiga ubutwari muratabarana tekereza iyi myunvire n imitekerereze ngo arasa na mugesera wowe usa nande wowe ntaho wageza abantu pst yemere ibije byose yaba amaze iki agomba gufata ibyemezo ntajye iyo bijya umuntu wese agume uko yahamagawe doctrine ni ngombwa learite we ntabyawe
uhuu uyu mu Pasteur SIBOMANA yashizweho na Leta ntayoborwa n’umwuka wera niyo mpamvu atazacana uwaka na ADEPR,ubu amatora ye ari gutegirwa nkuko ba Meya bategurirwa ahantu birazwi Leta nitubabarire twisanzure rwose,naho sibomana ni antikristo
abararikiye amaturo barambabaza!! muterane amagambo muzirikana ko iwacu ari mw’ijuru.
Sibomana gerageza wumve inama za ONAP kuko bo bifuza kwitorero riterimbere ntandonke bahanze amaso cyane ko bo bafite imirimo ibatunze bitandukanye cyane nabo mwahaye imyanya kandi ibyaha byabo bizwi ndetse ntibanihane ahubwo bakarwanira kuyobora uturere nkaba Rwigema nyagatare Karisa mumajyepfo nabandi batazi gusoma no kwandika za Gisagara nabandi
Njye mbona tugeze ahakomeye pe! none se muri catholic haravugwa aba padiri bafata abana bato,homosexualité,..muri ADEPR n`amatiku , amacakubiri..ndabona amadini y`ikigihe bakurikira inyungu z`ubuzima busanzwe.
Ibimenyetso byerekana kugaruka kwa Kristo byose biraboneka. mube maso mutazatungurwa. MANA uzaduhe iherezo ryiza, Amen
muravuga menshi mwirushya,Yesu araje bidatinze abubatse ku musenyi babure aho bahungira kuko ibyo mutabasha kwiyumvisha ngo mubimenye ubu icyo gihe muzabisobanukirwa ariko by’impitagihe.abavuga ngo Mwami Mwami…(matayo 7:21-,nibwo bazajya ahabona ikimbabaje gusa n’abayobotse badashishoje kandi biblia ihishura inzira y’ukuri.mbifurije kongera kuyiha umwanya w’imbere mu buzima bwanyu.
Abayobozi b ADEPR mugushyira ho abazabatora mu matora arimbere bakorejeje akoresheje ibintu bine (4):
1 Icyene wabo
2 Ndamuzi
3 Dusangiye amateka
4 Nzagutora
Hagati aho rero bose bara shaka umugati kuko bahaye ubuyobozi abantu batize namba ngo bayobore UTURERE,INTARA…. nibindi norero ntaho tujya mukigendera ku macakubiri kayomwakoze
njyewe ndabona sibomana yakumva ibyo abo bize bamusaba yakumva bifitiye itorero akamaro cg abanyarwanda muri rusange bagafatanya kubishyira mubikorwa yakumva bidasobanutse nabwo akabagira inama kuko nabo nintama aragiye gusa kugeza nubu ndasaba ADEPR kugerageza gusobanurira abayoboke bayo amabwiriza abagenga kandi yubahirizwe kuko akajagari kabantu kumidugudu turakarambiwe bakora ibyo bashatse ngo niko amabwiriza abivuga wenda nubwo batize babahuguye bakabasobanurira birambuye ndumva basobanukirwa kuko birakabije kuko imidugudu myinshi ntanubwo iziko ubuyobozi bwahindutse urumva nacyo nikibazo nimukora ibyiza bazabatore kandi imana izabashoboza
Ubu se ntibigaragaye ko Samweli bamukuyeho bamurenganya !!! none se ko bahinduye comite ibibazo biri kuvahe ?
Ariko rero, niba abantu bize aribo bashaka impinduka, noneho abatarize bakaba aribo bacyumvira ubuyobozi ni ikibazo. Kuko nyine uwize aba afite indi myumvire. Ahubwo mwicare murebe uko mwahuriza hamwe, aho guhangana. sinon muzacikamo ibice.
MAMBO BADO,WENYE K– USEMA WATASEMA,WATASEMA WATACOKA
njye nabwira abo batype nti mukomezereze aho muzane impinduka kabisa mujijure abo basaza bafite imyumvire ya faux murabon ko batangiye nabo kubayinya
religion si poltiki mwqa ba pasitoli mwe bibsambo
Ariko Past SIBOMANA nagerageze we nabagenzi be bagabanye iturufu yo gucamo Itorero ibice. Ubuse noneho Kwiga nabyo bibaye ubwoko bwa kane (4)nyuma ya GATWA, GAHUTU na GATUTSI yakoreshejwe we na bagenzi be bagambanira ubuyobozi bwari buriho bwatowe mu buryo bukurikije amategeko y’Itorero. Abize bo mwitorero se ubwo ikihutirwa ni ukubarwanya cg n’ukubatega amatwi. Iyi myumvire ntiyakubaka Itorero rya Kristo. Icyakora birarambiranye ni mugerageze bayobozi mwibuke ko kera mwari abakristo bashaka kujya mwijuru kurusha kwicara ku ntebe z’icyubahiro. Naho ubundi murikurwanira ibintu by’igihe gito bitazagira icyo bibamarira. Ikindi umuntu yabisabira mu rwanire imyanya mushaka iyo ku Kimihurura ariko mutabibye amacakubiri n’imivurungano mu Itorero kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo “UBUZA UMUTO KUJYA MU IJURU ICYIZA YAHAMBIRWA INGASIRE MU IJOSI AGATABWA MU NYANJA YAKA UMURIRO N’AMAZUKU”
Mwe muracyavuga ubu twarumiwe n’imikorere y’izi ngirwa bayobozi.
Kugira ngo ukorane n’aba babohoje itorero no mu rwego rwo gushaka ko hatazagira ubasimbura mu gushyira mu myanya bagiye bareba abantu badakijijwe ikibigaragaza ni ukuntu basubijemo abari barahagaritswe batabanje kubanyuza mu matorero yari yarabahagaritse ngo nibura banabasobanurire ko basanze bararenganijwe cg se ngo basabe imbabazi; ubwo se koko bazahagarara imbere y’abakirisitu ngo barabigisha cg se ni aka wa mugani w’abapagani nkabo ngo WUMVE IBYO MVUGA NTUREBE IBYO NKORA mu gihe ahubwo rubanda batemejwe n’ibyo bavuga bagombye kwemezwa n’ibyo bakora.
Ibyo bakora byose ntibizagenda neza ntibizabagwa amahoro kuko Uwiteka atari hagati muri bo.
Barimo kwihemura nk’abatera imigeri ku mihunda.
kuba Imana n’Umwana wayo Yesu bacecetse si uko itabibona ahubwo ubu twarasabwe turimo kugosorwa maze abantu bamese kamwe maze n’ibitangaza by’Imana byiyongere ubwo Imana izerekana abo ikorana nabo.
kandi uko izabikemura nzi neza ko nta uzajurira.
Abumva ko bagifite agakiza mube maso musenge araje abigenze neza abantu batangare ariko Imana yo ntizatangara.
Il est le maitre de l’histoire.
ijambo ry’uwaduhanze riti mubanze mushake ubwami bwImana no gukiranuka kwayo naho ibindi byose muyose abakristo nzabyongererwa kandi ati abashaka ubwiza ,ubukire n,icyubahiro babishakishe gukora neza badacogora. jye mfite agahinda kenshi nibaza niba abakristo batazi ibi? ese mwambabariye tugasubira ku isoko kugirango Uwiteka atugirire neza.
Bene Data ndabasuhuje.Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora.Imana izabitura ubugingo buhoraho.ABAROMA2:7.Imana ibahe umugisha
Bene Data mureke Imana yitwe Imana kuko iratuzi kdi imirimo yacu izibukwa ku munsi w’amateka .Eregga byose ndabyemererwa ariko ibingirira akamaro si byose ndetse byose ndabyemererwa nyamara sinzategekwa na byo: 1corint6;12-13
Comments are closed.