Digiqole ad

Imihoro n’amasuka ku isonga mu guhitana ubuzima bwa benshi

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe  ubufatanye bwa Polisi  n’abaturage  mu kubungabunga umutekano “Community Policing Week”, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko ibikoresho byo mu rugo birimo amasuka n’imihoro biri ku rugero rwa 80% hakorwa ibyaha by’urugomo n’ubwicanyi.

Minisitiri Musa Fazil Hererimana aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel umuyobozi
Minisitiri Musa Fazil Hererimana aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel umuyobozi

Supt. Theos Badege yagaragaje ibyaha bitanu bihora biza ku isonga buri mwaka ndetse bihangayikishije umuryango nyarwanda aribyo: gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo (gukubita no gukomeretsa), gusambanya abana, no gukoresha impapuro mpimbano.

Polisi y’Igihugu ivuga ko ibyo byaha byose bihungabana umutekano w’abaturage, akaba ariyo mpamvu yiyemeje gukorana nabo umunsi ku munsi muri gahunda ya “Community Policing  kugira ngo bicike.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko ubufatanye bw’abaturage na Polisi ari ingenzi cyane dore ko abaturage aribo bakunze kurangira uru rwego (polisi) ahakorewe ibyaha bitandukanye. Uretse kubarangira ahakorewe ibyaha abaturage banaburira polisi y’igihugu abakora ibitemewe n’amategeko nayo igatabarira hafi mu rwego rwo kubikumira.

Supt Theos Badege yemeza ko ubu  buryo  bwo gukora n’abaturage  bumaze kumenyerwa  nka “Community Policing”  buza ku isonga  mu gukumira ibyaha bitandukanye, kuko aribwo bwifashishwa mu gukoma imbere  abanyabyaha no kubungabunga  umutekano, akaba ariyo mpamvu  hateguwe iyi “Community Policing Week”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege avuga ko abaturage bagira uruhare runini mu kubungabunga umutekano
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege avuga ko abaturage bagira uruhare runini mu kubungabunga umutekano

Badege, yavuze ko uruhare rw’abaturage arirwo rwatumye babasha gufata abishe indaya, abishe Dr Radjabu Mbukani wakoreraga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, abishe umucuruzi wo muri Burera witwa Habimana Sosthene, abishe umucuruzi w’umugande witwa Dickson Tinyinondi n’abandi. Ubu bufatanye kandi bwatumye hatahurwa agatsiko k’abajura bibaga muri Banki, ndetse n’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu babikuye hanze.

Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Hererimana  wavuze ko uruhare rw’abaturage n’inzego za Polisi mu bufatanye mu kubungabunga umutekano ari ingenzi kuko iyo umuturage adafite umutekano, igihugu nacyo nta mutekano kiba gifite.

Yagize ati ”Nitwe tugomba kurinda umutekano wacu,  turashimira Umujyi wa Kigali mu kurinda umutekano w’umujyi aho baguze imodoka y’irondo rifasha mu kurinda umutekano w’abaturage, ndetse n’inzego za Polisi mu kurinda umutekano w’igihugu, by’umwihariko turashimira urubyiruko uburyo rwahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge.”

Mu iki iki cyumweru hazakorwamo ibikorwa bitandukanye gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, gusura imiryango imwe n’imwe ifitanye amakimbirane, kurwanya ruswa, kwita ku bidukikije, gukangurira abantu kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda impanuka n’ibindi.

Minisitiri Fazil ati “Tugomba gushira imbaraga mu kurinda umutekano w'igihugu”
Minisitiri Fazil ati “Tugomba gushira imbaraga mu kurinda umutekano w’igihugu”
Abayobozi bahagurukiye kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda
Abayobozi bahagurukiye kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda
Bamwe mu bitabiriye  gutangiza community policing week
Bamwe mu bitabiriye gutangiza community policing week
Inzego zitandukanye zivuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose
Inzego zitandukanye zivuga ko umutekano ariwo shingiro rya byose

Photos: DS. Rubangura
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Polisi y’u Rwanda mu bushobozi bwayo iramutse inahagurukiye iby’ihohotera bibera mu ngo, bagahan uhohotera batitaye ko uhohoterwa yareze cyangwa atareze, nabyo byahagarara ndabibabwiye!!!!

    congs. Police Nationale

  • Hakwiye gufatwa ingamba zinoze mu gucunga imikoresherezwe y’iyo mihoro n’amasuka

  • Ikibazo nihasuzumwe amategeko ahana kuko birashoboka ko ibihano bitangwa bidahagijegukumira ibyaha kandi iyo ari impamvu ikomeye yo guhana. Birakabije igihano ni kibe gufungwa byibuze imyaka 30.

  • Erega hakwiye gusubiraho igihano cy’urupfu!uwo wicishije ifuni nawe ayikubiswe byabera abandi urugero!!naho polisi ikora akazi kayo neza pee!naho gufata umuntu wamennye amaraso ngo uramutera siyasa…ndakurahiye akabaye icwende ntikoga…niyo koze ntigacya…umuco wo kudahana ukwiye gucika mu bikorwa apana mu magambo…!!

  • none se n’ayo masuka n’imihoro byo turabishinja nde ra? tuzavuge se ko ari bimwe kabuga yasize aguze ra????

  • N’umutekano wo mu nda na wo ukwiye kwitabwaho kurushaho.Ibintu ntibimeze neza kuri benshi ndabarahiye.

  • Uyu ni umuzimu w’umuhoro n’agafuni byokamye u Rwanda mba mbaroga.

Comments are closed.

en_USEnglish