Digiqole ad

Abarofomo 4 batawe muri yombi bazira diplome z’impimbano

Ku itariki ya 7 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko igiye guhiga bukware abaganga bakoresha impamyabumenyi batakoreye. Ibi byatangiriye mu Ntara y’Iburengezuba aho bane batawe muri yombi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho. Photo: Internet
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho. Photo: Internet

Abatawe muri yombi ni abaforomo bane bo ku bitaro bya Mugonero byo mu Karere ka Karongi; barashinjwa kuba bakoresha impamyabumenyi zitemewe.

Mu cyumwe gishize nibwo Innocent Barutwanayo, Faustin Karuhije, Tulia Bapfiki na Jean de Dieu Ndushabandi batawe muri yombi n’inzego za polisi ariko bahita barekurwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, gusa iperereza rirakomeje nk’uko Ikinyamakuru New Times cyabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba Supt Urban Mwiseneza niwe wemeje ifatwa ry’aba baforomo ndetse atangaza ko nyuma y’iperereza ry’ibanze ikibazo cyabo cyashyikirijwe ubushinjacyaha.

Aba bafashwe nyuma y’aho Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza itangiye gahunda yayo yo kwandika impamyabumenyi, kuburyo abagiye bazana izo batakoreye barimo kugenda batahurwa.

Gusa amakuru agera ku Umuseke.com avuga ko hari bamwe mu baforomo benshi banze gutanga impamyabumenyi zabo kuko baziko zitemewe, ndetse byabakoraho.

Aganira na New Times Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza Agnes Uwayezu yavuze ko bamwe mu batawe muri yombi bari baratanze ibyangombwa ndetse bagitegeje kwemerwa.

Ati “Twakiriye ibyangombwa bya bamwe na bamwe. Iyo tubyakiriye turabisuzuma tukabamenyesha ko bemerewe kwinjira mu na Nama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza cyangwa batabyemewe.”

Uwayezu yanavuze ko kugeza ubu abantu 780 aribo bamaze kwiyandikisha mu gihe abandi 12,000 bagitegeje kwemerwa. Ahamya ko ubusanzwe iyo umuntu yemewe n’iyi nama nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza ahita anahabwa icyemezo (certificate) gihindurwa buri myaka ibiri.

Ihagarikwa ry’aba baforo rije rikurikira amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho ku itariki ya 7 Gashyantare aho yavuze ko umuntu wese uzafatwa akoresha impamyabushobozi itemewe azabihanirwa by’intangarugero.

Yagize ati “Gukoresha impapuro mpimbano ni icyaha gihanwa n’amategeko ku isi yose, tuzabagwa gitumo aho bari hose, tubafate tubashyikirize inzego zibishinzwe.”

Minisitiri Binagwaho yavuze ko barimo gukorana n’inzego zitandukanye ngo barebe ko iki kibazo cyakemuka, yasabye kandi inzego zitandukanye kumva ko iki kibazo ari icyabo, bityo bamenya ko hari ukoresha diplome atabiriye icyuba bakabimenyesha inzego zibishinzwe.

Kugeza ubu abantu 11 bo mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Karongi nibo bamaze gutahurwaho gukoresha diplome zitemewe. Ndetse Umwaka ushize mu kwezi kwa munani umuganga wo Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) yatawe muri yombi azira gukoresha impapuro zigaragaza ko yize muri Kaminuza kandi  ataribyo.

Uyu muganga mbere ko atabwa muri yombi yakoraga nk’inzobere mu kuvura impyiko mu bitaro bitandukanye birimo na La Croix du Sud aho yakoraga kuva muri 2010.

Ingingo ya 609 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresheje inyandiko nk’izi z’impimbano ahanishwa gufungwa kuva ku myaka 5 kugera kuri 7 ndetse agacibwa ihazabu y’ibihumbi 300,000 na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

32 Comments

  • yemwe niheshi biri muri Nyabihu, murunda hospitor ho ni ahahoma munwa vice moyer w’imibereho myiza yagerageje kubivugaho asanga bose bakwirukanwa arabyihorera bakingirwa ikibaba na

  • Baratwicira ubuzima batubeshya ngo baratuvura kandi ntacyo bashoboye. Murwanda ibyo bireze cyane ndetse si mu mubaganga gusa, abantu benshi bashaka guhembwa amafaranga atajyanye n’ibyo bashoboye gukora; ngo ni article 15 ( debrillez vous). Turabirenze, abazi gukora ibyo bashoboye barahari.

  • Inama natanga ,ahubwo leta nikomeze umuregomunzego nyinshi birimo,
    usanga umuntu yarize A3,agashaka akazi ka bachelors kandi akakabona bitewe n’uko azwi.
    njyewe ndi engineers nabonye akazi ku karere aho ntavuze,ikibabaje ni uko narimpanganye n’umu A3,so umutera nkunga yaje umunsi umwe agaruka ashaka document
    za engineers nsinda ntyo.

    NB;abantu batize bihagije bakomeje kurya amafr ya leta,bagatanga uburozi bw’ibyo batigiye.leta nihaguruke kuko hari abo yatoza bagakora babifitiye impamya bushobozi,bazi n’indimi nyinshi.
    Bitaribyo leta ntizajya ibona uko yishyuza amafr itanga irihira abanyeshuri ngo atangirwe abarimo kuvuka ubu.

    1.you may fitiing the person to job
    2.you may not fitting the job to person

    SO AS RWANDAN OBJECTIVES IN VISION 2020 AND UP.

  • Ku mugonero ibi ni byo jyewe nagiye kuvuzayo umukecuru wanjye yavunitse baramubwira ngo nta kintu arwaye, bamumarana iminsi itatu, nari ndi ku ishuri nahise njyayo nsaba ko bamumpa ngo mujyane i Kibogora baramunyima, ngerageje kumusohora bankurikiza aba securites bavuga ngo interahamwe zabateye. ni akumiro, bafite aba securite bameze nk’amabandi, bampize nk;abahiga umujura, umurwayi ndamutwara ariko iyo bamfata bari kundigasura. Usibye ko batanavura, ariko ni n’abagome.

  • Iki cyemezo cya Ministeri y’ubuzima ni indakemwa. Ariko MInisteri imenye ko yagize uruhare runini rwo kubuza abaforomo kwiga aho yafungaga amashuli ya nimugoroba. Izindi Domaine zose zo mu Rwanda zigeze kuri za Masters na PHD naho abaforomo ngo ni A1???? Birababaje pee. Ntiwafungira inzira abantu ubabuza kwiga kandi babikeneye. Ministeri nifunge abanyakosa ariko ifungure amashuli y’abaforomo. Kuba no muri SFAR babatanga bourse z’abaforomo birababaje.

  • Ahaaaa!!ntawarubara keretse izo fake diplomes nibazihiga mu gihugu hose ko arizo zuzuyemo gusa!

  • Bravo Minisante!!,Mifotra n’ibindi bigo bishamikiye kuri Leta birebereho!!

  • Bravo Minibuzimaa!!

  • Urakoze Ministre w ubuzima tabara secteur prive niyo irwaye cane aho ubona abahakora bose uretse kuba abforomo babesha ni abicanyi canke ama bandits gusa abesha abarwayi ngo babonyemo za malaria ya typhoide aho ubona kumusi bapimira abantu nka cumi canke 20 kumusi ngo bafite iyo ndwara yishe abantu itabaho bakoresha ibintu bitabaho ngo ni reactifs babuze mubafate hose baruzuye biyise ibyo batigiya na laboratoires zibeshya byose biroga tabara tabara buza gupima ibitabaho murakoze bireze mulisecteur prive bafugire vuba

  • Uwakwereka i Kabgay? Uzi uwitwa Dr Zulu chantal na suture simple ntashobora kuyikora usanga umugabo we aza kumufasha iyo habonetse cas yo gukorera operation. Cesarienne yo ntashobora kuyikora kandi amaze imyaka irenga umunani kuri ibyo bitaro. akora muri ARV n’amazamu muri urgence gusa byakomera umugabowe akaza cyangwa abandi bakongomani benewabo bakaza dore ko umugabowe ari medecin chef de staff umukongomani wese uhari niwe uba yamuzanye. Muzarebe diplome ye maze mutubwire.

  • cyane hitabwebo abafite diprome zo muri kongo zidahinduje nukubitondera abenshi barazigura

  • Sha nabamwe mubayobozi hari abafite ibyangombwa byibihimbano Local govement irebereho

  • mu karere ka gatsibo,uwitwa KIHANGIRE BISHOP YAKORESHAGA DIPLOME Y’IMPIMBANO YA A2 ABA EXECUTIF W’UMURENGE WA KIRAMURUZI,YAVUMBUWE MURI 2012 NTIYAKURIKIRANWA AKINGIRWA IKIBABA NA NJYANAMA Y’AKARERE.

  • Ni akumiro mu buganga ariko nahandi biradindiza uzi kuba umuntu umwizera ngo azi ibi n’ibi noneho ukamuha akazi akajya atagereza ibyo umubyiye gusa gukora atagira icyo akungura kandi aricyo wamuhereye akazi nk’inzobere.

  • Ariko mbonye iyi nkuru inyibutse hutihuti yinkuru yabaye i gitwe ngo abanyeshuri bigaga ubuganga banze gukora ikizamini gikorwa na 7 niba atari 8,mbibarize ko none twumva ko nababandi batakoze iyo examen bagiye kuzabona diplome kuko badefenze igitabo ubundi mwiruhirizaga iki mwidoga,jye nanga ubugabo bwivuguruza ubwo se ntibazaseka abakoze examen,mwari mwayiteguriye iki se niba atari ngombwa.Pu narabsuzuguye GerRD WE?

  • Ibyo biruzuye, si muri Privet gusa ,muri CHUK,Uwitwa Dr BAGAMBE we arutwa n’uwayiguze kuko wewe atazi icyo ashinzwe

  • Yemwe muz’ukuntu ejo bundi umufasha wanjye ngo ajye kubyara nagerayo umuganga wamwakiriye amubwire ko ngo nko muminota nka cuminitanu aba abyaye ,amaze gutaha haje indi nkonkobotsi ngo umwana ari guhumeka nabi ,ntibahise bamukubita ibyuma bakamubaga ,ubwose wabwira gute ukuntu uwambere yaramaze kumusuzuma akamuha gahunda ko ari bubyare neza bigahindukamwo kumubaga njye byanyeretse ko hari abaganga bamwe bakora ibyo batazi ,muzi iryo joro abadamu bahabagiye 3/4 mubadamu baje aho barabazwe ,ubwose niko bose bari bafite ibibazo .
    sha nimu checking neza mudutabare kuko bitabaye ibyo twaharenganirira turi benshyi.

  • AHHHHHHHHHHHHHHHHA nugukanguka ahubwo kuko ndabona tugiye gufatwa bigume mubuganga ahandi batureke tube twikorera daaaaaaaaaa twibonere akagati

  • Nibyiza abakoresha ibiwani nibabibazwe kuko hari abafite orginal bicaye ,

  • none ko mbona mwarebye abaforomo gusa abandi bo gahunda yabo izatangira ryari muzatubarize aho ibyo ku bitaro bya kaminuza iButare byarangiriye kuko tuzi ko bari babitangiye uhereye ku bayobozi nka diretor of financier

  • harya we yizehe nta diplome ya congo agire

  • mutabare kuko Minisante abaganga,abaforomo bize Congo bose n’abao gukemangwa.
    tutibagiwe no muri local govenment kubera icyenewabo kiharangwa,ngo uzabone akazi utazwi se urukururane rw’icyenewabo kugeza aho baha akazi abatazi umuryango w’ishuri.l
    ni ukumiro peeeeeeeeta nitabare

  • Njyewe ndatabaza mininisitiri abantu bafata imiti igabanya agakoko gatera sida kuri TRAC bari kuduha umuti witwa lamivudine warengeje igihe ubwo si abashaka kuduhuhura. uwaba afite ya nimero baterfona ya minisante mwayimpa kandi mwaba mugize neza

  • Urugaga rw,abaforomo niruve mubiro aho biryamiye bakore kuri terrain urebengo harafatwa benshi hari n,abafite equivalent babonye batanze kash,ikindi n,uko ababonye equivalent bategurirwa examen doreko hari abakagezemo bashizweho n,abene wabo ikemenyane ariko nibibereho ntibicaye ku ngoma mwabuzwa niki mutanga imisanzu abandi barihe:muzagere mubitaro bya ngarama hamwe nibigo nderabuzima birebererwa nibyo bitaro:iki kibazo cyatewe na Dr ntawukuriryayo J D wakuyeho amashuri ya A2 yigishaga ubuforomo afatanyije na ministeri y,uburezi ngo hakenewe qualité&quality nimutegereze muzayibona

  • mwavuze ibindi mwibagirwa ikimenyane gisigaye mu gutanga akazi k’ubuganga !!!Muzi ibyatubayeho ku bitaro bishya bya Kinihira?Batanze appel d’offre ngo dukore examen ku myanya yashyizwemo abazwi bakomoka aho muganga mukuru w’ibitaro akomoka.Kubona hakora abantu bavuka mu Ruhengeri gusa kugera ku muzamu?Twe se i Kinihira murumva ibitaro bizatumarira iki niba atari twe bahereyeho ngo baduhe akazi tuzamuke!Tuzagahabwa nande se ko mbona icyenewabo cyahawe intebe muri ibi bitaro?Mudutabare bidatangirana ibibazo natwe ntitubyibonemo.MINISANTE idutabare hakoreshwe ukuri.Turabategereje.

  • Mwigiriza nkana ku banyarwanda ko abakongomani buzuye muri za prive zikorana na RSSBbirirwa bigira ku banyarwanda ubuganga ntimubirukane? muzage muri Polyfam mwirebere!

  • Mucunguze abantu bavuga ko bize muri ZAYIRE cyane aba nyuma ya 94, bose ni indyogo barisha, aba A1 bo sinakubwira, umuntu yikozayo akagaruka afite degree mu giforomo, public health sinakubwira bo ni akayabo. Minisante na conseil bazahere ku murongo basure health facilities zose

  • Bravo mu buzima ,kandi mukomereze aho.
    Ibi bibntu byo gutahura impimbano rero mubikore ariko mubikorane ubushishozi kuko bisaba ibimenyetso simusiga ,hari aho byabaye kubera amatiku abakozi bari bafitanye ku kazi no aguteshanya umutwe bya munyagire umwe yabeshyeye undi ahagarikwa ku kazi bakiri mu iperereza nyuma baza gusanga rwose pe ibyo yavugaga byari ukuri kandi igihe yahagaritswe ntiyakishyuwe no gusubizwa mu kazi birang a kuko uwo mwanya we ariwo bashakaga barabuze uko awuvaho,murumva bitababaje !
    Attantione ,akariro gake na feri ,mutambuwe mdanganyifu ,na kumupiga marufuku ariko ufite ibimenyetso sikumuacha!

  • ibyo kwa muganga ni ukwitonda bashishoze
    ariko uwibazaga diplome ya ministre we niyiruhutse kuko na universite ikomeye ku isi yayizemo Havard muri USA ntabwo abamuhaye akazi barashishoje rwose n,aho abajura ntaho bataba

  • none se abayobozi bo bakoresha ibiwani ko batabavugaho?

  • Mme Ministre,rwose wadufasha ugasura ibira bya Nyange*Ngororero,yewe kwivuriza yo wahagwa,nawe se bakuvura bakurikije uko bakubona(ndavuga ko nta examens zikorwa)

  • ko urugaga rwanze kugenzura izabantu bafite A1 batize igiforomo muri A2cg biochimie bazabwirwa niki ko zo atari indyogo?nonese kugira ngo zemerwe bazasubira hasi babyige cg bazabaha special courses?ubizi ambwire

Comments are closed.

en_USEnglish