Digiqole ad

Impaka z'urudaca ku ikwirakwiza ry’udukingirizo mu mashuri

Hari abavuga ko byaba byiza agakingirizo gashyizwe mu bigo by’amashuri kuko byarinda bamwe gutwara inda z’indaro cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Arimo guha amasomo aba banyeshuri uko bakoresha agakingirizo. Photo: Internet
Arimo guha amasomo aba banyeshuri uko bakoresha agakingirizo. Photo: Internet

Ntibiremezwa ndetse impaka ziracyari zose, leta yo iracyifashe kuri iki kibazo nubwo amadini atandukanye  avuga ko biramutse bikozwe urubyiruko rwaba rubonye urwaho rwo kwishora mu busambanyi.

Bamwe mu barezi bavuga ko agakingirizo kagejejwe mu mashuri nibura byagabanya gutwita bya hato na hato bikomeje kugenda bigaraga mu bigo by’amashuri, aho usanga umwana wiga mu wa mbere, mu wa kabiri cyangwa mu wa gatatu atwara inda.

Umwarimu witwa Alphonse Bashima wigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri abanza mu Karere ka Burera aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abaholandi, yamaganiye kure ikwirakwiza ry’agakinigirizo mu mashuri kuko bikozwe ngo byakongera ubusambanyi.

Ati “Byaba ari nko kubwira abana bacu tuti niwakire mugakoreshe, byaba ari nk’uburyo bwo kubakangurira kugakoresha kandi bataranabitekerezaho.”

Uyu murezi w’Umukirstu avuga ko hakwiye kurebwa ubundi buryo bwiza kwo gukangurira abanyeshuri kwirinda hakorwa ubukangura mbaga bukomeye ariko ntabyo guhingutsa ijambo agakingirizo mu matwi y’abanyeshuri kuko ngo igihe kitaragera.

Ibyo uyu mwarimu avuga ntabihuriraho na mugenzi we wo mu Mujyi wa Musanze witwa Germain Manirafasha, uvuga ko asanga igihe kigeze ngo udukingirizo dukwirakwizwe hirya no hino mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati “Ntekereza ko dukwiye guhindura imyumvire, bamwe mu bana bacu batuye hano mu Mujyi usanga batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite imyaka icumi cyangwa cumi n’umwe, iryo rwose si ibanga niko bimeze.”

Uyu mwarimu akomeza yibaza ati “Ibyo se biterwa n’uko ababyeyi babo cyangwa abarimu babo baba batababwiye ingaruka bashobora guhurana nazo? Abapadiri, Abapasitori, n’abigisha mu misigiti barabwirije kuva kera ariko nta kintu nta kimwe kijya gihinduka, kandi uko bwije n’uko bucyeye abana bacu bagwa mu bishuko by’urudaca.”

Germain Manirafasha avuga ko igihe kigeze kugira ngo abantu bumve ko barenga ibyo bita kirazira, bagatinyuka kubwira abanyeshuri iby’agakingirizo kuko kabafasha mu kwirinda SIDA.

Gukwirirakwiza udukingirizo mu mashuri bamwe babifata nk’umuziro
Gukwirirakwiza udukingirizo mu mashuri bamwe babifata nk’umuziro

Ibi ariko Mathilde Mukandayambaje asanga atari ibyo guhubukirwa ndetse ngo bikwiye kwitonderwa. Yunga muryo Manirafasha yavugaga yaramubajije ati “Ariko se mu by’ukuri urwo rubyiruko rusobanukiwe neza uko agakingirizo gakoreshwa? Wowe ubwawe ntiwirirwa ubona abana bakinisha udukingirizo basukamo amazi cyangwa babangamo imipira yo gukina?”

Ibi byo gusobanukirwa gukoresha agakingirizo no kugakwirakwiza mu bigo by’amashuri, umunyeshuri wiga muri Kaminuza witwa Dynaroo Tandimwebwa asanga bikwiye kwitabwaho cyane ndetse bigakorwa mu maguru mashya amazi atarenga inkombe.

Ati “Bamwe mu bana bacu biga mu mashuri yisumbuye baryamana na bagenzi babo cyangwa abarimu babo, rero niba dushaka u Rwanda rwejo ruzira amakemwa, aho buri muntu wese azaba abasha gukora ateza imbere igihugu cye, udukingirizo dukwiye gushyirwa mu mashuri.”

Mu gihe bamwe babyemera abandi bakabihakana Igitekerezo cyo gukwirakwiza agakingirizo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi mu Rwanda ntiyigeze igikozwa habe na mba.

Mu itangazo yashyize ahagaraga mu minsi ishize, Musenyeri Smaragde Mbonyintege Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) yagize ati “Agakingirizo si igisubizo cy’ibibazo urubyiruko rufite kugeza ubu ahubwo gashobora kubyongera.”

Uyu Muvugizi wa Kiliziya Gatolika yaribajije ati “Ese abana nibo bagomba guhangana n’ikibazo cy’imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko cyangwa ni twe ababyeyi ? Abihaye Imana, Inzego z’ubuyobozi, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bakwiye guhurira hamwe buri mwaka bakaganira ku burezi bukwiriye bwahabwa abana bacu.

N’ubwo Leta yashyize imbaraga muri gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’agakingirizo, kugeza ubu Guverinoma yo iracyifashe kuri iki cyemezo  cyo gukwirakwiza udukingirizo mu bigo by’amashuri.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwabo avuga ko gahunda ya Guverinoma ari ugushishikariza abantu kwigisha amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kongera inyigisho mu rubyiruko ku birebana n’ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akiri muto, atari ugukwirakwiza udukingirizo mu bigo by’amashuri.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • njye ntimuzanzanire iyo miziro mu kigo cyanjye rwose(kigingi high school)mbaye mbiyamye

    • MANA WEEEE UBU KOKO WADUTABAYE ,IGISUBIZO MUGIYE KUGIFATIRA MUGUSHORA ABANA MUBUSAMBANYI KOKO KO BYIBURA NABO WABONA BATARABIKORA BAGIRUBWOBA NGO BATAZATWARINDA CY NGO BATAZANDURA SIDA UBU KOKO NIMUMARA KUBABWIRFAKO UGAKINGIRIZO HARIBYO KAZABARINDA NTIBAZABIKORA BOSE? NONE SE MBABAZE GUSAMBANA NTABWO MUZIKO ARICYAHA IMANA YANGA URUNUKA ?AHUBWO SE NIBA MUTEMERA IMANA NTIMUZIKO GUKORA IMIBONANO UMUNTU AKIRI MUTOBIMUGIRAHO INGARUKA MBI?MWAKIHANGANYE MUKAREBA IKINDI MWAKORA MUKAREKA GUSHYIRA UMUVUMO KURIKI GIHUGU,ABANA BACU BABAKOBWA MURAGIRANGO BABE POUBELLE MAZE ABAHUNDU NABO BABE TORCHON KOKO ?BABYEYI BIRASHOBOKA KO ABANA BACU BAKIRINDA UBUSAMBANYI SINGOMBWA KO TUBABWIRA AGAKINGIRIZO,IKIBAZO GIHARI NUKUGIRA ABABYEYI GITO NABARIMU BADATANGA URUGERO RWIZA .NONE NIBA ABASHAKANYE BACANINYUMA ABAREZI BAGAFATIYAMBERE MUGUSHUKA ABO BIGISHA NIGUTE TWAGIRA ABANA BAZIMA KO BAGIRANGO NIBINTU BISANZWE NKUKO NSHOBORA KUBA NYWA INZOGA UNDI NTAYINYWE KDI NTIBITEZE IKIBAZO.NDABONA IGIKENEWE ARUKUREBA UKO ABABYEYI BAMENYA INSHINGANO ZABO NABAREZI(ABARIMU)BAKABA INTANGARUGERO MURI BYOSE NAHO IBINDI NTAHO BITUVANA NTANAHO BITUGEZA AHUBWO BIRARUSHAHO KUDUHUHURA. MURAKOZE .IMANA NYITUYE IKIGIHUGU NABAGITUYE NGO IBAYOBORE BAREKE KUYOBORWA NUBWENGE BWABO

  • Mbanje kubasuhuza mwese abakurikirana ibibera muriyi si,biyoberanye kandi bigenda birushaho kuburirwa umuti,ndagira ngo mbabwire ko nta muti numwe ubasha kuboneka niyo abayobozi bafata ibyemezo runaka kuriki kibazo kuko ahashakirwa umuti s’ahongaho.abantu barashobewe kandi ntibazi ikibyihishe inyuma nyamara nta kindi n’ingaruka zo kwanga inama z’Imana bagahitamo iza satani.igihe cyose abantu bakurikiye inzira zo kwinezeza mu by’um ubiri (kunezeza irari ryawo)ikindi ntibagire kwitegeka mu mirire no mu minywere ngo bamenye guhitamo ibikwiriye nta kizabuza bategekwa n’irari ry’imibiri bagahinduka imbata zaryo.ikindi cya kabiri,mu gihe uburere bwo mu muryango bubuze,umugabo cg umugore bakaba nabo ubwabo batakimenya inshingano bafite ku bana ahubwo bamwe muribo bakaba bamwe mu batanga icyitegererezo kibi ku bana babyaye mwe gutekereza ko agakingirizo ariko muti wabyo.icyo ndangirijeho,niba Biblia itabaye urufatiro rw’uburezi mu nzego zose zibishinzwe ikizakurikizwa nta kindi n’imyanzuro itarimo ubwenge n’ubushishozi kandi ikibazo aho gukemuka kiziyongera.Imana ibahe amaso areba ku kuri kw’ibintu aho kuyoborwa n’ubwenge bwa kamere y’icyaha.murakoze.

  • Mbanje kubasuhuza mwese abakurikirana ibibera muriyi si,biyoberanye kandi bigenda birushaho kuburirwa umuti,ndagira ngo mbabwire ko nta muti numwe ubasha kuboneka niyo abayobozi bafata ibyemezo runaka kuriki kibazo kuko ahashakirwa umuti s’ahongaho.abantu barashobewe kandi ntibazi ikibyihishe inyuma nyamara nta kindi n’ingaruka zo kwanga inama z’Imana bagahitamo iza satani.igihe cyose abantu bakurikiye inzira zo kwinezeza mu by’um ubiri (kunezeza irari ryawo)ikindi ntibagire kwitegeka mu mirire no mu minywere ngo bamenye guhitamo ibikwiriye nta kizabuza ko bategekwa n’irari ry’imibiri bagahinduka imbata zaryo.ikindi cya kabiri,mu gihe uburere bwo mu muryango bubuze,umugabo cg umugore bakaba nabo ubwabo batakimenya inshingano bafite ku bana ahubwo bamwe muribo bakaba bamwe mu batanga icyitegererezo kibi ku bana babyaye mwe gutekereza ko agakingirizo ariko muti wabyo.icyo ndangirijeho,niba Biblia itabaye urufatiro rw’uburezi mu nzego zose zibishinzwe ikizakurikizwa nta kindi n’imyanzuro itarimo ubwenge n’ubushishozi kandi ikibazo aho gukemuka kiziyongera.Imana ibahe amaso areba ku kuri kw’ibintu aho kuyoborwa n’ubwenge bwa kamere y’icyaha.murakoze.

    • ujye ugerageza uvuge make pe

  • Mwami weeeee,tabara isi,satani akaomeje kurushaho gucurika ubwenge bwabantu,mbuze icyo mvuga ndumiwe yesu humura impumyi,murikira bose barimumwujima.

  • Reka,reka ubwo buvunamuheto bw’ubukingirizo turabwamaganye mu mashuri y’abana bacu abo batekamutwe babucuruza bahanga imirimo ya shitani nibashoke ibishanga cg bashinge inganda nto!!turabamaganye mu izina rya Yesu!!!!…..

  • Mubwire Manirafasha ko intabwirwa irira ku muziro nyine.Ariko muranyumvira uwo murezi koko.Ariko kuki mworoshya ibyaha. Ubu rero tujye dusiga dufunguye inzugi kugirango abananiwe kureka kwiba batatwangiriza serire? Niko, wigisha umwana kugenda umuha imbago….?Uburezi nk’ubwo bwaba ari uburozi.

  • Murikwangiza urubyiruko mugirango murabagiririra neza. Agakingirizo agakoresha inshuru 1 ejo wapi. Muzabaze izo nkumi zo mu mashuri cg Banyaminga ko badatangi badukoresha bwacya wapi inda ndayihetse.

  • MURAKOZE ICYOGITEKEREZO NI KIZA KKO BYAGABANYA INDA MU MASHURI NA SIDA MMMMAZE URWANDA RUGATERRIMBERE NAAA TUBAZO NKUTWO THANK U AM GOGO FROM S.6CB in kiziguro s.s.school

  • Birababje cyane kubona umwarimu nka Germain MANIRAFASHA ashyigikira ibyo gutanga udukingirizo mu mashuri. Biragaragara ko abarimu bamwe aribo batera inda abo banyeshuri b’abakobwa none bakaba bashaka uburyo bajya basambanya abo bana ntibimenyekane, kubera ko iyo babyaye bihita bimenyekana.
    Ndagira Inama abanyamadini gukomeza icyemezo bafashe cyo kwamagana agakingirizo mu mashuri. Ndetse nibiba ngombwa abarimu bigisha muri ayo mashuri bashyigikiye iby’agakingirizo bazabasezerere bajye kwishingira ayabo mashuri. Ndizera nkomeje ko Leta y’u Rwanda ireberera abanyarwanda kandi iharanira icyiza icyari cyo cyose cyateza urubyiruko imbere, itazemera kugwa mu mutego w’abayihatira kwemeza ko agakingirizo kakwinjira mu mashuri.
    Imana ibahe umugisha.

    • Uvuze igitekerezo cy’ababyeyi

  • Minisitiri w’ubuzima yavuze neza ndamushigikiye ,ntabwo numva impamvu abantu bashyira imbere kwigisha gukoresha agakingirizo kurusha kwigisha ububi bwo gukora imibonano mpuzabitsina mugihe kitari cyo,kandi ngirango ntawe utazi ko ari bibi mu buryo ibwaribwo bwose uretse gushyigikira ibibi,ntAa nuwo byishe iyo adasambaye ahubwo byica umusambanyi.Ngaho nimukomeze mwiyahure cya mwahure abantu ngo murabigisha gusambana

Comments are closed.

en_USEnglish