"Me to you": Izina rishya ryabatijwe RUSWA
Bamwe bayita umuti w’ikaramu, inyoroshyo, agatobe, igiturire, utuzi, akantu, bitugukwaha ndetse muri iyi minsi iyo uganiriye na bamwe bakubwira ko isigaye yitwa Me to you. Ukuri kuriho kandi kuzwi ni uko ari Ruswa ba bashaka kuvuga.
Inzego z’ubutabera zahagurukiye kureba ko ruswa n’ikiyashamikiyeho icyo aricyo cyoze cyacika, ndetse abakozi bagera ku icumi bakora mu rwego rw’ubucamanza birukanywe ku kazi mu myaka ibiri ishize bazira iyi “me to you” (ruswa) nk’uko bamwe basiyage bayita.
Mu mwaka w’2011 nibwo abakozi barindwi bakoraga mu nzego z’ubutabera bahamwe n’icyaha cyo kurya ruswa, mu gihe umwaka ushize batatu aribo bagaragaweho icyo kibazo, nta mbabazi bagiriwe cyangwa ngo bihanganirwe kuko kizira kikaziririzwa mu gihugu cy’u Rwanda, bahise birukanwa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yemeje ibi mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa.
Yagize ati “Ikibazo cya ruswa mu rwego rw’ubutabera cyakunze kugaragara cyane mu nkiko z’ibanze. Umuntu umwe wo mu Rukiko Rukuru mu rugereko rwa Musanze nawe yagaragaweho ruswa ariko kugeza ubu nta muntu uragaragarwaho mu Rukiko rw’Ikirenga.”
Prof Sam Rugege ahakana ko abarya ruswa babiterwa no guhembwa amafaranga make kuko ngo hari n’aho byagiye bigaraga ko bakira amafaranga y’intica n’ikize agera ku bihumbi mirongo itatu.
Ati “Icyo twakemeza ni uko kugeza ubu ruswa yagiye igabanuka mu bakozi bo mu nzego z’ubutabera.”
Munyangeyo utuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo waduhishuriye ko Ruswa basigaye bayita “Me to you” avuga ko gutanga ruswa mu nzego z’ubutabera bigoye kuko ngo hari abakeka ko bashobora gutanga iyo ruswa bagahita bagubwa gitumo.
Uyu mugabo twasanze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ati “Nkubwije ukuri ko nta muntu wapfa gutanga “Me to you” uko yiboneye kuko usanga umuntu ugiye kuyitanga ndetse n’ugiye kuyakira baba bafite ubwoba, umwe akeka ko yafatisha undi.”
Nubwo uyu mugabo avuga ko mu nzego za leta bigoye kugira ngo umuntu atange ruswa, umumotari utashatse ko dutangaza izina ukorera i Remera mu Mujyi wa Kigali yemeza ko mu bikorera ku giti cyabo ndetse no muri polisi uhasanga abantu bake bacyakira “agatobe”.
Ati “Nkanjye inkeragutabara ziherutse kumfata ubwo rero urumva ko kugira ngo bandeke nkomeze nshake ibirayi by’umugore n’abana nabahaye agatobe, gusa hari na bagenzi banjye batanga akantu kugira ngo bakure moto zabo kuri polisi, gusa polisi nayo isigaye iri maso ntiwapfa kubinjirira uko ubonye.”
Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaramo ruswa nkeya nk’uko bigaragazwa na raporo z’ibigo bitandukanye birimo Transparency International.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
Bazayite ayo bashaka, gusa ikizwi cyo nuko mu muco wa kinyarwanda kizira gufatira amafunguro mu muhanda, kwisanzura cyane, kurengana kumugaragaro, gutanga umuvandimwe agahanwa,….! Bizahora ari m2u, u2me!
ok, ruswa nkeya mu rwanda ie? none se iyo ushizeho amabwiriza akaze, muri service public ie notification ikongerwa igiciro, gutanga akazi uko bishakiye kumuntu bashaka, gutanga service nabi, etc ibyo byose si isoko ya me to u.kandi ibyo byose mu rwanda birahari. erega, mureke twiheshe agaciro,buri wese yikorera ikimufitiye inyungu,nibiba ngombwa atange me to u ariko buke kabili.
Harya ba kibamba birwa
Basahurira umutungo w’igihug
u hanze iyo si ruswa? cg ufite
ubudahangarwa wese yemere
we kwikoreramo?
KO MUTAVUGA RUSWA Y’IGISTINA JUST IGIT***
Ariko yee!iyo mukoze ibizami by’akazi harimo abafite ibibazo n’ibisubizo iyo iba arinki?ruswa irahari ahubwo itangwa indirectement!irindi zina ryayo ni motivation
Ariko mwakwitonze, ko ruswa ihari nubwo atarinke ariko abayirya batwaera agatubutse. Ubwo se ninde uyobewe ko mubacamanza bafite aba commissionaire bayibagezaho ubwo urengana akarengana, cyangwa ukabona umucamanza arimo kugoreka urubanza mumayeri yishingikirije ngo amategeko. Ubwo ibyo ba OPJ bakora, babona wahohotewe bariye akantu, bati ariko mwakumvikanye cyangwa bagafungura umuntu, ubundi bakibuzabuza. Ubwo se bariya bana ba trafic ninde uyobewe uko hafi yabo haba hari umwana ufite tigo cash ugenda ukamushyiriraho. Naba nabanyamahanga baba bashaka icyayi mwa contribua muri benshi sasita akaba yijuse, ntabe akiyenza. Mbwira nawe ukuntu polise castable ab ashaka ko yubaka inzu ya cadastre ya m40, mpaka tuyimwubakire. Ruswa irahari, iravuza ubuhuha kandi iherekejwe n’amacenga n’uburyarya bukomeye bwa kinyarwanda.
sinaherutse ngo nta ruswa iba mu Rwanda? Transparency international ngo niko yavuze da! Ruswa mu Rwanda yaciye ibintu ariko abayirya nibo bakomeje kuyibundikira ugasanga banatanga ruswa mu miryango mpuzamahanga kugirango igaragaze ko nta ruswa iri mu Rwanda! Umupolisi aherutse gufata taxi narindimo nijoro maze ahita yiruka na pandagari maze umushoferi arara amuhiga, yahavuye atanze 15.000 Frw, none ngo nta ruswa mu Rwanda? Nako ngo ni Me2u harya?
Haha me 2u yo yitirriwe utuntu twinshi niyo umusore yashimye inkumi ashaka kuyisaba ku bintu arayibwira ngo wampangiye m2u wangu
ibya ruswa muzajye mu kigo cya IRST murebe uko ruswa iteye.
Kwaka amasoko abayastindiye bakayaha ababateye akantu.kutishyura abastindiye amasoko bakabatinza kugyirango bibwirize.
Abari muri projet ya bassin du nil kugyirango DG asigne babone cash bagomba gutanga icya 10. gutanga imirimo ku banyamahanga nta bushobozi.birenze igipimo.Murakoze
reka mbabwire ruswa ntizacika jyewe wanditse ubu mfiteibyangombwa byokubaka ariko uwababwira aho inzego zibanze zingeze ndavuga mumudugudu nimubireke murabivuga ntabyo muzi kdi ntiwabarega kuko ni chaine ndende kdi nubutaha wazabakenera ubuse sinemeye gutanga iyo me 2you kugirango ngire amahoro kdi mfite nibyangombwa gusa mwihangane kuko sinababwira ahariho gusa ni muri kigali .nimurekere
Comments are closed.