Ingengo y’Imari yavuguruwe kubera icyerererwa ry’inkunga
Miliyari zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda nizo ziziyongera ku ngengo y’imari ya leta ya 2012/2013 ivuguruye nkuko Ministre w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa yabyemeje , ubwo yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013.
John Rwangombwa yavuze ko muri iri vugurura bari guhangana n’imbogamizi zo gucyerererwa kw’inkunga zari zigenewe u Rwanda, ihungabana ry’ubukungu bw’Isi ndetse n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga muri rusange.
Kubera ibi, ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ngo ntiryagenze nk’uko byari biteganyijwe, bitewe ahanini n’igabanuka ry’amafaranga yari ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari.
“Kubera iri gabanuka ry’amafaranga yari ateganijwe kwinjizwa mu ngengo y’imari, amafaranga yarateganijwe gukoreshwa nayo yaragabanutse. Amafaranga yakoreshejwe yose hamwe muri iki gice cya mbere cy’umwaka yari miliyari 956,8 akaba yaragabanutseho miliyari 74 ugereranyije n’ayari ateganijwe gukoreshwa muri icyo gice cya mbere cy’umwaka”. Ministre Rwangombwa.
Muri iri vugurura rishya John Rwangombwa yavuze ko miliyari 164,6 ziziyongera ku ngengo y’imari yari iteganyijwe ya miliyari 1385,3.
“Ingengo y’imari ya 2012/13 yavuguruwe iva kuri miliyari 1385,3 igera kuri miliyari 1549,9 by’amafaranga y’u Rwanda. Bigaragaza inyongera ya miliyari 164,6 b’amafaranga y’u Rwanda”.
Mu rwego rwo gukomeza gutanga servisi nziza ku ruhande rwa Leta, Ministri w’imari n’igenamigambi yasobanuye ko nta mukozi n’umwe uzagabanyirizwa umushahara, uretse ko hazabaho gutinda gushyira mu myanya abakozi bamwe nk’uko byari biteganyijwe mu mpera z’umwaka wa 2012.
Nyuma yo kujya impaka kuri uyu mushinga, inteko rusange umutwe w’abadepite yemeje ishingiro ryuwo mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nti byoroshye da! reba uko bigenze twaratanze agaciro! ubwo se iyo adatangwa biba bigeze he?
confusant.
ubwa mbere ayagombaga gukoreshwa yaragabanyijwe kubera ko inkunga zatinze mu gice cya mbere cy’umwaka. none mu gice cya kabiri yongereweho miliyari 164, ese ni ukuvuga ko twasubiye kuri systeme isanzwe ya mbere y’uko inkunga zihagarara? niba se twasubiye kuri ancien systeme, ndetse tukaba twanarengejeho angana atyo, kuki ibintu bidakorwa nk’uko byateganyijwe mbere, ngo abajya mu myanya bayijyemo…???
mumfashe kubyumva neza, moi j’suis confuse.
Imana Ishimwe pe, kuko ibi byose bisa naho byahungabanyije abanyarwanda kuko kumva ngo kwangaja abakozi bihagarare mubigo bya Leta umuntu ahita yumva hari ikintu kidasanzwe. Tukaba dusaba Muzehe wacu ko niba yarazanye iterambere muburezi twese tukiga nareke no kwishisha inzara abizi dore akazi karabuze kubera ntakakiba muri Leta. mureke abakoze ibizami bajye mumyanya batsindiye kuko kwisubiraho biha isura mbi Leta yacu
Erega icyitwica ni ukwirarira
Ngaho rubanda rwagiseseka
Mugiye gusobanukirwa state
Of nation yanyu katubasabir
e
Izo ningaruka zayankunga
Baduhaga gusa hagowe ruban
da rugufi naho abayobozi bar
iho ntacyo(uhaze ntamenya
ushonje)
Iyi nkuru irimo urujijo rwinshi.Igice cya mbere cyamaze gukoresha arenze 3/4 ku yari ateganyijwe, none ngo yongeweho arenga 164 miliyari….Ubwo hagabanutse iki koko?
Ndabona ibi nabyo ari sawa kbsa! niba amahanga ahagarika inkunga yaduhaga ingengo y’imari yacu ikiyongeraho miliari 164, Ndumva Leta yacu ikwiye gushishikariza n’ibindi bihugu guhagarika ayo byaduhaga ahari byatuma tugera muri vision 2020 hakiri kare, Ndabemeye too!
Comments are closed.