Digiqole ad

Norvege: Sadi Bugingo yakatiwe imyaka 21 kubera Genocide

Uyu munyarwanda utuye mu mujyi wa Oslo muri Norvege yakatiwe gufungwa imyaka 21 kubera ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwakorewe abatutsi muri Genocide mu Rwanda mu 1994.

Ishusho igaragaza Sadi Bugingo
Ishusho igaragaza Sadi Bugingo

Bugingo yahise atangaza ko ajuririra iki cyemezo cy’urukiko rw’i Oslo.

Bugingo wageze muri Norvege mu 2001 yahakoze nk’umukozi ushinzwe isuku ahitwa Bergen kugeza atawe muri yombi mu 2011.

Urukiko rwari ruyobowe n’umucamanza Jonas Petter Madsø ruvuga ko rwasanze nta kuri mu bwiregure bwa Sadi Bugingo n’umwunganira ku byaha yaregwaga.

Bugingo ngo yahakanye ko hari ishyaka rya Politiki yabereye umuyoboke mu gihe abatangabuhamya benshi bemeje ko yari akomeye mu ishyaka ryakanguriye abantu kwicana.

Uru rubanza rwa Bugingo rwaburanishirijwe mu cyumba kimwe n’ahaburanishirizwaga urubanza rwa Anders Behring Breivik wishe abantu biganjemo abana bari mu biruhuko muri iki gihugu muri Nyakanga 2011.

Source: NTB scanpix

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umva baca umugani ngo “utema urwe bamutiza umuhoro”. ibi byose birakorwa na Leta y’u Rwanda ihimbira abantu ibinyoma ikabyigisha abaturage ngo babeshyere abandi. Uyu mugabo ni umwere ijana ku ijana, kuko yarengeye ubuzima bw’abatutsi kandi atanga amafaranga avanye mu mufuka we, none dore inyiturano!

  • Ubwo najurira nawe azagirwa umwere!!”ubuze uko agira agwa neza!!”

  • Twizere ko u Rwanda rudategeka abacamanza ba Norway.UBUTABERA nibuganze.

  • Nababuze ubuzima bwabo bari abntu.Kandi Urwanda nizereko rudategeka ubutabera bwa NORWAY. Ubutabera nibuganze.

  • Cyakora mbona ibyo abayarwanda dukorera bene wacu ari umuvumo uzadukurikirana ubuzima bwacu n’abazadukomokaho.kuko iyo twihandagaza tukabeshya amahanga tuba ahari tuzi ko twatsinze abahutu!Abahutu ni abanyarwanda, uwakoze icyaha yagombye kugihairwa, ariko umwere akabaho mu mudendezo. Ariko kujya habimbwa ibinyoma tukabigira itwaro yo kwicishisha inzirakarengane ntaho bizatugeza. Uyu mugabo mwambitse ibara nta n’umuntu mwiza ubaho nkawe!

  • Wowe witwa Uwimana wambwira inyungu leta y’Urwanda ifite mu kubeshyera umuntu ukoropa muri Norvege? Njye namwiboneye yica abantu n’amaso yanjye. Abazungu ntibarya ruswa. Niba utanabizi(n’ubwo nziko wirengagiza) nta bufatanye leta y’Urwanda igirana na Norvege, Norvege yikoreye iperereza yohereza abantu kenshi aho iyi nkoramaraso yari muri genocide. Icyo nakubwira muri iyi si nta facture ihera, igihe cye cyo kuyishyura rero cyageze.

  • Yewe mujye murekera! Ukuri kwarashize ikinyoma gihabwa intebe. UYu mugabo ashobora kuba azira akagambane k’abantu. Nimba hano hagera abantu baturuka i Kibungo, mwakwemezako koko Bugingo ibyo ashinzwa bimuhama? Nonese niwe wasimbuye CYASA? Barakoranaga se? Nyamara aba bakomeje guhimbira abantu ibyaha batakoze bamenyeko nabo amaherezo ari hariya bashaka kumushyira.
    Ikibazo nyamukuru kiri ikibungo, ni umururumba no gushaka kurya ibyabandi. Ngaho nimba mumpakanya, nimumbwire aho KABEZA, MUNYANEZA baba baherereye! nonese bazize iki? Ntagiye mumagambo menshi, uwashaka kumenya ibi neza yazahera kuri uriya mushuti wabo witwaga MUGABO, ugakomereza za Rukira naho hari bamunyangie benshi….naho ibindi ni ugupfundikanya!

  • Bugingo nda muzi ,
    yakoraga umwuga wubucuruzi mu Rwanda muntara yicyahoze ari cyitwa Cyibungo so yccururizaga mumugi wa Kibungo akaba avuka ahitwa Imusamvu mucyahoze ari akarere ka Birenga anyway umuryango wabo wose ndawuzi .rero yafatanyije nuwo bitaga Rwasa kwica abitwaga abatutsi nabahutu batavugaga rumwe nubutegetsi bwa Habyarimana niyompamvu imyaka bamukatitye ntacyimaze kuko arya akaryama ariko abacu bishwe urwagashinyaguro ntizongera kubabona ukundi.
    Imana yonyine yomwijuru izaduhorere

  • Umva ikintu kimwe nakunze cyane mu rubanza rw’iyi nkoramaraso. Hari umugabo ngo wamukoreraga mbere y’intambara ubwo rero mu rubanza baramuhagaye aza ino ngo aje gushinjura (kandi ni umucikacumu), nuko mu rubanza babaza uregwa bati ese kuva waca mu rwanda uyu mugabo ntimuravugana ati reka da! Nuko bahita bashiramo cassette police ya hano yabafashe inshuro nyinshi bapanga uko azaza kubeshya mu rubanza. Ubwo yahise akanura amaso aho urebye niho urubanza rwarangiriye. Natangajwe cyane n’uwo mu rescapé w’inyanayimbwa.

Comments are closed.

en_USEnglish