Digiqole ad

Gisozi: Umupfubuzi yafatwiwe mu cyuho

Bakunze kubita abapfubuzi, ni abasambanya abagore b’abandi bacunze abagabo ku jisho. Ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, uwitwa David Ndayisaba yaguwe gitumo na Ndabamenye Gerard nyiri urugo n’abaturanyi yazanywe na madamu wa Ndabamenye muri iyo ngeso.

David Ndayisaba wafatiwe mu cyuho
David Ndayisaba wafatiwe mu cyuho

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2013, mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo aho Ndabamenyue Gerard, yababajwe no gusanga umugore we yinjije umusore mu nzu ye ahitamo kubakingirana atabaza polisi n’abaturanyi.

Mu rugo kwa Ndabamenye Gerard, twasanze Umugore we Isimbi Uwambayikirezi Natasha n’umusore witwa David Ndayisaba wari uziritse imigozi kuko yagerageje guhangana n’abaturanyi ba nyiri urugo, aba bombi bari mu cyumba aho bagwiriwe gitumo bakora imirobonano mpuzabitsina.

Isimbi Uwambayikirezi Natasha, umugore w’imyaka 24 washakanye na Ndabamenye Gerard, tumubajije icyatumye aca inyuma umugabo we yanze kugira icyo atangaza.

Isimbi Natasha witumirije umugore ngo amuterere akabariro
Isimbi Natasha witumirije umusore ngo amuterere akabariro

David Ndayisaba, umusore ufite imyaka 23 ukomoka mu karere ka Rubavu, yadutangarije ko asanzwe aza muri uru rugo atumijweho na Isimbi Natasha wanamwohererezaga amafaranga y’urugendo ariko akaba yaramubwiyeko atagira umugabo.

N’agahinda kenshi nyiri urugo Ndabamenye Gerard yagize ati: “Si ubwa mbere mfatiye mu cyuho uyu mugore wanjye kandi mufatira iwanjye kuko no mu mwaka wa 2010 nigeze kumufatana n’undi mugabo mwirukanye yahukanira ku mugabo nabafatanye icyo gihe. Naje kugira impuhwe ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze baje kutwunga, umugore ansaba imbabazi ndamubabarira ndetse ambwirako atozongera, none dore arongeye.”

icyakora bigaragara ko bashobora kuba bakoze imibonani mpuzabitsina bakoze yari ikingiye
icyakora bigaragara ko bashobora kuba bakoze imibonani mpuzabitsina bakoze yari ikingiye

Inzego za Polisi zaje kugera aho ibi byabereye zitwara aba bafatiwe mu cyuho kugirango hakorwe iperereza.

Twagerageje kuvugana n’inzego za polisi kugirango tumenye mu gihe icyaha kiramutse kibahamye ibihano bahabwa, umuvugizi wa Polisi Badege atubwirako twavugana n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ariko tumuhamagaye kuri telefoni ntiyayitaba.

Ibi bibaye ubwo havugwa abantu biyise “ABAPFUBUZI” bazwiho guhabwa ikiguzi n’abagore kubera ko batera akabariro ku buryo bashimisha byimazeyo  abagore batanezezwa n’imigirire y’abagabo babo mu buriri.

RUTINDUKANAMUREGO Roger Marc
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Hahaha! Abagabo bibabere isomo. Niba uzi ko utazashimisha umugore wawe nakugira inama yo kutzarongora pe!

    • Bigaragare ko uwo mugabo yashatse uwo mugore atamuzi neza kuko bigaragara ko ari indaya inama nagira uwo mugabo namureke

  • Wajugunye ishyano,wake gatanya,aho kwicwa na Sida utazi iyo ivuye?
    Uyu Mupfubuzi ibyo yakorewe birahagije, nababarirwe atahe ajye kwivuza,ihungabana kuko umugore yamubeshye akanamwishyura Cash n’itike mugukora akazi mu buryo butemewe n’amategeko.Igisebo yagize n’isomo atazibagirwa mu buzima bwe bwose.
    Ese kuki Nyirabayazana atavugwaho,kandi ariwe ukurura ibi byose? N ‘ifoto ye ikagirwa ibanga,mu gihe we ntaryo yigiriye
    ndetse n’abaturanyi baz’ibyo akora biteye ishozi? Nyir’urugo n’umupfubuzi barenganurwe,ni ba victim gusa Imana ishimwe ko ntawahasize ubuzima.

  • Mbna uwo mugore ariwe warukwiye guhanwa kuberako yabeshyaga uwo mutype ahubwo uwo mugore ntanubwenge yigirira munzu y’umugabo we ntanisoni

  • ntakundi nyirurugo niyihangane abagore bikigihe benshi niko bameze congz Umuseke gutara maakuru vuba

  • Yewe isi irashaje pe!hakorwe iperereza risesuye barebeko umugabo we ahaba!kuko ntiwaba ufite umugabo ukwitaho ngo uhamagare umuntu uba gisenyi ntibyumvikana!kdi ntitukabogame kuruhande rumwe kuko hari igihe ikosa ryaba riterwa numugabo.Imana ibatabare kdi bibere isomo benshi!byaba byiza hafashwe igihano kiremereye kuko abagabo bubatse nabo bamaze abakobwa hanze aha pe!

  • Uyu mugore se yarapfubye bigere n’aho yihamagarira umupfu nako umupfubuzi? Birababaje ariko kandi biranatangaje pe! Uwo mugabo niyihangane turi mwisi y’umwijima iy’umutima yo sinzi igihe izazira!

  • Bamushyize ku “INGOYI”!
    Ntacyo bibibutsa?

  • ibyo muvuga kubijyanye niyi nkuru nukuri yabereye kugisozi hafi ya lrdp njye nabibonye nibyo.gusa sishyigikiye ibikorwa nkibi kuko ntibishimishije namba.kandi biragayitse pe

  • iyi ngoyi hari ahantu nyizi. Ibyo tubiveho.
    Abapfubuzi nziko babaho, gusa nari nziko ari bya bidamu byarenzwe, bifite cash nyinshi yubona byuzuye amazahabu ku ntoki zose, none uyu ndabona anukaho ubukene(udutebe,uturingiti tudasobanutse…).
    Uyu mugabo agize ibyago afata umugore we asambana. Agize ibyago. Ikosa yakoze ni UKUMUBABARIRA, ntazarisubire.

  • Uyu Mugore koko iyo yihangana nta Muzane mu rugo rwabandi koko kuko Icyo mbona nuko yarafite icyo aje Kumukemurira. Gusa Nyiru rugo Nawe arebe igitera Umugore we Guhorana Iryo Rari.

  • Reka.bajye basambanira ahandi hatari mu rugo. wenda bajye mu gihuru afazari

  • Nukurya imyitozo nahubundi akazi kadutegereje ni kenshi. Abapfubuzi bazadukorana tu!!!

  • nukwiga gus*** nezza kuko rwose nuyu mugore hari icyabimuteye kuko niba bibaye kabiri namwe murabyumva ko hari impamvu kandi yumvikana ubwose amus*** neza yakwifuza kugya ahandi ?,nuko rero nyirabayazana numugabo rwose birumvikana

  • Ariko se biriya nibiki???????????????????????????????????????? ubo bagore basambana mwagiye mubasenda, mukareka kuniga abantu??? harubwo se yamufashe kungufu? iri nishyano

  • ibi nibimenyetso byerekana ko turi mubihe byanyuma nonese mbabaze kera ko ibi ntabyumvaga nuko abantu bo hambere batapfubyaga ? abagore bari bararenganye? abahungu mwegere abasaza abakobwa namwe mwegere abakecuru noneho batwigishe kuko ndababwiza ukuri ubu ni ubujiji uko udahaze siko ujya kwiba hanyurwa ummutima inda ni igisambo nta mugore wasambanye ubuse afite abana ?ubuse ni mutimaa w’urugo ?ubu kandi baramukoye? ni iki cyabuza umukobwa we gusambana nyina ari umukinnyi wa prono?ni yihane Yesu amugirire imbabazi

  • UYU NTABWO ARI UMUPFUBUZI W`UMWUGA RWOSE MWIBASEBYA. UBUNDI ABAPFUBUZI B`UMWUGA BAHABWA AMAFARANGA AGARAGARA BITYO BAKABA BAJYA MU IHOTELI CG LODGE BAGAPFUBURANA APANA TICKET YA 500 KUVA NYABUGOGO UJYA GISOZI. ABA BABIKOZE KU BW`INGESO YABO BISANGANIWE NTIMUBISHYIRE MU RWEGO RW`UBUPFUBUZI.

    UBUNDI ARIKO KANDI BANTU MUSHAKA MUJYE MUSHAKA ABAKOBWA BAKUZE. UMUKOBWA UTARAGIRA NIBURA IMYAKA 25 ABA AKIRI UMWANA AGIFITE AMASHAGAGA YO KWIKOZA MU BUSORE HIRYA HINO DORE KO UBANZA NABO BASIGAYE BAGENZURA IZIRYOSHYE! UBUNDI BAJYAGA BAVUGA KO ABASORE ARIBO BABANZA KUMVA IBIRYOSHYE MBERE YO GUSHYIRA MU MAGO NONE UBANZA NA BASHIKI BABO BYARABAGEZEMO. NJYE KALISA NDARAHIYE UMUKOBWA UTARAGEZA 25 ANS SINAMUTAHO IGIHE NGO NDASHYIRA MU MAGO!

  • Naragenze ndabona rwose! Gerald niyisure afate kamwe ntakundi! ubutabera buramufasha kabisa!

  • Gusambana ni Icyaha nguwo umusaruro wuwo mugore .

  • Ese aya mapingu yo kuzitikira amaboko inyuma murabona Human Right Watch izayaduhera amanota? Gusambana kw’abanyarwanda byaje mbere y’ivuka rya Yezu! Ngaho mu bayobozi, ngaho mu biyubashye, aba pastors n’incuke. Birenze kuba umurengwe, mutekereze aho ku kigo cy’ishuri hatwita abana 26 ariko, mwongereho izishokera rimwe muri za weekend. Abandi barananiwe basigaye babigemura mu bihugu by’abaturanyi. Aka ni akaga!!! Papa wa Catholike niwe wabitebye ati aya ni amahano reka negure, byamucanze asaza imburagihe.

    Ni gute umuntu yaza kubwiriza amaze gusambana cg kurongora mu gitondo cya kare agahagarara imbere y’imbaga ngo Alleluae!!! Waba warashyingiwe utarashyingiwe n’amategeko kirazira kuva k’umugore ugahita uyabira Bibiliya. Ninayo mpamvu umwana uvutse agomba kubatizwa kugira ngo akurweho icyaha cy’inkomoko. Umunuko ku ntoki warangiza ngo mfite Itorero! Ninde wari wasenga asaba Imana ngo imufashe arongore umugore we neza? Biriya Roho Mutagatifu arakwitaza ukirwariza. Twirinde kwanduza isi!

  • Sha njye ibyo kurongora ndabona ntacyo bimaze kuko ari abagabo,ari abagore gusambana basigaye barabigize ibyoroshye.njye shwiii!

  • Gupfubura si ikintu ahubwo ni ugupfa kabiri nk’amakara,so uwo mupfubuzi agirwe umwere kuko yarashutswe

  • Sha harongoye ba data naho twebwe tubiveho.

  • njye ndabona umugabo we akazi ashinzwe karamunaniye, kandi hari abagabo baca amazi abagore babo bigatuma abagore bishakishiriza ahandi, bagabo namwe mugandukire ingo zanyu

  • umugabo niyongere ababarire umugorewe azageze 7*70

  • uyu mugabo arihangana muri droit civil bavuga ko gucinyuma uwo mwashakanye ugafatirwa mu cyuho(en fragarat delit)cyane ko yabikorenye ku buriri bwa partennaire wawe ufite uburenganzira busesuye bwo gusaba divorce ubucamanza bukayiguha nta yandi mananiza.uyu ni indaya igurisha namureke.ikigaragara nakomeza kumwizirikaho na leta ikabishyigikira bazatemana nka bandi bose bamaze iminsi batemana.

  • Yewe yewe nukuri ndabona bitoroshye pe.njye inama natanga nuko abagabo bajya bagira umwanya muri weekend bakagira aho bahurira mumidugudu bakaganira uburyo bwo gutera akabariro,bakaboneraho no gushishikariza abatarisiramuza kubikora kuko twese ntitunganya ubumenyi mugutera akabariro.Muzegere abasaza bazababwira ko ibyo biganiro bajyaga babigira.Nababwira ko hari nabagabo badashobora gusoma abagore babo simvuze izindi caresses ubwose umugore nabona ubimukorera azamureka.abagabo twisubireho

  • Nta mahoro y’abanyabyaha niko Uwiteka avuga!Abantu banze kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye bahitamo ibyo shitani ababeshyesha ariko bararye bari menge kuko usibye no gukorwa n’isoni wafatiwe mu cyuho hari no kurimbuka mu muriro utazima uzarya abanzi b’Imana banze kwihana ngo bezwe mu maraso ya Yesu kimwe n’abakerensa agakiza bakabeshya abantu ko bakijijwe nyamara bituriye kwa shitani cyangwa shitani yituriye muri bo!

  • Umutwa yagiye kurega umugore we mu rukiko ngo ntabwo anyara, umugore bamwandikira assignation (inyandiko ihamagara umuburanyi)bageze igihe cyiburanisha umucamanza asaba umutwa gutanga ikirego mu buryo bugufi kandi bwimvikana, umutwa aravuga ati umugore wanjye ntanyara, umucamanza asaba umutwakazi ko yisobanura ku bo aregwa, umutwakazi ati uyu mugabo arandega nk ntwabo nyara, abwira umucamanza ati niba avuga ko ntanyara, abaze umwana w’umuhutu icyo yaraye ankoreye. uyu gerald nawe rero niba ntacyo amaze nareke abakimaze bakore naho kujya gutabaza polisi buri munsi ntiyabivamo, izo mbabazi zifite impamvu wasanga imashini yaragonze moteur. umwana wapfubuye we bamubwiye ko nta mugabo bafite kandi nibyo niba adakubita icyuma se ubwo arahari arutwa nudahari

  • ibi biragayitse, n’umwanda.

  • Hahahaha, ubu se hari itegeko rihana David(umupfubuzi)rihari koko! ryaba ari violation du domicile se?expert mumategeko mutubwire! Uyu mugore asendwe kumanywa, aka gasore bakareke kari ku ma job. Umugabo yimyiz imoso yarambagij nabi!

  • Njye nagira inama abagabo cg n’abagore bose bakeka ko abo babana babaca inyuma yo kugura umuti nkawawundi umugabo wo muri kenya aherutse gukoresha ibitsina bigafatana kuko nibyo byabashobora bogaceza.

  • kuberiki mwiganye abanyakenya mushyiraho amafoto n’amazina? ibi si byiza pe. ahubwo wabona ari umugambi wateguwe n’umugabo kugirango ashyire umugorewe hanze. ntabwo nshigikiye abasambanyi ariko namwe mwakabije.

  • ntawe uzapfa atamwaye. lodge svp. please niba nta soni ufite cg ubwoba bwo gufatwa, tekereza ku bana bawe ku ishuri abandi babataramanye ngo mama wawe….
    kubireka byo ntimwabishobora, na Yesu yasize atabibaciyeho kdi barahoraga bamuzanira abafatiwe mu cyuho, so… nyagasani arabibikiye.

  • Sha uwo mugabo niyirukane iyo nyana yimbwa nta kundi y’indaya nta nicyo yazamumarira usibye kumuteshaumutwe.

  • Birababaje abagore dukwiye kwisubiraho kuko umugore kera yahoze ari mutima w’urugo,kdi na Bible ivugako umugore mwiza umuhabwa n’Imana,abagore nimuze dusenga twiyegurire Imana bizafasha isi guhinduka turi mubihe byanyuma pe Mana tabara abantu bawe

  • Mubyukuri nasabaga ko bishoboka mwansabira leta nkigisha abagore nabagabo babo buryo ki bajya bakora imibonano mpuzabitsina bose bakanyurwa si non abapfubuzi bo gucika biragoye. gusa bamenyeko umubonano ari mumutwe, byose niho birangirira. gusa munasengere ingo zikigihe.

  • Sha akabaye icwende nikoga pe!!!kabone niyo umugabo atamuhaza kuburiri cg ngo amushimishe,uyu mugore nindaya byamugiye nomumaraso!!ibi akoze nagasuzuguro ko murwego rwahari yaju.kuzana umugabo murugo rw’umugabo mugenziwe knd akaba ari numugabowe nawe ari ugorewe murugo rwuwe!!biteye agahinda!umugore nako iyo mbeshu nifumwe marazote.yo kicwa nagahinda.ngewe swere bebe niyo naba nara love tomuch sha namurekatu ngasha undi nabura ukuze hogato.murakoze

  • Ikibuza abagore benshi gushaka abapfubuzi nuko bamenye imana naho ubundi abagabo benshi ntakigenda azana umugorewe nkumutako cyangwa igikoresho cyomurugo!. Abagabo Mukwiye ingando.

  • Mwakoze neza kuduha inkuru ariko ntabwo mu mwuga witangazamakuru bashyiraho amazina SVP
    Mu mategeko baracyari abere!! Ubundi kandi kubera inyungu z’abana (ku ishuri,aho bakora, umuco )ntabwo ari byiza gushiraho amazina.cyakora ndabashimira ko mutashizeho amafoto abagaragaza mu maso
    Naho ubundi ibihembo by’ibyaha n’urupfu!!
    yari umunyamakuru mugenzi wanyu ISMAEL

  • aha ntibyoroshye.uyu mugore arakabije pe

  • birababaje ,ariko ntakundi nyine ntabwo ariwe wambere kandi sinawe wanyuma, gusa natanga inama yuko amategeko nkuko abiteganya byihuse guhana umugore bakanabatandukanya kuko iyo aza wenyine baba bamwishe bagasibanganya ibimenyetso akaba azize inarashatse kubwibyo rero ntatange imbabazi indi nshuro kuko kwaba arukwibeshya cyane murakoze

  • arega igitsina ni kiza cyiraryoha.gusa hali abagabo batamenya kurongora neza

  • ese uyu mugore afite abana? ese umugabo we barabana? ese nta makimbirane yo murugo basanganywe? nyuma yo kwibaza ibi nkabiburira igisubizo muri iyi nkuru, bitumye ntekerezako biriya ari ingaruka ziterwa n’imibanire yo mungo z’iki gihe. (1)dukwiye gushaka aruko twumva ko igihe kigeze, apana kurota warongoye/warongowe ugahita ubikora cg wahura nukubwira ngo i love u, uti tugende mu rugo.
    (2)mu gushaka, dukwiye kwemeranywa neza uko tuzabana kugirango nubona bikunaniye uhite ucaho wigendere, mutandukane ntayandi mananiza cg kwibaza ngo abantu bapfuye iki? ibyo bikaba affaire yanyu.
    (3) dukwiye kwamagana cyane violence iyariyo yose, intonganya zo mu rugo ntizikongere. aho kugirango murwane, caho wigendere.
    (4)niba ufashe mugenzi wawe aguca inyuma, birababaza ariko reka kwiha amenyo y’abasetsi kkuko hari igihe usanga ari wowe ubigiramo uruhare cyane. niba mutumvikanye nimutandukane mu mahoro, ntamaraso amenetse nkuko bamwe muri twe basigaye barabyihaye.
    plz nanditse ibi kubera agahinda nsigaye nterwa n’imibereho yo mungo z’iki gihe. ese ubundi udashatse waba iki?

  • Ariko se ibi bintu,ko numva bimbabaje.Umugabo ashobora kuba inkorosho ye ari ntakigenda,cyangwa se akaba ari ngeso ya madamu we.Kandi mwibuke ko abanyarubavu bafite inkorosho isobanutse niba yahuye n’umusore waho w’imyaka 23 ntabwo yari ku mwitesha.Ntabwo bajya baruha

  • njye ahubwo ndabona ari ubucuti basanganywe, none se kuva i gisenyi ! Mana yanjye isi igeze ku muhero pe ! ubu se ko mutatubwiye abana bafite uko bangana cg bari bagiye ku ishuri basi se ? mbega umugore gito, biragaragara ko batapfuye kugubwa gitumo gusa ahubwo inkuru yari yarabaye kimomo quarier yose yari imuzi. Ni mumuzane mu rusengero tumwatuze nta bindi.

  • bagutaye mukagozi liligi aririmba pore sana.igaruka yicyaha nigihano jyurongora uwowakoye ntamukobwa ukibaho nabagore jyumenyako ntawakubwizukuri.

  • Si byiza gushyiraho amazina n’amafoto y’aba bantu rwose, mujya mwibaza igikomere bishobora guteza umuryango wabo bose? kandi ushobora no gusanga ari abere, babareze mwazabiryozwa.

  • yo none reka mbabaze ubundi ari nkawe wabigenza ute uirya mugore aramutse ari uwawe sha ri njye nahamagaza BBC,ELFI,DOCVELL,IZO NIradio nkonjyera nkahamagaza television nka hard talk,rwanda tv,aldyazeela,ibinyamakuru nka :imvaho nshya,umuseke,igihe,gasabo,new times maze nkabaha ikiraka bagakorera amafaranga imishinga yabo igatera imbere ntakundi.

  • Muransetsa, niyo mpamvu tugomba kuzajya dushaka twabanje kubaha kuko ushobora gufata icyemezo wagerayo ugasanga urimo kwikururira abapfubuzi banza umuhe nubona ntakigenda umukatire birangire aho kugirango nurugeramo uzatangire kwirirwa wiyereka udusore tudafututse

  • Ni agahomamunwa kubona uriya mugore yarafa tiwe mu cyuho bwa mbere ,agasaba imbabazi akazihabwa none akaba yongeye.Tekereza ubwihangane umugabo we yagize akongera akamwakira mu rugo rwe .None se Natasha uri mu yahe?Ubwo se uragirango bongere baguhe imbabazi ra?Ahubwo aguhe red card wibere indaya ku mugaragaro,bakwende nka 6/jour noneho ujye ushira imishyukwe niba umugabo wawe atakunyuza .

  • Wowe wiyise KARAHA ,ibi uvuga uravanga ibintu nihe muri bibiliya usoma ko umuntu washatse atagomba kubwiriza ,kwigisha yarongoye mu gitondo ?? Tandukanya ,ubusambanyi n’imibonano y’abashakanye biratandukanye cyane rwose ,kuri wowe ndabona imibonano yose wayigize diabolique c’est faux ! Uzasome bibiliya neza !!!

  • ayiweeeeee mbega ukuntu isi ishaje nabi cyokora nugusenga twivuye inyuma kuko bitariribyo abo banyagwa baba pfubuzi baratujyanira abagore!!!!!!!!!!!!!

  • UWO MUGABO NI IKIGORYI, UBUNDI BIBLIA IVUGA KO IYO UFASHE UMUGORE ASAMBANA UM– USENDA. WAMUGARURAGA UMUJYANA HE? REKA AKUMVISHE! NTASONI, UBUNDI INKOKO YARAYE MUGASOZI IHINDUKA INKWARE.

  • Yeyee!!uyu mugore ni muto cyane imyaka24,ubundi iyi myaka biba bisaba ngo umurongore umumare ipfa kandi ukore positions zose,kuko ubu ikoranabuhanga ryazanye byinshi,kureba za porno n’ibindi,ubwo rero umugabo niba yaragisinziriragamo ntatitire cg ngo ageze aho umugore ashaka ni ngombwa gupfuburwa!!kandi hariho abagabo babikora barangiza ikagwa abagore bakibishaka hari nabarangiza ikagumya igahagarara,aba nibo bamara ipfa.Nababwira ko nanjye narangije maze imyaka 8 mbana n’umugabo hari uwamfubuye ndanyurwa mpita mbyigisha uwanjye ubu abikora nezaaaa!!

  • Igihe cyose ari aba mineur ntakibazo kibirimo agakosa karimo nuko babikorera mu rugo rwanyamugabo ibindi nibisanzwe mu bantu.

  • urabona iyo babivuga ukumva bitandukanye nibyo uzi wumva ugize amatsiko. ibyo rero bigatuma ushaka umuntu uzi kubikora neza mugihe uwawe atemeye ko mwisubiraho.uwo mugore rero niko byamugendekeye gusa ufashwe niwe gisambo nahubundi abashyirwa kukarubanda turi benshi.bagore bagabo mushimishanye neza bityo abapfubuzi bazabura isoko!

  • ariko nibaza ukuntu umuntu atanyurwa n’umugabo yashatse amurongora buri munsi akajya gushaka undi wa kure aba afite ubushyuhe bungana gute budashira

  • Ni akumiro mba ndi amacinya!!!

  • nagahinda

  • Ariko rero aka kagabo kiyise Karaha ni akajinga sana, imibonano nubusambanyi biratandukanye kabisa. Umuseke nwe muzi ubwenge kandi mubanza gusesengura nkuyu Karaha byari bibagoye kumenya ko message ye ntacyo imaze.

  • Inama nagira uwo mugabo ufite umugore wipfubuza ni ukumubwira ko azajya gushaka wa muti muri KENYA bakoresha utuma uwapfubye n’umupfubuzi bafatana wenda yazagira ubwoba akareka iyo ngeso.

  • ahaa!! gushaka umugore uwobyashobokera kubireke yabireka kuko ubu abenshi ntamunezero bakibiboneramo.

  • Mureke abakora kazi bagakore kandi bakanoze.

  • Birababaje kuko ingo zubu ntiziha ni agasoni.Niba umugabo ari mugikorwa ntabona ko umu dame we atishimye.Kuki se batabiganirahongo bakemure ikibazo kibabuza kwishima muri uwo murimo ubundi urangwa mo no kwishima?Umugabo afite ikibazo.Kuki atabaza bagenzi be uko yabikora neza aho kwiyemera apfubya mugenzi we?bagore namwe aho bitameze neza jya ubwira umugabo wawe kuko urinda ugaya ari uko hari ibyo uzi,bimusobanurire rero aho gupfira muri nyagasani ngo bucye ushake abapfubuzi baza rimwe mugihe umwigishije wahora uryoherezwa kandi nawe bikamugwa neza.Uwo mugabo ndamugaye.Nibyo koko madame we yamuhemukiye kandi ari mu makosa,ariko se kumuzanira ama camera n’abanyamakuru ni wo muco?Asebeje imiryango nawe atisize.Rwose ntimuzongere ni ukubabaza ababyeyi n’incuti n’abana babo.Kandi batandukane izo mbabazi yamuhaye yazikubye na zero kumutangaza amazina no kumushyira hanze.

  • Puuu, uyu mugore ave kuri brigade ahita ahabwa utwenda twe ku mugaragaro agende ajye kwangara. Nabura ibyo umugabo yamuhahiraga amaze kuba nabi asigaye arongorwa na Mayibobo niho azabona ingaruka z’ubusambanyi.

  • sha mureke abana bato bipfuburire kuko no kwisoko ryabyo BURIJE ibiciro ku kiro. ntawakwanga amaturu yubuntu rero.

  • Haaaaah!erega nibareke umugabo agire copine n`umugore agire umucopin we nkuko i burayibigenda niba mushaka ko tugendana n`iterambere nabyo bizazamo bityo bizagabnya imfu mu bashakanye kandi nta rwikekwe,dusabe abadepite bazabyemeze ahubwo mujye mureka abantu bishimishe kubyishimo babuze,babibonye rero mubareke.

  • icya mbere uyu mugore suko adashimishwa n’umugabo we, ahubwo n’ingeso ye , ikindi uyu muhungu nawe si umupfubuzi ahubwo n’ikirara gikunda gusambana gusa ntagahunda no kumva ngo uwo natasha n’umuntu we naho kuvuga ngo ntiyarazi ko ntamugabo afite nabyo sibyo ntabwo wakwinjira murugo rw’umugabo ngo uyoberwe koumugore y’ibana cg atashatse, naho guhamaza polisi umugabo afatiye umugore we murwe nabyo n’ubutwari kuko abenshi bakwihorera, aharimo nuwayitwika inzu ariye…..abagore, abagabo, isi , ibyaha, agasuzuguro ku miryango, agasuzuguro ku mana nibyo biteye umubabaro hano kuriyisi, uwabaza ati abagore bubu nibo bashyukwa gusa kurusha abahoze kuva na kera na kare?yasubiza ati oya, ariko kuko abakera barigifite umuco, hari uburyo bwo kwiha akabanga mubyo bakoraga byose, icyo gicucu ngo n’umupfubuzi kuva i gisenyi atecyereza innyo z’umugore uri ku gisozi byo murumva atari ibibazo , igisenyi abagore nka natasha barabuze…puuu!!!!niba hanwe by’intanga rugero, ikindi umuco wacu wo kwiha ibanga ugarukweho, no munama z’imishyikirano,abakuru bahabwe ijambo, inteko izirikana ihabwe umwanya uhagije wo guhanura…..biteye ubwoba kuri leta yacu, natwe ubwacu,kandi nat kibuze….

  • Ni akumiro!!

  • Uyu mugabo na we ni yisuzume nasanga ataraciye inyuma umugore we abone amushire ku ka rubanda.
    Ni iki cyatuma utababarira umuntu ukunda?naho byaba inshuro nyinshi.
    Dusabe Imana iyo nema.
    Icyakora ntibyoroshye kubyakira!
    Ariko jye sinumva ukuntu umusore aswera umugore ufite umugabo akamuhaza. Niba bibaho ntibikwiye nukwandagara.

  • Ariko ntitukajye tureba uruhande rumwe gusa. Uyu mugore ni umunyamakosa koko ndabyemera, ariko umugabo we nwe ntacyo yishoboreye, nizeye ko namara kumuha gatanya atazongera gushaka undi mugore kuko ntazamenya icyo kumumaza nawe azashaka abasore nk’aba cg yigendere. Erega si ugupfa kuzana umugore gusa. Uyu niwe ufashwe, acbadafatwa ni benshi, kandi umugabo umubwira ko utanyuzwe akaba arirakaje, arivumbuye ngo wamusuzuguye, ngo ntakiri umugabo mu rugo. Les hommes, votre orgueil et votre ego nibyo bibakozeho!!

    • Yewe uwo mugore nawe arimo kwisenyera.ka 2 kose.kubwange narekura pe.

  • Mu banyarwanda habaho ikintu bita ubupfura.habaho n’ikindi bita ingeso. Uyu mugabo ashobora kuba atanezeza koko umugore we. Ariko ndakeka ashobora kuba ari n’imfura. Kuko ashobora kuba afite abana yanga guhemukira agahitamo kugumana n’uyu mugore wamunzwe n’ingeso mbi y’ubusambanyi. Icyo uyu mugabo yibagirwa ni uko umugore mubi adashobora na rimwe kuba umubyeyi mwiza. Igisubizo ni kimwe: Gutandukana kuko kamera ntikurwa na reka.

  • Nta mahoro y’abanyabyaha niko uwiteka avuga,ese ubi bitandukaniyehe na babandi bo muri Kenya.Umuti ni ukwisunga Yesu.

  • yewe ntawamenya gusa abagabo nabo bisubireho banjye banezeza abagore babo nonese wibazako ajya kuzana izo sore sore aruko asetse ikigaragara nuko umugabo utanezeza umugorewe nawe aba yabanje mu bandi bagore akagera iwe yabihaze akaza agukiniraho by’umuhango inama nabagira ni ukwihanganirana kuko bose nikimwe buriya nuriya mugabo amuca inyuma.

  • ubuse nikangahe umugabo abona umwana akumva yifuje kumukandira ubwose niba uwo mugore nawe yari yariboneye umwana nigute we atakwifuza ko amukomberaho ariko mutinye ibintu biryoha biryana

  • Bavandi, mwihangane ndumva mwavugishijwe kabisa. Rero, nta gikuba cyacitse nimureke uburakari kuko Biblia iratubwira ngo Ntitugakorere ku mpirita y’umujinya, uwo ni mwene silaki. Nonese wowe, umwe ngo bashake umuti wo muli Kenya abantu bafatane burundu, ese ubwo ubonye nawe bikugezeho urafatanye wakwishima? undi ngo uwo mugore bamwirukane, ntimuzi icyatumye amubabalira bwa mbere, ntimukivange. Banyamakuru namwe rwose mwirinde amafoto n’amazina ntabwo bishimisha bene abantu. Haliho uwabeshyeye Biblia sinzi ubwoko bw’iyo akoresha, ngo ntawe uvuga ubutumwa yabonanye n’undi, yabifashe uko yishakiye. Mugabo rero, ifatire icyemezo ubwawe kuko ni wowe uzi niba wowe utajya ukora amakosa nk’ayo, Mugore nawe, ushatse wakwemera ko kwifata ugakunda uwo Imana yaguhaye birimo inyungu iruta ibyo wakoze. Urumva bali gutanga ubuhamya ngo bamaze imyaka 8 ntacyo barumva, none wowe ubona ko igisubizo ali ugushakisha ku ruhande, hagire rwose umbwiza ukuli anyemeze ko asambana kuko uwe atamushimisha? icyo nzi nuko ali ingeso. Nyamuneka mwihe akabanga shitani nta kiza adushakira. Twese turi abantu kandi turi abanyabyaha, aliko rero tugerageze twumve ko imibiri yacu ali insengero za Kristo. Dusabe inama yo kwakira ibyo dufite tubishimire Imana

  • Erega biriya bintu biraryoha cyane iyo ubikorana nuwo mudahorana.namwe murabizi ko iyo wiyengeye itaryoha nkiyo usanze mukabari

  • nukuri ibi byose bigaragaza ko isi iri hafi kurangira.mbega aho umugore atishimira umugabo yashatse?

    mbese icyo twita urukundo niki/
    biragoye hakenewe amasengesho menshi kugirango abihana bihahane naho abatabishaka ntakundi,gusa twese yesu aradukeneye.

  • Twicirauyumugabo urubanzakuko ingesontibivugakoharicyubawabuze gusambananingeso naho uwomubanayaguha isinibiyuzuyentibyakuvamo keretse imanayagufashagusa nahubundintibyoroshye icyonikintukibabazacyinatuma abashakanyebicana kubwanjyebabatandukanya

  • vava

Comments are closed.

en_USEnglish