Barindwi imbere y’urukiko bashinjwa kwiba ibitaro bya polisi
Abantu barindwi bakekwaho kwiba ibitaro bya Polisi akayabo ka Miliyoni 50 bagejejwe imbere y’urukiko kuru uyu wa 12 Gashyantare 2013. Ubushinjacyaha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bukaba bwahise bubasabira gufungwa imyaka 10.
Aba bose uko ari barindwi bakekwaho kuba barakoresheje sheki z’impimbano bakiba Banki ya Zigama CSS amafaranga agera kuri miliyoni 50 y’Ibitaro bya Polisi bikorera ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Ikinyamakuru New Times cyatangaje ko mu bakekwaho ubu bujura harimo uwari umucungamari kuri ibi bitaro witwa Clement Ruzigana, ubushinjacyaha bushinja kwigana umukono (signature) w’Umuyozozi Ushinzwe Imari n’ubutegetsi muri ibi bitaro Reverien Rutesi.
Muri aba bantu uko ari barindwi harimo abagore batanu bakekwaho kuba aribo bafashije bariya bagabo babiri kubikuza amafaranga muri banki.
Ayo amafaranga batangiye kuyabikuza muri Zigama CSS kuva muri Werurwe 2012, babifashwagamo n’uwitwa Patrick Rugema, ukora muri iyo banki.
Iperereza ryatangiye ku itariki ya 9 Ukwakira umwaka ushize ubwo umunyeshuri Jeanne Abera w’imyaka 25 wigaga muri Kaminuza yafatanwaga sheki ya miliyoni 2,240,000 yari yahawe n’umwe muri abo ba gabo ngo ajye kumubikuriza. Gusa Banki yagize amakenga kuko yari inshuro ya 5 agiye kubikuza kuri iyo konti, niko gutangira iperereza.
Uwitwa Theophile ngo niwe wahaye Jeanne Abera iyo sheki ngo ajye ku mubikuriza. Icyo gihe yamubwiye ko yatsindiye isoko muri Polisi y’Igihugu agahabwa sheki ariko ngo ntiyabasha kubikuza kuko nta ndangamuntu afite.
Jeanne Abera avuga ko ajya kuri banki yajyanye n’abagabo babiri aribo Jacques na Ruzigana wamuhaye sheki ndetse akamubwira agomba kuyiha umukozi wa Zigama CSS witwa Rugema.
Uyu mukobwa uvuga ko atari azi ko ibyo abo bagabo barimo byari ubujura gusa yemereye urukiko ko yasigiye uwamuhaye ayo mafaranga (ukora muri banki) ibihumbi 150 nk’uko yari yabibwiwe, yavuze kandi ko abari bamutumye bamuhaye amafaranga ibihumbi 20,000.
Babiri baburiwe irengero
Mu gihe Rugema na Ruzigana ndetse n’abo bagore batanu bafungiye muri gereza ya Remera abandi babiri aribo Jacques na Theophile barahunze ku buryo nta muntu n’umwe uzi irengero ryabo.
Urukiko rwabajije aba baregwa icyatumye babikuza amafaranga bakoresheje amazina yabo ku isoko batigeze batsindira mu bitaro bya Polisi y’igihugu, ariko mu bisobanuro batanze bagaragaje ko barengana, ndetse ari abere ku byaha bakekwaho.
Ruzigana yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwe n’ubushinjacyaha ndetse avuga ko nta ruhare afite mu bibye ibitaro bya polisi, yagaragaje ko igihe sheki ya mbere yatangwaga yari arwaye, gusa yemera ko yahamagaye Rugema amusaba korohereza uwari woherejwe kubikuza amafaranga.
Rugema we yisobanuye avuga ko sheki yakiriye y’ibitaro bya Polisi yari yatanzwe n’abashinzwe ibikorerwa kuri konti y’umukiriya muri Zigama CSS. Akomeza avuga ko atari akwiye kugerekwaho icyaha cyo kwiba polisi kandi ariwe watahuye ko sheki Jeanne Abera abikurizaho ari impimbano kuko yari inshuro ya 5 aje kubikuza.
Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 11 Werurwe 2013.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
Yego rata…burya bazamuraga imitamenwa ari amibano!!babahezemo nta kindi kibakwiye!
OOOOh MY GOD PATRICK RUGEMA KWERI????
OOOOOH MY GOD PATRICK RUGEMA DISI WA CSS??????!!!!!!!1
Umuseke , mukosore iyi nkuru! Ntabwo ari Ibitaro bya Polisi , ahubwo ni Centre de santé ya Polisi kacyiru,!!
Imana iri mw;ijuru irabizi izi neza nababikoze bose gusa na comite nshunga mutungo yakabajijwe ibyayo mafaranga ako kayabo kabura ntibabimenye bakaba bamaze iki?beguzwe iyo komite nshungamutungo nabo bakurikiranwe bashyireho indi.
Biteye ubwoba,dutegereze icyo ubutabera butangaza bwo bubicengera bukabisesengura.
@Inzobere,
kuvuga ngo babhezemo ni ubugome bubi. ahbwo, reka hakurikizwe ubutabera nyabwo, naho waba uciye urubanza mbere y’abacamanza, kandi Uwiteka niwe umenya ibiri ku mitima yacu
aka ni akumiro!ubu se bari bazi ko baheza polisi kweri!patrick muragayitse pe gusa uwabafunga ntibyaba bihagije batanayarishye!
Babafunge ariko banagurishe imitungo yabo bayishyure.
Turasaba umuseke ngo mudutohoreze inkuru y’ ibandi mutimukeye muheto jean claude wazambije ibitaro bya CHUB ngo akaba yaraye mu maboko ya police kuri station ntaramenya neze yo mu mugi wa kigali afatanywe ruswa nk’ uko yari ayimenyereye
Mwabagabo mwe narababwiye,RUTESI ariwe Titulaire w’iyo Centre de santé ngo siwe wabonye JEAN Pierre agiye ngo yari amubangamiye cyane. Akimara kugenda sinakubwira nibwo yatangiye kugura ibibanza ku Gisozi dore ko yujujeyo inzu.Yari yarananiwe kwigurira ikibanza kubera agacupa kadasiba kumunwa ndetse n’indaya. Nta mukozi wa centre de santé wagombaga kujya muri mission atamwemereye ko bazagabana ayo azavanayo. Ibi birababaje cyane kuyoborwa n’umuntu nk’uriya ntiyakagombye no kuba Sergent none ngo niza Officier da. Birababaje. Twe nk’aba turage babireba sinzi igituma polisi idashyiraho intelligence ifatika kubitaro nkabiriya koko.Aba nga barabivuze ariko hakabura ababikurikirana.Nibashaka babihorere kuko na polisi yabigizemo uruhari abantu bareba RUTESI bakamuha responsabilité na accident z’inzoga adasiba kugira ntibagire icyo babikoraho. Ibya RUTESI ni byinshi. Umuyobozi utagira isoni zo kwiha missions zirenga ennye zikurikirana ngo ni ukugira ngo avanemo amafaranga yo kunywera nta nicyo aribuvaneyo bijyanye n’amahugurwa ngo yigishe bagenzi be cyangwa ngo ashyire mubikorwa ibyo avanyeyo. BIRABABAJE PEEEE,
Rutesi bamubaze aho yavanye amafaranga yo kubaka inzu ku Gisozi, kandi ayubatse aho Titulaire RUTAJOGA JP agendeye. Ni umujura pe.Uyu mugabo ni umusinzi sinzi n’igituma bamuha responsability nk’iriya kandi nabo bamuzi ko ari n’umusinzi. Ngaho inguma za buri munsi.Muzane RUTAJOGA akomeze kuyiyobora arayishoboye.
Comments are closed.