Digiqole ad

Kwegura kwa Papa nta gikuba byaciye – Abakilisitu b’i Kigali

Abakristu gatorika basengera kuri Paruwasi ya St Michel mu Mujyi wa Kigali bavuga ko icyemezo cya Papa Benedigito wa XVI cyo kwegura ku murimo wo kuyobora Kiliziya Gatorika cyabatunguye ariko ko nta gikuba cyacitse, ahubwo ko bagomba gusenga cyane kugirango Imana ibahe undi uzayobora kiriziya.

Abakilistu b'i Kigali kuri nubwo bidasanzwe ariko kwegura kwa Papa babyakiriye
Abakilistu b’i Kigali kuri nubwo bidasanzwe ariko kwegura kwa Papa babyakiriye/Photo Ishimwe Justin

Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo ku wa 11/02/2013 n’ibiro by’i Vatican, rivuga ko Papa ubwe yatangaje ko guhera taliki 28/02/2013 azahagarika imirimo ye kubera impamvu z’umubiri we ugenda urushaho kunanirwa, twifuje kumenya uko abakristu gatolika bo mu Rwanda bakiriye iki cyemezo.

Mu kiganiro n’abakristu bari bitabiriye misa ya saa sita kuri Paruwasi ya Mutagatif Mikayire iherereye mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bakristu twaganiriye baremeza ko n’ubwo abantu bari bamenyereye ko Papa ayobora Kiriziya kugeza igihe atabarutse, ibi ngo byabatunguye, ariko bakaba basanga nta gikuba cyacitse mu bakristu ahubwo ko bagomba gusenga cyane kugirango imana ibahe undi uzayobora kiriziya.

Misa ihumuje, Padiri Charles Ntabyera yasabye abakristu kubanza kwicara gato maze atanga ibisobanuro ku cyemezo Papa Benedigito wa XVI yafashe, aho yasabye abakristu kutumva amabwire ko byaba ari ubuhanuzi, ahubwo abasaba gusenga cyane kugirango Imana ibahe undi mushumba ubishoboye nk’uko babyifuza.

Padiri Charles Ntabyera yakomeje asobanura ko, nk’uko amategeko ya Kiliziya, muri canon ya 332 § 2, avuga ko, Papa ashobora kwegura ku mirimo ye igihe cyose abikoze yabitekerejeho bihagije kandi akabikora nta gahato ashyizweho. Icyo cyemezo iyo cyatangajwe ntigihinduka. Akaba akomeza asaba abakristu kutagira ubwoba.

Biteganyijwe ko guhera kuya 28/02/2013 i saa mbiri z’umugoroba (20h.00)  icyemezo cya Papa Benedigito wa XVI  kizashyirwa mu bikorwa ari nabwo hazatangira imyiteguro yo gutora undi.

Papa Benedict XVI ubusanzwe azwi ku izana rya Joseph Aloisius Ratzinger, yavutse taliki 16/04/1927 akaba ari Papa wa 265 wimitswe na Kiliziya Gatolika tariki 19/04/2005; afite ubwenegihugu bw’Ubudage na Vatican. Papa waherukaga kwegura ku mirimo ye ni Papa Gregory XII mu mwaka w’i 415.

Orinfor

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • kwegura kwe gufite ishingiro ahubwo n,abandi bagundira ubuyobozi bananiwe cg baranapfuye bakanga kubivuga barebereho. Imana ikomeze kumutiza iminsi yo kubaho

  • ntabyera ni umupadiri usobanutse kandi w’umuhanga ,ndamwemera cyane kuko nibyo yigisha ubona abizi ntaho ategwa kandi aranitonda

  • Ndashima byimazeyo icyemezo Pape yafashe cyane cyane ko yanze kugundira kuyobora kiliziya nta mbaraga z’umubiri yari agifite kuko nazo zikenewe , abaye intwali nka mugenzi we wigeze kwegura mu 1415

  • Ubundi iyo unaniwe urareka,abashoboye bagakora akazi

  • Kwegura kwe bimufitiye inyungu,ariko ba monseigneurs,pretres,fréres,bagiye guhura n’akazi ko kwigisha aba christu,kuburyo bizatwara budget ndende na affaires ndende mu catolic ku isi yose.

  • Yafashe icyemezo cya bien!

  • Ubundi umuntu ananirwa umurimo w’Imana gute ?

  • IMANA NIYI IDUHA UBUTWARI MUBYO DUKORA BYOSE AMEN.

  • Ahubwo atubere urugero uzi kuba utagishobora no kwigenza ugakomeza kwicara ku ntebe ngo ni akazi ubundi uba ukora iki kandi akazi gasaba ingufu ahubwo wajya kuruhuka noneho abandi bagakora kuko ibyo bakora nawe bikugeraho. Ino tugerageze guha young akanya bakore natwe turuhuke kandi isanduku y’ubwiteganyirize irakugoboka kandi ugakora ibyo ushoboye. Tubizirikane

  • jye ndamwemeye ari saziye ubundi umusaza wa 86 mwumva akora iki kweri sibyegera bye bikora akazi numva ntakibazo gatolika ifite iparatuni ahubwo nibashyiriho umunyafurika nayobewe niba imana yari inzungu kuko bose nabazungu gusa.

  • aho kwica ibintu kubera intege nke wabirekera aababishoboye uyu mugabo ndamwemeye kandi burya ni ingabire yo gushishoza igishimisha Imana yagize

  • Iriya foto iriho ko atari iya Saint Michel ko ari iya St. Pierre na Padiri wacu Denis, Fraitiri Amorain na Monsieur w’Abahereza kuki ariyo bahisemo?
    Mu gitondo ndababaza niba barabasabye uburenganzaira.

  • Mwakagera Yezu na Mariya ni musenge ubutarambirwa,kuko ntaho bukicyera.Ushobora kwibaza niba Saint Père yeguye kubwende bwe cg se ahari abantu hanuka urunturuntu.
    Yezu ati”ushaka kunkorera yikurere umusaraba wanjye ankurikire”Nge mbona yarigukurikiza inama z’umwami wacu yezu christ,akikorera umusaraba kugeza igihe yisangiye Imana Data.

    Mugire amahoro

    J.Bosco

  • Imana imufashe muzabukuru ye

  • yakoze igikorwa cy’ubutwari birakwiye ko abantu bose bakuze baharira abakiri bato bibere urugero bose imana ikomeze ibane nawe iteka ryose

  • nibyiza gusangira ubuyobozi

Comments are closed.

en_USEnglish