Digiqole ad

Birashoboka ko wakihitiramo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa?

Abantu benshi bagerageza gupanga igitsina cy’umwana bazabyara, icyo bagenderaho ngo ni uko intanga y’umugabo izavamo umukobwa itinda gupfa ariko ikagenda buhoro, mu gihe intanga y’umugabo izavamo umuhungu bavuga ngo irihuta, ariko n’ubwo yihuta igapfa vuba.

Benshi baribaza bati birashoboka nabyara igitsina nifuza. Photo: Internet
Benshi baribaza bati birashoboka nabyara igitsina nifuza. Photo: Internet

Tugendeye kuri ibi rero, dore icyo wakora uramutse ushaka kubyara umuhungu:

Ugomba kuba uzi umunsi wawe nyawo wa ovulation, cyangwa se umunsi intanga yawe irekurirwaho. Hanyuma, ukitegura ukamara iminsi nk’itatu utabonana n’umugabo mbere y’uko iyi ntanga irekurwa. Yarekurwa nk’uyu munsi, noneho nk’ejo bukeye bwaho akaba aribwo ukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe iyi ntanga yararekuwe isanga mu mubiri wawe nta ntanga ngabo zihari zitegereje kuko utaherukaga gukora imibonano mpuzabitsina. Hanyuma ukoze imibonano, izinjiye zigasiganwa, maze za zindi zizavamo abahungu zihuta cyane zigatanga izizavamo umukobwa kugera kuri ya ntanga ngore yarangije kurekurwa, ni uko imwe muri izo iba ifatanye na ya ntanga ngore, biba bikoze igi rizavamo umwana w’umuhungu bityo.

Tugendeye kuri ibi, uramutse ushatse kubyara umukobwa:

Iki gihe noneho utangira gukora imibonana mpuzabitsina mbere y’uko intanga yawe irekurwa. Kubera ko intanga z’abakobwa n’ubwo zigenda buhoro ariko zitinda gupfa, icyo gihe hasigaye nk’iminsi ibiri ngo intanga yawe irekurwe, cyangwa se ngo ugere ku munsi wa ovulation, wahagarika gukora imibonano kugeza igihe iminsi yawe y’uburumbuke izarangirira. Wabigenje utya, ugize amahirwe wabyara umukobwa.

Ese hari ibiryo warya ukabyara igitsina runaka?

Ibi nabyo bikunda kwibazwaho. Ariko iyo witegereje uko abantu kw’isi babayeho, usanga uduce twose tw’isi batarya ibiribwa bimwe. Nyamara iyo urebye imibare y’abatuye ibihugu, usanga akenshi umubare w’abakobwa uba uruta gato umubare w’abagabo, keretse gusa mu bihugu usanga harabayeho kwica abana b’igitsina runaka bagasikaza ab’igitsina bifuza. Bityo, ibi bikerekana ko nta biryo byaba bitera abantu kubyara igitsina runaka, kuko iyo bigenda bityo hari agace k’isi wari gusanga kabyara abakobwa gusa cyangwa se abahungu gusa bitewe n’ibyo barya. Nyamara ntakariho.

Gusa, ibi ntibibuza ko ngo niba ushaka gutwita umuhungu, bakugira inama y’uko mu mezi atandatu mbere y’uko usama, wakunda kurya ibiryo byiganjemo calcium na magnesium, bityo ukagabanya imyunyu na potassium. Bati muri ayo mezi atandatu wakunda kunywa amata n’ibiyakomokaho, hanyuma ukirinda ibiribwa bifite umunyu.

Waba uri muri gahunda yo kuzasama umukobwa, mu mezi atandatu mbere yo gusama inda, ngo noneho ugasa n’uwirinda ibi biribwa twari tumaze kuvuga hejuru. Ngo ugakunda gufata ibiribwa bikennye kuri calcium na magnesium, ariko kandi bifite umunyu uhagije.

Ngo gufata ifunguro nk’iri amezi atandatu mbere yo gusama, ubifatikanyije na kuriya kumenya umunsi w’irekurwa ry’intanga n’igihe wakorera imibonano ukurikije igitsina wifuza gusama, ngo byakongereraho amahirwe yo kuba wasama igitsina wifuza, ariko kandi ibi si ihame!

Umwanzuro:

Kubyara umuhungu cyangwa umukobwa bisa n’aho bidashoboka kubishyira muri gahunda, cyangwa se kubipanga mu yandi magambo. Ibi bigaterwa n’uko n’aho kuriya kugendera ku ntanga zihuta n’izigenda buhoro byaba ari ukuri, ikibazo nyamukuru kiba ku kumenya umunsi intangangore izarekurirwa uwo ariwo mbere y’uko ugera, dore ko ariwo shingiro ryo kubibara.

Ikindi ni uko ugirwa inama ya biriya biribwa wafata, ariko kandi nta biribwa nyir’izina bivugwa wafata kugira ngo bikongerere amahirwe yo kubyara igitsina runaka!

Sesengura rero, urasanga muri iki gihe umwana wese ashobora kugirira akamaro ababyeyi nk’uko n’undi yakagira, kandi umwana wese akaba ashobora kurumbira ababyeyi nk’uko n’undi yarumba, yaba umuhungu cyangwa umukobwa. Bikaba byiza rero kwishimira abana Imana iguhaye, kuko burya ngo “Iraguha ntimugura”!

©Ijabo.com

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Nonese? Imbuto ishobora kuza mumihango? Cg mbere? Cg nyuma.iza ryari? Ababizi mudusobanurire

    • Umwana wese ninkundi kuko hari nabababuze jya ushimira uwo Imana iguhaye

  • ibyo uvuze si ubwambere mbyunva ariko ndashaka kuzakora esperiance kuko umwana mfite ni umukobwa ubutaha nzagerageza amahirwe ndebe ko mbona umuhungu,Erega Imana yaduhaye ubwenge ngo tububyazemo umusaruro niyo mpanvu,tugomba kubukoresha uko bukwiye,murakoze Inama zanyu nziza mudahwema kutubwira

  • Aha wabeshye intanga ipfa itinze ni izabyara umuhungu mubibaze neza ,ibyara umukobwa ipfa vuba

  • Sha mfite abakobwa batatu kandi numva ntacyo bintwaye. Ikibabaje nukutabona urubyaro.

  • Ibi bintu byo kugendera ku ntanga iza mbere, iza nyuma, itinda n’iyihuta, bifite ukuri, abafite icyo kibazo ntibabura kubigeregeza. Ariko bisaba kumenya kubipima neza. Njye Hari urugo nagezemo rufite amakimbirane kuko umugore yari amaze kubyara 3 abyara abakobwa gusa, umugore waho twari twariganye. Turi kuganira mbagira inama yo kubikora nk’uko inkuru yo hejuru ibivuga, ndetse mbereka tuganira uburyo “scientifiquement (scientifically)” bishoboka, tubyemeranywaho. Nyuma barabikurikije, nashimishijwe n’uko baje kumpamagara bambwirako byabyaye umusaruro bakabyara umuhungu. Uyu uvuga ko iy’umukobwa ariyo yihuta, siko bimeze, uko umuseke wabivuze niko biri. Ibihe byiza kuri twese.

  • Ibi nibyo
    nayje narabikoze byara umukobwa

  • murangije iyinkuru neza mwivuguruza kubyo muvuze byose ko aramatakirangoyi muti*IRAGUHA NTIMUGURA*

  • kubyara umukobwa cyangwa se umuhungu jye nunumva ntakibazo kibirimo ahubwo ikibazo kiri muburyo uzamurera numuha indero nziza ntakizatuma atavamo umugabo cyangwa umugore mwiza kandi wakugirira akamaro akanakagirira ni igihugu muri rusange ,rero twakagombye kujya dutekereza cyane kumwana tuzabyara kurushya gutekereza kugitsina tuzabyara.

  • Sha nimwivugire ni uko mwababonye, nanjye icyampa numwe nibura icyo yaba aricyo cyose nashimira imana.

  • jye numva kubigerageza bikaguhira hari icyo byakongera kurukundo nuburyo wakwishimira umwana wavutse ariwe mwashakaga. muzajye mubigerageza. but nibyanga ntimukarebe nabi abobaziranenge ntibaba abazi plan zanyu. kandi ga burya umwana ni nkundi.

  • Ibyo umuseke uvuga ni ukwibeshya cyane. Ge fite abana 4 kand nakoresheje kubara iminsi y,uburumbuke birakunda. Imbuto ntishobora kuza mu mihango ikiri nzima kuko iba nta bushobozi igifite byo kwakira igi ryúmugabo. Ahobwo ndavuga ku bangore banjya 1 mu kwezi ugomba kubara uhereye ku munsi waboneyeho imihango yawe. ku munsi wa 14 igi rikurikiyeho riba ryatangiye gukomera kubashaka kubyara umukobwa rero wagombye kubonana númugabo byibuze kugeza ku munsi wa 12. kko iúmuhungu idashobora gutegereza iminsi itatu mu gihe iy,umukobwa izategereza kugeza igi rihiye.Intanga yúmugore ishya guhera ku munsi wa 14-17 nyuma yahoo iba ari useless itegereje umunsi wa 28 ngo isohoke.

  • dukurikijeb kubyara umuhungu ubyara beshi ,wabikora kuwa 3 byakunda ok byakanga hoya

  • munsobanurire neza umuntu ashobora gusama ari mumihango?jonh warababwiye ngobabigenze bate? nsobanurira

  • @ mbasubize. nukuvuga ko mu minsi ya 14-17 ubyara umuhungu? mudusubize umuseke iyi topic ni nziza kandi irakenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish