Twababajwe no kubona ICTR igira abere inkoramaraso -IBUKA
Ku itariki ya 4 Gashyantare 2013, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya rwagize abere Prosper Mugiraneza na Justin Mugenzi bahoze ari abaminisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi.
Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 barabyinubiye ndetse bavuga ko icyemezo uru rukiko rwafashe kitari gikwiye kuko aba bagabo bombi bakoze ibyaha bya Jenoside bagomba kuryozwa.
Uyu munsi guhera ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa i Kigali, Abanyamuryango ba IBUKA barakora urugendo rwo kwamagana iki cyemezo nk’uko Ahishakiye Naphtal Umunyamabanga Nyubahirizategeko w’agateganyo wa IBUKA yabitangarije Radio Dix.
Yagize ati “Twababajwe no kubona ruriya rukiko rugira abere inkoramaraso zari zihafungiye arizo Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper, tukaba rero twafashe icyemezo cyo kwamagana uriya mwanzuro wa ruriya rukiko.”
Uru rugendo ruratangirira kuri Rond Point ya Kimihurura, aho abanyamuryango ba IBUKA bahahurira saa saba zuzuye, bagahaguruka saa saba n’igice berekeza ahakorera ikicaro cya ICTR i Remera hafi ya Stade Amahoro.
Mu uru rugendo, nk’uko Ahishakiye Naphtal yakomeje abivuga ngo baramagana bivuye inyuma ibyakoze na ICTR ndetse barasaba Ubushinjcaha kujuriria kiriya cyemezo cyafashwe. Uretse ibyo baranasaba Leta y’u Rwanda gucana umubano na ruriya rukiko mu gihe baramuka batisubiyeho ku cyemezo cyo kugira abere aba bagabo bahoze muri guverinoma y’Abatabazi.
Nubwo Ahishakiye avuga ibi ariko Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Martin Ngoga, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yavuze ko u Rwanda ntacyo rwahindura ku cyemezo cyafashwe na TPIR ariko ngo rugomba (u Rwanda) kubigaragaza kugira ngo hatazagira n’umuntu ubona dosiye y’urubanza rw’aba bagabo akagira ngo u Rwanda rwanyuzwe n’icyo cyemezo.
Ngoga yagize ati “Nubwo ntacyo twahindura kuri icyo cyemezo, bigomba kwandikwa bigashyirwa muri dosiye y’urukiko, kugira ngo bitazagira uwo biyobya.”
Ahishakiye we ariko, asanga u Rwanda rukwiye kugira icyo rukora. Ati “Mu by’ukuri twebwe turanasaba ko kiriya cyemezo cyasubirwamo, urubanza rugasubirishwamo. Twumva ubushinjacyaha bukwiye kujuririra kiriya cyemezo kuko ntabwo byumvikana ukuntu urugereko rwa mbere rwari rufite ibimenyetso bifatika rugakatira bariya bantu imyaka 30 ariko urukiko rw’ubujire rugafata umwanzuro wo kubarekura kandi rufite ibimenyetso bihagije.”
Uretse IBUKA ikomeje kwamagana yivuye inyuma icyemezo cyafashwe na ICTR, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda ndetse n’Ishyaka riharanira Kwishyira ukizana kwa buri muntu baneze bidasubirwaho imikirize y’uru rubanza.
UBWANDITSI
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibuka murasetsa koko ubutabera n’Ubwa Yesu wenyine mubareke bazagira igihe cyo gucirwa urubanza rutabera kandi sibo bishe bonyine mbona hari benshi bidegembya ahantu hose mureke twige kubababarira nibyo bya mbere
ngewe nifuzako abantu bazajya baza kuburanira aho bakoreye ibyaha kuko bitabaye ibyo bazajya badusuzugura badukorere ibyo bisah kiye birababaje
Nzabando,nanjye ntyo!!uretse se Arusha aba genocidaires bidegembya imbere mu gihugu ni bangahe??nibareke Imana yo itabogama niyo izaruca kandi nta marangamutima izakoresha!!..
ibuka warekeye aho gukomeza gushora intambara mubana bu rwanda : bariya bazgzbo na bera bikwereke ko nabandi bakatiwe bareganye; kandi ko nta genocide yateguwe; nimureke abanyarwanda babane mumahoro murakoze
Arko jye mbona aho kugaya urukiko twabanza tukamenya neza ibyo rwashingiyeho ruca urbanza,ese mwasanga parike itaratanze neza ibimenyetso.
Nta kundi nyine nonese muragiango tuburanirwe na nde ko abacu bashize!Bajye bafata umwanzuro bashatse.Ariko baduhe amahoro.Aaha ngo ni International justice ra!
Ahubwo wowe MUGABO reka gushinyagurira ababuze ababo. Ngo jenoside ntiyateguwe niba itateguwe noneho ubwo ntiyanabaye. Ngo n’abakatiwe bararenganye? none se inzibutso zuzuye u Rwanda abazizrimo bapfuye urw’ikirago cyangwa bariyahuye? Mujye mureka gutoneka abantu. Jenoside yarabaye kandi yakozwe n’abantu ku manywa y’ihangu igihugu cyose n’isi yose bireba.
Bashobora kuba abere imbere y’urukiko ariko mu mitima yabo n’imbere y’Imana barabizi ko atari ukuri
iyi ibuka nigikoresho cyubutegetsi, mwababajwe nuko barekuye bariya bagabo? najye byarambabaje ariko icyo nakwibariza ibuka nicyi? ese kuki mutababajwe nuko kagame yagororreye ninja,yarishe abana binyange? ese nka ibuka mwakoze iki? ese ko mutababajwe nabantu bo mukiyovu cyabakene bashinza gatsinzi nawe aka yaragororowe na reta ya FPR? mwakoze iki? aho ibintu bigeze twarabamenye mwitwaza ko muhagarariye abacikacumu ariko siko bimeze kuko mukora ibyo babawiye, interahamwe zigaragabya mubutegetsi ko muzizi mukora iki?
Ariko wowe witwa Mugabo, ku bwawe baguha umwanya ukica n’abasigaye. Uwanyweye amaraso ntayahaga koko.
Comments are closed.