Digiqole ad

Uruganda FAPROBE rwadukiriwe n’inkongi y’umuriro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013, uruganda rwitwa FAPROBE rwadukiriwe n’inkongi y’umuriro, ariko Polisi y’Igihugu itabarira hafi ihosha iyo nkongi rutaragurumana.

Inkongi y’umuriro yatangiye ari nyinshi
Inkongi y’umuriro yatangiye ari nyinshi

Uru ruganda rukora ibikoresho bya beto (Fabrication des produits en Beton) rwahiye ruherereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa mu gishanga usa n’ugeze ku cyapa cyo mu Kanogo cyangwa ahazwi nka “camps zaire”.

Ubwo rwashyaga abaturage bahuruye ariko ntacyo bari kubashya gukora kuko umuriro wari utangiye kuba mwinshi, icyakora Polisi y’igihugu yahageze mu minota itarenze 20 umurimo utangiye kwaka ihita iwuhosha yifashishije imodoka zayo zizimya umurimo.

Uru ruganda ruri hagati y’amazu ndetse hafi yarwo hari station ya lisansi ku buryo abantu bari bahari bemezaga ko iyo polisi y’igihugu idatabarira hafi iyi iyi nkongi yari kwadukira iyo station bikarushaho kuba bibi.

Magingo aya icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, ariko ababishinzwe baracyareba icyaba cyateye iyo nkongi.

Ntibiramenyakana agaciro k’ibyaba byangirikiye muri uyu muriro.

Uru ruganda ruhiye mu gihe mu mpera z’umwaka ushize, urundi ruganda ruherereye muri kariya gace rukora imifariso narwo rwadukiriwe n’inkongi y’umuriro.

Hafi hariya kandi niho inkongi yakongoye inzu y’imyidagaduro izwi cyane ya Cadillac irakongoka, nubu ikaba itarongera gukora.

Umuriro kandi  watwitse amazu y’imyidagaduro ya Orion Club i Muhanga, Dowton na Class, B-Club two muri Kigali.

Mu minsi ishize kandi aho Radio Isango Star yakoreraga (muri Saint Paul) yahimuwe n’ingongi y’umuriro nabwo polisi y’igihugu itabarira hafi ikinga akaboko inzu ntiyagurumana yose.

Iyi miriro myinshi yagiye ivugwa ku bw’amahirwe nta rubanda rurayigwamo, Polisi y’igihugu ikaba ikunda gukangurira abantu kugira udukoresho twifashishwa mu kuzimya umuriro mu gihe utaraba mwinshi.

Bigitangira abantu baje ariko ntacyo bari kubasha kuramira kuko umuriro wari mwinshi
Bigitangira abantu baje ariko ntacyo bari kubasha kuramira kuko umuriro wari mwinshi
Polisi y'Igihugu ifite mu nshingano kuzimya inkongi yahise ihagera
Polisi y’Igihugu ifite mu nshingano kuzimya inkongi yahise ihagera
Ikihagera yatangiye akazi aha irimo kumisha amazi kuri uru ruganda
Ikihagera yatangiye akazi aha irimo kumisha amazi kuri uru ruganda
Amazi menshi niyo yabashije guhosha iyi nkongi y'umuriro
Amazi menshi niyo yabashije guhosha iyi nkongi y’umuriro
Umurava wari wose  ngo barengere uru ruganda FAPROBE
Umurava wari wose ngo barengere uru ruganda FAPROBE
Kugeza aha umuriro wari umaze gucogora
Kugeza aha umuriro wari umaze gucogora
Igice kimwe cy'uru ruganda ntacyo cyabaye
Igice kimwe cy’uru ruganda ntacyo cyabaye

Photos: Norbert N.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • imiriro isigayeho buriya se ntaho ihuriye na illuminati

  • Yaah byabaye ariko twari twahabutse turashimira police yatabaye vuba

  • Installations zishaje!!ewsa plz do something!

  • inkuru yawe irasobanutse kuva ku ntangiro kugeza ku iherezo turabakunda

  • viva la policia rwanda!!!

  • Rwanda polce oyeee!

  • gusa inama natanga nuko habaho kujya mwifashisha abantu bize amashanyarazi kuko ingaruka nyinshi zishobora gutera impanuka zumuriro iyambere nugukorerwa numuntu utazi bihagije gukora installation mujye mukoresha abaabyize nibiba ngombwa babereke diplome zabyo cg ikindi kerekana ko abizi

  • nibyo kabisa buriya kuba abantu basigaye bumva ko kwiga amashanyarazi ari umurimbo bagiye kuzajya babibona. Haje aba make none ngo mupfa kubona byatse. EWSA ikwiye gufata ingamba ikajya igenzura abakoze installation mbere yo kuziha umuriro. Merci

Comments are closed.

en_USEnglish