Digiqole ad

88,2% batsinze ikizamini cya Leta

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2013, nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaraga amanota y’ibizami byakoze mu mwaka w’2012, nk’uko byagaragaye 88,2 by’abakoze batsinze iki kizami.

Abanyeshuri batsinze ku kigeranyo cya 88,2%. Photo: Internet
Abanyeshuri batsinze ku kigeranyo cya 88,2%. Photo: Internet

Muri aba 88,2% batsinze ikizamini cya Leta 44,7% ni abakobwa naho abahungu ni 55,3%.

Ugereranyije n’umwaka wabanjirije ushize wa 2011 abakoze bariyongereye kuko bavuye ku 30,845 ukagera ku bihumbi 32, 223, inota fatizo naryo ryiyongereye kuko umwaka ushize bari bafatiye ku manota 9 kuri 55 uyu mwaka bakaba bafatiye ku manota 10 kuri 55.

Ku biyandikishije gukora ibizamini, 5% nibo batabashije kubikora, uyu mubare w’abadakora ibizamini kandi biyandikishije ukaba wagabanutse kuko ubushize wari 8% nk’uko byatangajwe na Ministeri y’Uburezi.

Umubare w’Abakandida bigenga (candidat libre) batsinze ikizamini cya leta nawo warazamutse kuko mu banyeshuri 3,850 bakoze abagera kuri 71,5% batahukanye intsinzi nkuko byatangajwe na Ministre w’Uburezi Dr Vicent Biruta muri uyu muhango.

Mu gutangaza aya manota Ikigo gishinzwe Uburezi  mu Rwanda (Rwanda Education Board) cyagaragaje abagiye baba aba mbere mu mashami no mu masomo anyuranye.

Minisitiri w'uburezi ashyikirizwa amanota n'ikigo cya REB
Minisitiri w’uburezi ashyikirizwa amanota n’ikigo cya REB

Umukobwa wahize abandi mu Mibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) yabaye Jessica Laure Bonumwezi wiga kuri ishuri rya IFAK riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu isomo ry’Ubukungu (Economics) yitwa Consolateur Ntampaka wo mu Rwunge rw’Amashuri wa Mutagatifu Jozefu i Kabgayi. Iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Umunyeshuri wahize abandi bose mu ishami ry’Ubugenge Ubutabire n’Imibare (PCM) yabaye Olivier Kwizera wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa APE Rugunga ryo mu Karere ka Nyarugenge.

Uwahize abandi mu Bugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) yitwa Rene Moise Kwibuka wo mu Rwunge rw’Amashuri rw’Indatwa n’Inkesha i Butare mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Abarimu basabwe kujya guhita batwara amanota kuwa 18 Gashyantare ; abo mu mashuri y’ubumenyingiro mu Ntaray’Amajyepfo bazayafata mu ishuri ry’ubumenyingiro IPRC Huye, mu majyaruguru IPRC Tumba, mu Mujyi wa Kigali muri IPRC Kicukiro, naho mu Ntara y’ Uburengerazuba bazayafata kuri IPRC Kibuye.

Mu kureba amanota abantu bashobora gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga aho umuntu ashobora gufata numero yakoreyeho akohereza kuri 489 akoresheje ubutumwa bugufi, cyangwa akajya ku rubuga rwa REB akandikamo iyo numero yakoreyeho.

Ushobora no gukanda hano ukareba amanota yawe

Mu kiganiro n'abanyamakuru batangarizwa amanota y'abanyeshuri
Mu kiganiro n’abanyamakuru batangarizwa amanota y’abanyeshuri

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MwIriwe nagirango mbabaze ese abkoze ibizami bya WDA NABYO BYASOTSE Or ni bya REB Gsa! asanti

  • bage bibuka ko abakobwa bahabwa tolerance iruta cyane iyabahungu.
    urugero: ibigo byabakobwa gusa nka (FAWE girls s)ibaze bose biga murirusange ????? ntago biragera kuntambwe ishimishije bakagombye kuruta uwabahungu ! bashyiremo agatege kandi dukunde ko bashiki bacu bakomeza gutera imbere muburezi nahandi hose. Murakoze

  • ko hari ababuze amanota yabo se bya biri gupfira he?

  • Congratulations ku batsinze, abatsinzwe namwe mwihangane ntabwo mwese mwatsindwa nanjye icyo gihe nari natsinzwe kandi meze neza. Life continues after defeats do not just lose hope and AMERWE Y’UBUZIMA you young people.

  • @nkubito
    Congratulations ariko ndumva atari ngombwa ko abakobwa bafatirwa kuri makeya kuko nkeka ko ikibazo cy’ubusumbane bw’ibitsina cyakemutse kandi nabo ubu bamaze kwigirira ikizere.

  • felicitation kubatsinze kdi n’abatsinzwe mukomere kdi ntimucike intege kuko muracyafite urufunguzo rw’ahazaza hanyu.
    nimuhaguruke murebe icyo gukora rero.
    “intore ntiganya”

  • muraho?ko tubona mwatangaje amanota yabamwe,abandi bo bimeze bite (technical).

    • Ay’abandi mperuka aboneka ku rubura rwa WDA http://www.wda.gov.rw
      Gerageza urebe

  • Mushyireho amanota ya sction zose kuko hari abatari kwibona washyiramo registration hakaza izina ry’ikigo gusa. cyangwa mutubwire nyine niba amanota yose atarasoka.

  • Muri primaire na tronc commun; abahungu baraharenganiye. aho umuhungu abura ishuri, umukobwa yarushije amanota akaribona!!! ubwo nibwo buringanire mutubwira cyangwa ni ukugaragaza ko abakobwa badashoboye bityo bakagirirwa impuhwe ? Nta muntu udakeneye kwiga kandi conditions zikwiye kuba zimwe kuri bose. “EDUCATION POUR TOUS”

  • Muraho murakoma twunva ko hari ibihugu bifasha abana babaye abambere .ese leta yacu iteganya iki kubana babaye abambere ?byari bi kwiye ko muri burishami bajya bohereza babiri babi muri za univ zo hanze zikomeye

  • nonese muri MEG(mathematics economics geography) amanota yo kujya muri kaminuza ni angahe?

  • burya abakobwa bazi ubwenge cyane sinzi impamvu mubapfobya muberekako mubabereye muntegezabo,icyo mbonanuko bashobora kuzasubira inyuma bikomeje bityo ;ese nibihe bindi bihugu bikorabityo?.mumarushanwa ntihabamo amaranga mutima mes amis.abahunnubo bavugirwa nabande.hari imbuto foundation bita kubakobwa.abahungu????ubusumbane!!!

Comments are closed.

en_USEnglish