Digiqole ad

Ibyiza biri imbere kandi turabikozaho imitwe y’intoki-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko aho  Nyamagabe yavuye naho igeze ari  ikimenyetso ko Abanyarwanda  bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere. Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyiza biri imbere  kandi Abanyarwanda barimo kubikozaho imitwe y’intoki.

Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage benshi i Nyamagabe. Photo: PPU
Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage benshi i Nyamagabe. Photo: PPU

Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku batuye Akarere ka Nyamagabe ubwo yabasuraga kuri uyi wa Kabili.  Abayobozi ba Nyamagabe n’abahatuye nabo bemeza ko bateye intambwe bakagira amateka inzara yari yarabaye akarande muri aka gace, ni mu gihe kandi umukuru w’igihugu yabasezeranyije ko ibyiza biri imbere.

Umukuru w’igihugu yakiwe n’ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bari bateraniye mu Murenge wa Buruhukiro, baturutse hirya no hino mu karere ka Nyamagabe. Bose bari banategereje cyane ubutumwa n’impanuro abagezaho.

Perezida Kagame yagize ati “Ndabashimira ibimaze gukorwa, aho mwivanye aho mumaze kwigeza mu buryo bwo kubaka ubuzima bwanyu n’amajyambere yanyu… aho Nyamagabe ivuye naho igeze ni ikimenyetso cy’ibishoboka cy’aho abantu bashobora kwivana n’aho bashobora kwigeza. Ibyo tugenda tuvamo by’ubukene byazahaje aka karere, ndetse n’iyi ntara ntago ariko Abanyrawanda dukwiriye kubaho. Uko dukwiriye kabaho niyo nzira turimo”.

Mu baturage bari aho Umukuru w’igihugu yatangiye ubu butumwa harimo Uzabakiriho Elias, akora umwuga wo gutubura imbuto z’ibirayi akaba n’umuhinzi mworozi ukoresha uburyo bwa Kijyambere. Uyu mugabo mu buhamya bw’ibyo yagezeho wumvamo ko Imiyoborere myiza ariyo yatumye Nyamagabe ibasha gutera imbere.

Abana, abasore n'inkumi, abagore b'amajigigija n'abagabo b'abikwerere, abasaza n'abakecuru bari baje kwakira Perezida Paul Kagame
Abana, abasore n’inkumi, abagore b’amajigigija n’abagabo b’abikwerere, abasaza n’abakecuru bari baje kwakira Perezida Paul Kagame

Si Uzabakiriho wenyine wari wazindukiye gushima umukuru w’igihugu. Mukandekezi Verena w’imyaka isaga 70, yari yabukereye yicaye mu ntebe z’imbere hafi yaho umukuru w’igihugu yavugiye ijambo. Kwitabira byonyine cyari ikimenyetso cyo kwerekana ko yishimiye kuba yarubakiwe inzu ya miliyoni 8.5  akava  mu nzu yabanagamo n’ingurube none ubu akaba anafite inka ya kijyambere ifite amezi.

Abayobozi ba Nyamagabe nabo bunga mu ry’abo baturage bakemeza ko aka karere kateye intambwe ikomeye kanasezerera inzara yakunze kwibasira agace k’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Umukuru w’igihugu yabijeje ko ibyiza biri imbere kandi bikazagerwaho binyuze mu gukorera hamwe kandi kuri gahunda.

Prezida Kagame ati “Kugira ngo ubwanyu mufatanyije mugashyira imbaraga zacu hamwe tugakorera kuri gahunda nzima byose birashoboka. Ibyiza kandi biri imbere. Turabikozaho imitwe y’intoki. Ariko biradusaba imbaraga biradusaba gukora. Tukanoza ibyo dukora, tugakora umurimo mwiza, tugakoresha imbaraga zacu, tukiyubakira igihugu cyacu Imana yaduhaye.”

Akarere ka Nyamagabe Umukuru w’Igihugu yasuye gatuwe n’abaturage 304,112. Bafite izina ry’imihigo ry’Imparirwamihigo dore ko aka Karere kaza imbere mu birebana n’umubare w’ibikombe katwaye mu mihigo y’uturere.

Perezida Kagame ageza ijambo ku batuye Nyamagabe
Perezida Kagame ageza ijambo ku batuye Nyamagabe
Ibihumbi n'ibihumbi by'abaturage bakiriye Umukuru w'Igihugu
Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bakiriye Umukuru w’Igihugu
Bari babukereye baje kwakira Umukuru w'Igihugu
Bari babukereye baje kwakira Umukuru w’Igihugu
Bari benshi cyane
Bari benshi cyane
Senderi International Hit asusurutsa abaturage ba Nyamagabe
Senderi International Hit asusurutsa abaturage ba Nyamagabe
Iki kirere mureba gutya nticyakanze aba baturage bari baje kureba Umukuru w'Igihugu bavuga imyato ko yabavanye ahaga
Iki kirere mureba gutya nticyakanze aba baturage bari baje kureba Umukuru w’Igihugu bavuga imyato ko yabavanye ahaga
Umuturage witwa Uzabakiriho ashimira Perezida Kagame
Umuturage witwa Uzabakiriho ashimira Perezida Kagame
Intore z'Imparirwamihigo nazo zari zabukereye
Intore z’Imparirwamihigo nazo zari zabukereye
Abaturage bamurikira Perezida Kagame ibyo bahinga
Abaturage bamurikira Perezida Kagame ibyo bahinga
Umukuru w'Igihugu amukirikirwa ibikorwa by'ubukorokori by'amakoperative akorera muri Nyamagabe
Umukuru w’Igihugu amukirikirwa ibikorwa by’ubukorokori by’amakoperative akorera muri Nyamagabe
Perezida Kagame yanasuye uruganda rw'Icyayi rwa Mushubi rutegerejweho gutunganya icyayi cy'akataraboneka
Perezida Kagame yanasuye uruganda rw’Icyayi rwa Mushubi rutegerejweho gutunganya icyayi cy’akataraboneka
Uyu ni umusaruro wera muri aka Karere kari karazahajwe n'inzara n'amapfa
Uyu ni umusaruro wera muri aka Karere kari karazahajwe n’inzara n’amapfa
Uyu ni umusaruro w'ibirayi wera muri Nyamagabe
Uyu ni umusaruro w’ibirayi wera muri Nyamagabe
Kawa yera muri aka Karere ibazanira amadovize
Kawa yera muri aka Karere ibazanira amadovize
Imisozi n'Imirambi by'Akarere ka Nyamagabe
Imisozi n’Imirambi by’Akarere ka Nyamagabe
Imvura nyinshi ntiyabujije Perezida Kagame kuganira n'aba baturage aha yarimo abasezeraho
Imvura nyinshi ntiyabujije Perezida Kagame kuganira n’aba baturage aha yarimo abasezeraho

Photos: PPU

Source: ORINFOR
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Perezida wacu arasobanutse,yaduhinduriye amateka.Nemeranya na we 100% ko ibyiza biri imbere kandi ibyo tumaze kugeraho ni ibyiza gusa gusa.Mu minsi yashize mperukayo ariko Nyamagabe ni iterambere gusa.Inganda,imihanda ,amavuriro,umuriro n’ibindi bikorwa remezo.Yewe habaye impinduka mu buryo budasanzwe.Amateka y’inzara yagiye nka Nyomberi.Turamushyigikiye mu rugamba rwo kwigira kwiteza imbere.Turashaka ko u Rwanda ruba bandebereho mu nzego zose n’iterambere kandi byaratangiye biranakomeje.Dukorane umurava,Dutere imbere.Muzehe wacu songa mbere,tuko pamoja.

  • Hari indirimbo ya Tuff Gang yitwa amaganyandayikunda cyane hari aho bavuga ngo “TWABYIRUTSE TWUMVA KO IBYIZA BIRI IMBERE IMYAKA IGASHIRA INDI IGATAHA…..”
    Ref:ngo “TURI IMBOHE Z’ABO TURIBO N’AHO TUVA KUBA TUTAVUGA SI UKO IMITWE IRIMO UBUSA MU BUZIMA UBUNDI UMUGABO ARIMENYA BURYA IMITIMA YACU YUZUYEMO AMAGANYA….”

    ni nziza uyishaka yayumva

    • ubwo se uvuze iki koko?

  • nibyiza ko ubwenge bwari bwiza iyo butamenwa nabose ngo ubyiza turabikozaho imitwe yintote ibyizase ninzangano dufitanye nabaturanyi ningaruka zibihano mwadukururiye ninzara yo guhingo imbuto imwe mukuba yaraduciye kubijumba kurutoka nibindi ntarondoye nagire arangize mandaye naho kuducaca ngo turibeza byo turabizi mwijambo ngo ntiyabashije kukora uko byaribiteganije igihe cyabaye gikeya baramucika nibyiza ko noneho yenda asanga natwe twakenerwa nahimana

  • wamuhirimbirewe kuki uniga ibitekerezo byabantu sha ndaza gukora uko shoboye kwitwarire

  • Ntimukajijishe,reka mbasetse kera muri 1985 mu karere ka Muhanga Prezida wariho icyo gihe yagiye kubasura bazana imyumbati y’indobanure bitaga MAGURU baramumurikira babyina ngo inzara izanyurahe Generali we nari mu mwaka wa 1 secondaire nyamara icyakubwira uko abaturage bari bamerewe,uyu munsi abayobozi baratoranya ibirayi binin ,ibigori binini n’ibijumba by’amahunge bakabizanira prezida nawe ati nyamagabe irera ibyiza biri imber nyamara abaturage bakubitira abana kuryama.none rero
    1.Abayobozi b’inzego zibanze mureke kubeshya umukuru w’igihugu mumubwize ukuri uko uturere muyobora duhagaze mujye mwibuka Rugamba ati nda nini muyime amayira,inshuti nyanshuti,umuti w’ubutindi……
    2.Nyakubahwa he iga neza abayobozi b’ibanze ufite 80% ntibakubwiza ukuri kubera gutinya kubikirwa imbehe nonese bitabaye ibyo ibibazo abaturage bahora bakubwira buri gihe aho wasuye bivahe

    Nitureke kubeshyana kuko turi gukina mu bikomeye kwerekana ibirayi ,ibigori imigogo abaturage baburaye ni sakirirego kandi tuzabazwa ese ko ntabonye berekana za mbuto z’intoryi bahawe na RAB zikera intobo ngo nabyo he abimenye abishakire umwanzuro

  • Wowe witwa Kanyarwanda ubwo ibyo wavuze urabitekereza ukumva aribyo?nshimye ko wari mu Rwanda mu gihe cyahise none se uyobewe ko bavugaga ngo iwabo w’abatebo ku gikongoro kubera inzara n’ubujiji byari bihari ?none se ubu bimeze bite ?

  • @Claver, ntamuntu uhindura amateka, ahubwo ashobora kujyana ibikurikiyeho mu zindi nzira.On ne refait pas l’histoire.

  • Ariko abaperezida bazamenya ryari ko gukomerwa amashyi n’abaturage bitavuze ko babakunda? murebe hirya no hino ukuntu byagenze nyuma.

  • muzamenya ko asobanutse ageze mundaki!!!

  • Nibyo koko ugereranyije no mu bindi bihugu duturanye twateye intambwe igaragara mu majyambere, Ariko amajyambere atubakiye kuri fondasiyo ikomeye ashobora kuyoyoka mugihe gito. Nyakubahwa rero nashyire imbaraga mu bumwe bw’abanyarwanda. Abanyarwanda turaziranye, we know who did what , when and where.We are all guilty of what happened. Nziko nyakubahwa ibyo abizi kandi afite ubushishozi buhagije. Ndi umujyanama we namubwira nti: DECLARE AN AMNESTY GENERAL.

  • Twige no gutanga ibitekerezo bifite akamaro naho amaranga mutima ,nubusambo bidutesha ubwema n,agaciro ntitubikeneye nkurubyiruko nkawe iyo uvuga nyamagabe urayizi mbere cyangwa nubupingabikorwa ufite gusa keretse niba urwango ufite warabuze na maso ukwiye ibitaro

  • BIRASHOBOKA GUHINDURA EJO HAZAZA ARIKO AHASHIZE (AMATEKA)NTIYAHINDUKO KUKO ICYAHISE NTIKIGARUKA.

Comments are closed.

en_USEnglish