Digiqole ad

Imyitwarire y’umuntu ishobora kukubwira “groupe sanguin” ye

Muri bimwe  bigize amaraso  harimo amazi, uturemangingo tw’umweru(Globules Blancs)  dushinzwe kurinda umubiri indwara, hakabamo n’ uturemangingo tw’umutuku (Globules Rouges) dushinzwe gutanga umwuka ari natwo dutuma amaraso asa umutuku. Kuri utwo turemangingo tw’umutuku akaba ariho hashingiye ubwoko bw’amaraso.

Niba uzi groupe sanguin yawe urahita umenya imyitwarire yawe
Niba uzi groupe sanguin yawe urahita umenya imyitwarire yawe

Ubwo bwoko bw’amaraso uko ari bune A, B, AB na O abantu babufite bakunze kugira imyitwarire ibaranga kuburyo iyo ubonye   imyitwarire ya buri wese, uhita uhamya utibeshye ubwoko bw’amaraso bwa nyiri iyo myitwarire.

Dore imwe mu myitwarire iranga abantu muri buri bwoko bw’amaraso.  

Abantu babarizwa mu bwoko bw’amaraso bwa A

Ubundi ngo abantu bagira ubwoko bw’amaraso bwa A, usanga abakobwa n’abahungu ibibaranga ari bimwe twirengagije uburyo baremwe, aha rero ngo bakarangwa n’ibi bikurikira:
• Kuvugisha ukuri,
• Kugira umuhate wo gukora ibishya no gufasha abandi,
• Kumva vuba kandi ibyo bumvise bikabakoraho, mbese bakabitindaho babisesengura,
• Kuvuga make,
• Kugira ukwihangana muri bo
• Kuzuza inshingano bafite neza kandi vuba
• Kubika inzika,
• Guteza ubwumvikane buke cyangwa kwibikamo amakimbirane,
• Kutita ku bintu bimwe na bimwe yewe n’ibyangombwa,
• Gukunda kwihererana ibibazo byabo ubwabo bakumva bakwishakira umuti wabyo,
• Guhubuka ndetse bakanakomera cyane ku myumvire n’ibitekerezo byabo.

Abantu babarizwa mu bwoko bw’amaraso bwa B

Ni abantu ngo barangwa n’ibi bikurikira:
• Bagira igikundiro,
• Ntibihanganira ibibazo,
• Bacika intege vuba kubera ibibazo,
• Barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora.
• Mu rukundo ntibakunda rwaserera, uwo bakunze aba ari uwo n’iyo bahemuhemukiwe bagatana n’abakunzi babo birabagora cyane kubona abandi kuko gutangira guhinduranya inshuti uko bwije n’uko bukeye birabagora,
• Ntibakurwa kw’ijambo,
• Ni ba nyamwigendaho,
• Biroha mu bintu bitabareba,
• Baratekereza cyane ndetse bagahinduka nk’ikirere.
• Ku bakobwa usanga bakurura abagabo cyane
• Bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa kandi bakabiharanira ngo ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera ngo ni byo bibavuna mu rugo,
• Usanga bakunda abagabo babo cyane ndetse bakabababarira cyane kabone n’iyo baba babaciye inyuma,
• Bakurikirana abagabo babo mu byo bakora byose.
Ku bagabo: Ngo usanga bavanga akazi n’urugo
• Iyo baciye inyuma abagore babo rimwe na rimwe birabababaza kandi ntibongera kuko baba babibona ko bakunzwe n’abagore babo.

Muri bwoko bw’amaraso bwa AB

Abafite iyi groupe ngo bakunda kurangwa n’ibi bikurikira:
• Usanga ngo aba bantu wabagereranya n’ibirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda n’ibyo banga kuko ngo ibyo bakubwiye ko bakunda none ejo usanga babyanze, muri make ngo baba mu mpande ebyiri,
• Ntibazi gukomera ku byemezo byabo,
• Ngo bahisha ibyiyumvo byabo by’urukundo,
• Ikindi ngo berekana inyuma ko ari abanyabirori cyangwa ba mushyushya rugamba kandi imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, ndetse batuje banacecetse, iyi myifatire yabo rero ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze,
• Mu bibazo ngo iyo ntabwumvikane buhari ahanini nibwo bacika integer, ngo nta byemezo bafata iyo babona ibintu byakomeye.
• Mu rukundo ngo ntibashakisha inshuti cyangwa se abakunzi, ngo baba bumva bazizana mbega bumva batakwinginga cyangwa ngo bigore ariko nabwo iyo babonye abakunzi bababwira amabanga yabo.

Ku bagore cyangwa abakobwa bafite ubwoko bw’amaraso bwa  AB
• Ngo usanga ari abatesi cyane,
• Bakunda kwacyira abashyitsi benshi,
• Bagakunda kwitirirwa abagabo babo madamu runaka bakoresheje amazina y’abagabo,
• Bakunda gukorana n’abagabo babo imirimo yose kuko baba bumva bakwibera hamwe igihe cyose.

Ku bagabo bafite icyi cyiciro cya AB
• Ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye bakabikurikirana,
• Usanga banarangwa no kwicisha bugufi iyo bakoze amakosa bihatira gusaba imbabazi
• Mu kazi usanga ngo ari abantu bahora bavumbura ibintu bishya,
• Mu kazi nanone ngo usanga ari abahuza beza hagati y ’ababa bagiranye ibibazo,
• Bazi kwiga neza imishinga,
• Bazi gukemura ibibazo by’ingutu,
• Bamenyera vuba ahantu hose bageze n’uburyo bitwara
• Usanga banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira bahitamo kuba babyikorera bikarangira bikava mu nzira.

Abafite ubwoko bw’amaraso bwa  0

Abangaba barangwa n’ibi bikurikira:
• Ngo bakunda gukora kandi bagashyira ingufu mu kazi kabo,
• Bakagira guhangana n’abandi mu kazi,
• Bazi kuyobora ngo ikibi cyabo ni uburyo badakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze.
• Abagore bo muri groupe 0 ngo baba bakunda gukora,
• Bakagira ukuri,
• Ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko kandi undi wabikora abikorera abagabo babo ntibumvikane.
• Iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.

Akamaro ko kumenya ubwoko bw’amaraso ni uko  bwifashishwa mu guterwa amaraso, kuko umuntu ahawe ubwoko bw’amaraso budahuje n’ubwe bishobora kumuviramo urupfu.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

45 Comments

  • Ko mbona mvangavanze ibintu byinshi muri groupe zitandukanye se kandi ubwo ndafata icyi ndecye iki? njye mfite O ariko hari qualities nyinshi nabonye ahandi kandi mfite ubwo byaba ari ibiki byo?

    • Ntabwo babirangije kuko groupe 0 igira ibintu byinshi cyaneeee kdi byiza gusa!ex.nko kuba umuntu uri sociable,urukundo rwinshi,imbabazi nyinshi…….kudapfa guhangarwa nindwara …………..

      • ibi bavuze ndabyemeye pe, umugabo wanjye ni A kandi koko ibyo bamuvuzeho ni ukuri pe, gusa ndashaka kumenya ni izihe groupe umugabo n’umugore iyo bazifite badashobora guhuza amaraso ngo babyare?

  • Truth,ndabyemeye koko
    Mwabera muvuze ukuli
    mfiteAB.

  • Birashoboka ko umuntu ashobora kugira nizindi hanze yizi kubera ko biriya atari ihame

  • Hat off to u guyz, nari naripimishije groupe sanguin narayibagiwe none mpise nyibuka, me who alwayz thought abt ma caracters to be weird cyane cyane that one caracter of leting girls do the first step numvaga muri njye nshobora kuba niyemera cyane cg ngira confidence nyinshi kandi nzirana nabantu biyemera( group AB)

  • munsobanurire ko hari aho jyambona hiyongereyeho ngo za + na – byobimezebite?

  • Muvuze ukuri kudasubirwaho njye ndi O ariko bagenzi ninjye mwavuze gusa gusa.
    ikindi mutavuze nabahanga sana gusa wamugani kugirango uzankosore ni kizamini kuburyo najye njya numva bimbangamiye ikindi ndubatse kandi nkunda mugabo wanjye bidasanzwe

  • muzatubwire ubwoko bw,amaraso budashobora guhuza kubabana,nk,umugabo n,umugore kuburyo hashobora kubaviramo gutandukana

  • mugize neza cyane ariko grp O murayirezimye !

  • Ibyo mwavuze nsanze ari ukuri
    groupe sanguin yanjye ni AB
    -nanga abanebwe
    -nkunda kunga abagiranye ibibazo no kwita k’urugo rwanjye

  • ibi nibinyoma gusa gusa!!!nasanze ahantu hose mfitemo ikintu!!

    Anyway mutubwire uko amagroupe ahana amaraso, ubundi ibindi mubyihorere nta gihame bifite

  • Umuntu ufite Groupe sanguin O ashobora guha amaraso abantu bose baba bafite groupe sanguin A,B,AB na O. Babita ba Donneur Universel. Ariko bo ntibashobora guhabwa amaraso ya Groupe A, B, AB Bahabwa ayaba O gusa.
    Abafite groupe A, Bahabwa na A na O gusa. Abafite B bahabwa na B cyangwa O. Abafite AB bahabwa gusa na AB na O. Ikindi twakwibukiranya: Abafite groupe O usangamo abari O+ na O-. Abagore ba O- Bagira ibibazo iyo babyara. abana babo bakaba bapfa kubera iyo groupe igomba kuba ikora za antigene kuri groupe z uruhinja batwite bigatuma abana babyaye bapfa igihe bavuka. niyo mpamvu abagore basabwa kwisuzumisha bakamenya groupe sanguin yabo basanga bafite O- hari umuti bahabwa na muganga kugira ngo abana batazahura nicyo kibazo bavuka. ikindi kandi nuko no muri izo groupe sanguin muri buri groupe A,B,AB,O habamo sous groupe ushobora guhabwa amaraso n umuntu muhuje groupe ugasanga ugize ikibazo wenda kidakabije ariko ukaba wa reagissa kuri ayo maraso uhawe. ibi byerekana ko naho mwaba muhuje groupe haba hari utundi mudahuje neza. mu ma laboratoire yacu sinzi niba bapima neza ngo bamenye niba muhuje nizo sous groupe. njye ndi O+ ariko nigeze guhabwa amarasa bigeze ninjoro ndatengurwa ngira umuriro mwinshi cyane 40 bantera quinine bagira ngo ni malaria ariko bapimye basanga ntayo nfite muganga ambwira ko ubwo amaraso bampaye nubwo yari O+ tutari duhuje sous groupe. ikintu cy amaraso ni ikintu gikomeye cyane cyo kwitondera. mugire amahoro

  • Ka mbabaze none se gewe ko mfite Ah+ muzo mwavuze ububwoko bukaba butarimo,Yaba ariyange yihariye.mwagira icyo muyimbwiraho!

  • Ibi muvuze nta kuri kurimo kuko nta source yabyo mwatanze kandi nta n’iyo mwashobora kubona kuko ni ibiva mu mitwe y’abantu gusa rero mureke gukomeza gushushanya abantu!

  • i love u soo much

  • I’m agree wiht chouchou.umuseke,cong kuri ayo makuru kdi urebye neza ni ayukuri bt Gpe B rwose mwayirezimye.naho kubyo gps zishobora kubana nizitabana muzadukorere ubushakashatsi mutubwire kuko nabyo bibaho ko hari izitemererwa cga izigomba imiti runaka mugihe bibayeho.thx muri abantu babagabo cyane

  • mwemubihakana mufite o+ kuko mutava kwizima kdi namwe ntimukirengagize, ngo usanze muri buri group ufitemo akantu kambabaze mwe muhakana. Nturajya gutembera ngo uhure numuntu ukavuga ngo asg nakanaka njye nsanze aribyo gusa (Group A.B )ni me

  • Njye mumfashe munsobanurire groupe zidashobora kubana nkumugabo numugore n’izihe? kubera wumva ngo ntibabyara cg ngo iyo asamye zivamo,PLZ munsobanurire ndabikeneye.

  • AB ni receveur universel ihabwa na groupe zose ariko ntitanga except kwiha, naho O ni donneur universel itanga hose ariko ntihabwa uretse kwiha. ntaho ibyo kutabana biterwa na rhesis kuko habaho – na + iyo umwe afite itandukanye n’iyo bashakanye ni ukwitabaza muganga. ibindi bisonuro mwanyandikira “[email protected]

  • NDI O KABISA

  • ababaza izitabana babisobanuye hejuru habanza kuko izo groups zose zifite +na-kandi doctor yavuzeko yozibanye zidasa kubyara nukwitabaza abaganga bivuzeko +ishaka+ na -igashaka-njye ngirango nuko nabyunvise.

  • Ndi AB kabisa uko ni ukuri kuzuye.

  • Murakoze cyane.Jye ndi 0+ naripimishije, nzi n’abantu twiganaga ba B- ,natcyo mubeshye pe .Ahubwo mutubwire birambuye kuri O+. Ababipinga muzajye kwipimisha nyuma mugereanye n’ibi bisobanuro mukurikije uko mwiyizi, otherwise muraca abantu intege kandi baba bigomwe igihe cyabo ngo bageze ubumenyi ki bandi.

  • Ikintu kibagiranye cy’ingenzi ni uko groupe A bakunda kugira isuku na ordre muri byose mu gihe O bo bagira akavuyo(desordre)

  • Nari nibagiwe kandi ko O bakunda kuyobora ibigare cyane cyane iby’akavuyo(cyane O+),bagakunda gusabana n’abantu bose, barahubuka,barakara vuba ariko uburakari bwabo ntibabutindana kuko mu kanya gato gusa buba bushize bakongera bagasabana n’ababarakaje.

  • Ndatangaye cyane,jye mfite A+ ariko wagirango nezaneza nijye bakoreyeho ubu bushakashatsi,Murakoze cyane mukomeze mutwoherereze !

    • nge mfite Ao, ubwo rero niteguye gufasha igihe cyose nujuje ibisabwa . namwe se?

  • Imyitwarire y’umuntu ishobora guterwa n’ubwoko bw’amaraso afite (Blood group)

    Ku babasha kugira umutima utabara wo gufasha amaraso indembe ziba ziyakeneye mu bitaro bitandukanye babasha guhabwa ikarita aho usaga bamwe bafite iy’icyatsi yanditseho O+ cyangwa O-, abandi nabo bagahabwa iy’umuhondo yanditseho A+ cyangwa A-, hari kandi n’abahabwa iy’umweru yanditseho B+ cyangwa B- naho abandi bagahabwa ikarita ijya gusa n’iroza yanditseho AB+ cyangwa AB. Izi nyuguti ziboneka ku makarita ahabwa abamaze gutanga amaraso nyuma y’uko apimwe neza kugira ngo harebwamo indwara zangiza amaraso zerekana ubwoko bw’amaraso y’umuntu. Tubona amaraso yose atukura ariko burya agabanijemo amako ane ariyo O, A, B, AB.
    Ubu bwoko butandukaniye kubiyagize bifasha mu ikorwa ry’abasirikare barinda umubiri w’umuntu byitwa antigens. Nk’uko rero ubwoko bw’amaraso butandukanye, n’imyitwarire y’abantu igenda itandukana bitewe n’ubwoko bw’amaraso umuntu afite, igitsina cye ndetse n’imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’imiryango (genetics) igira uruhare runaka mu myitwarire y’umuntu runaka nk’uko byagiye byerekanywa n’ubushakashatsi butandukanye. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibyiza ndetse n’inenge mu bijyanye n’imikorere, imibanire n’imyitwarire ya buri bwoko bw’amaraso.

    A:

    Nk’uko tubikesha http://www.issendai.com, mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo mu Buyapani, ngo ufite ubu bwoko bw’amaraso ngo ni nk’akazu gato kagizwe n’ibiti n’ibikarito kakaba gafite inkuta zerekana uko gateye. Ibi bishatse kuvuga ko abafite mwene aya maraso ari abantu basabana kandi igihe cyose baba biteguye gufungura ubucuti. Nk’uko bigaragara, inzu yubatswe n’ibiti bivanze n’ibikarito ntiba ikomeye, bityo ngo bikaba bigoye ku muntu ufite ubu bwoko bw’amaraso bwa A kwihanganira ibibazo byaba ibye ku giti cye cyangwa ibyavuka ku kazi. Bimufata igihe kinini kugira ngo yikure muri ibyo bibazo no gusubira ku murongo. Mu bijyanye n’imyitwarire, umuntu ufite amaraso ya A yihugiraho, gusa ariko akaba umuntu wihangana, wifata agapfira muri nyagasani. Ikindi ni uko ari umuntuy ubasha kureba kure bityo bigatuma anagira ubwitonzi mu gihe cyo kuvuga ibyo atekereza kubera ko aba yumva ko agomba kuvuga ibintu biri ku murongo.

    Aba bantu bafite ubwoko bwa A bagaragara nk’abantu bitonda kandi bacisha make iyo ubarebera inyuma. Ibi ndetse bibagiraho ingaruka kubera ko ibizongamubiri bibaguma mu mubiri maze bakaba bakwibasirwa n’impagarara. Gusa ariko aho afite ubwigenge, umuntu ufite ubwoko bw’amaraso bwa A ngo ni umunyagitugu mu cyayenge.

    Ku bijyanye no gukora akazi, ngo aba bantu bakorera mu mucyo kandi batabeshya ndetse bakunda umurimo unoze. Bakaba bakunda gukorera ahantu hatari akavuyo mbese hagendera ku mategeko. Ku kazi bakunda gusabana kandi bakunda gukorera hamwe n’abandi kuko baba bazi icyo bashaka akaba ari nayo mpamvu abakoresha babakunda.

    Ku bijyanye n’inenge, abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A ntibakunze gufata iya mbere ngo bibwirize icyo gukora ku kazi kubera kwikundira gushakisha ibibaha amahoro n’umutuzo. Ahubwo bategereza gukora ibyo basabwe gukora. Uku kutibwiriza kukaba gutuma umuntu ufite ubwoko bw’aya maraso atazamurwa mu ntera. Izindi nenge harimo kuba bagira isoni ndetse bakanacika intege vuba kubera ko iyo bahuye n’ibibazo batangira kubona ibintu byose nk’aho ari bibi.

    Ku bafite gahunda zo kubaka urugo, umugore ufite amaraso ya A yita ku bana be cyane ndetse akanita ku mugabo we cyane. Ashyira ku murongo ibintu byo mu rugo. Hanze y’urugo, ni umugore uba ushaka kwihunza umugabo ndetse no mu rugo akaba umuntu uba ashaka kugabana imirimo n’umugabo we. Ku bijyanye no gucunga umutungo ngo niwe ubika ikofi y’umugabo, ni ukuvuga muri make ko ariwe ubika agafaranga k’urugo ubundi akagenera umugabo we, muri make ni ba gashuhe. Ku bijyanye n’urukundo, ngo abagore bafite amaraso yo mu bwoko bwa A barakunda kakahava kandi ntibaba bashaka ko abagabo babo bagira ibirangaza.

    Abagabo bo rero ntibakunda kuvanga iby’akazi n’umuryango. Usanga kandi ari abantu b’abanyamurava hanze ndetse ugasanga urugo rwabo barufata nk’ahantu ho kuruhukira. Bakunze kubana n’abana babo ndetse n’abagore babo. Mwene aba bagabo bakaba ngo ibijyanye no kwita ku rugo ndetse no gucunga amafaranga yarwo babiharira abafasha babo kabone n’ubwo byagaragara ko banababeshya.

    O :
    Abafite ubwoko bw’amaraso bwa O ni abantu bakunze gusabana na buri wese bamwe mu kinyarwanda twita ngo ni ba biri hanze. Ni abantu bahorana ibakwe kandi b’abanyengufu ndetse n’abanyamurava. Ni abantu batagira icyo batinya bityo bakaba bakunze kuba abantu bafata iya mbere muri byose. Hanze ni abantu bagaragaza ingufu ndetse n’igitinyiro kubera kudapfana ijambo kwabo. Gusa imbere muri bo ni abantu batuje kandi bagira urukundo ruhebuje. Mu bihe bikomeye ni abantu bakunze kwirengera ingaruka runaka zava kuri risques baba bafashe. Mu kazi, barangwa n’umurava, ibakwe ndetse no kumva ko ibyo bakora bibareba kandi bagomba kubisohoza neza. Ikindi kandi ni abantu bakunze gukoresha itegeko ndetse kandi bakanagira umwihariko wo guhatana muri byose bagamije kugera ku ntego baba biyemeje ndetse no kurenzaho. Abafite ubu bwoko bw’amaraso bakaba bavamo abayobozi beza kandi babasha no gucunga neza ibyo bashinzwe n’abo bashinzwe babahuriza hamwe mu rwego rwo kugera ku ntego ndetse no kubabyaza umusaruro.

    Gusa inenge yabo nuko batajya bemera kunengwa. Muri kwa gushaka kuyobora no kugaragaza umuhati bashobora kutagera ku ntego biyemeje kubera kubangamirwa n’abo baba barahisemo batagishije inama.

    Ku bijyanye n’urukundo, abafite amaraso yo mu bwoko bwa O ntibazarira bakubita banura kubera ko baba bazi icyo bashaka. Ni abantu bafata iya mbere mu rukundo kandi bakagira ipfa ry’imibonano mpuzabitsina cyane. Mu rukundo rwabo bimariramo uwo bakunda ndetse bakanamusaba ko agomba kubaba hafi.

    Ku bagore bafite O mu maraso yabo barangwa no gukubara mu byo bakora byose kandi batanga ibitekerezo byabo uko babyumva bagendeye mu kuri kugaragara kw’ibintu. Ni abagore twavuga ko ari ibishegabo kuko bakunze kunengera abagabo babo mu ruhame gusa ariko bakaba batemera ko abandi babikorera abagabo babo bahibereye. Bahora kandi bashishikajwe no kumenya ibikorwa by’akazi abagabo babo bakora, bakabagira inama ndetse bakanabatera akanyabugabo yemwe byagera no mu bihe by’amajye bakabaha ubufasha. Gusa aba bagore ni abo kwitonderwa na babagabo bafite ingeso yo guca inyuma abo bashakanye cyangwa banarangwa no kubeshya kuko bituma aba bagore batabikunda na gato ndetse iyo bamenye ko abagabo babo babeshya ngo bahita bahinduka nk’intare. Mu bihe by’amatage nko gutandukana cyangwa ibindi bihe bibi bahitamo kwizirika ku bana kurusha ku kwizirika ku bagabo babo.

    Ku bagabo bafite O, bakunda buri gihe kumva ko aribo bafata ibyemezo. Ni abanyagitugu, bagira kwikunda, bagira ishyari, ubwirasi ndetse bakaba banengwa kuba ababeshyi kandi bakanabasha kushyoshya abandi. Gusa bita ku nyungu z’abagore babo n’abana ndetse kandi ugasanga aribo banacunga amafaranga y’urugo. Gusa intege nke zabo akaba ari igitsina gore.

    B :

    Nk’uko abayapani babivuga, abafite amaraso y’ubu bwoko bagaragara nk’abihishe mu buvumo kubera ko ngo bigoye kubamenya. Gusa birahagije kugirana umushyikirano nabo mu rwego rwo kubamenya aribyo kwinjira muri bwa buvumo. Ni abantu bigoranye cyane kumenya uko bateye ndetse no kubakunda bisaba kubaha urukundo ruhagije kugira ngo bakugirire icyizere maze baguhe ubucuti.

    Ni abantu bigenga ndetse batinya ko ubuzima bwabo bwayoborwa cyangwa bukavogerwa n’undi muntu. Muri make biha icyerekezo kandi banga akavuyo. Ni abantu bagira ingufu z’umurengera, babanguka mu bijyanye no gutekereza ibintu by’ubwenge. Ni abantu kandi bagira umwimerere mu byo bakora byose kandi bakaba abantu bazi guhanga no kuzana udushya. Gusa kubijyanye n’imyitwarire ni abantu bahinduka nk’ikirere iyi akaba ari nayo mpamvu kubemeza ku bijyanye n’urukundo bigorana cyane. Ntibahinduka bitewe n’aho bari ahubwo bahinduka bitewe n’ibiba biri mu ntekerezo zabo.

    Ku bijyanye n’akazi, abantu bafite B ni abahanga mu kazi kandi bakora ibintu by’umwimerere (originalité). Ni abantu barangwa no gutekereza kure bakabasha kuzana udushya kubera ubwenge n’ubuhanzi bubarimo. Kubera kugira gusesengura cyane ndetse no kudacika intege mu kazi cyane cyane iyo ari akazi bakora bagakunze, abantu bafite B bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga minini igaragara nk’aho ikomeye gushyirwa mu bikorwa.

    Gusa inenge yabo ni iy’uko kubera gukunda kwigenga no kutavangirwa cyane akenshi ntibumvikana n’ababaha amabwiriza ndetse n’ababashyiraho igitsure n’igitugu. Bityo birabagora kwibona muri teamwork (ubufatanye) ndetse no kuba bareka undi runaka agakora ibintu kubera ko bo bashimishwa no kubyikorera kugira ngo bumve banyuzwe.

    Ku bijyanye n’ibyiyumvo mu rukundo, ni abantu bagira igikundiro, ndetse banabasha gukurura no kureshya abo bashaka kwikundira mbese ni za rukuruzi. Barakunda, gusa kubera ko bahindagurika nk’ikirere, bahinduranya abakunzi uko babyumva nubwo imikundire yabo iba itagamije imibonano mpuzabitsina cyane nk’abafite amaraso ya O. Ikindi bazwiho ni uko ari abantu batagira kwihangana iyo cyane cyane hari igikozwe ntikibanyure.

    Ku bagore bafite amaraso ya B bagabanijemo ibice 2. Hari abikundira kubaka urugo kandi bakanarusigasira mu gihe hari ikindi gice cy’abagore b’aya maraso barwihunza cyane. Gusa bose icyo bahuriraho ni uko bishyira mu mutuzo. Umugore ufite amaraso ya B agira ibitekerezo byinshi muri we ariko ibishyirwa mu bikorwa bikaba bike. Iyo ari kumwe n’abana akenshi ananirwa kubacyaha bitewe n’ibakwe aba ashyize mu gutunganya imirimo yo mu rugo. Ni abagore bakunda abagabo babo cyane kandi bakumva na ndetse banafite ishema ryabo. Iyo habayeho ko umugabo amuca inyuma kandi akanamufata, ntabitindaho cyane ahubwo aramubabarira kandi akumva ko ubuzima bugomba gukomeza. Muri make bagira kwizera mu kubaka urugo kwabo.

    Ku rundi ruhande, abagabo bafite amaraso ya B ntibakunze kumenya gutandukanya ibintu by’umuryango n’iby’akazi. Akenshi bakunze kurebera ibintu hanze kuruta kubyinjiramo cyane. Ni abagabo borohereza ubuzima abagore babo bakabaha icyizere cyose cy’uko babashije kwita ku rugo yaba abana, amafaranga ndetse n’iby’urugo muri rusange. Niyo kandi bacitswe bagaca inyuma abagore babo baba bumva bakoze sakirirego ku buryo ndetse bananicuza impamvu yabibateye.

    AB :

    Abafite amaraso ya AB nk’uko bitangazwa n’ubu bushakashatsi bwakozwe n’abayapani ngo ku ruhande rumwe bafatwa nk’ibiro bikora neza cyane cyane ku ruhande rujyanye no gukora akazi kabo neza nubwo kenshi bagaragara nk’abantu b’abanyagitsure. Na none kandi barasabana, bakarangwa no guhora bakeye mu maso ku buryo bigoranye cyane kumenya ibyo batekereza. Hanze ni abantu bakunda impinduka, bagakunda inshuti ndetse bakanakunda ikirori cyane by’umwihariko gusohokera mu tubyiniro n’ahandi ho kwishimishiriza. Nyamara imbere muri bo ngo ni abantu ubona bihagazeho(serieux).

    Na none ni abantu bakunda amahoro, kenshi ndetse usanga ari n’abanyabugeni kandi bakananga akarengane. Ni abantu babasha kwakira ikintu icyo ari cyo cyose yaba ibyishimo cyangwa agahinda. Ibi bikaba byerekana ko imimerere n’imitekerereze yabo babasha kwiyadabuta muri cya kinyarwanda cy’ubu bitandukanye n’abantu bafite amaraso ya B. Ku bijyanye n’akazi, abafite amaraso ya AB bakunze kunogereza ibyo bakora kandi bakaba abantu bazi gutsura umubano cyane (diplomacy). Ni abantu babasha guhita bakira impinduka vuba kandi bakajyana nazo. Kubera gushyira mu gaciro no gushaka ibisubizo ako kanya, bituma babasha gusesengura no gukemura ibibazo bikomeye cyane. Abantu bafite amaraso ya AB nabo ntibakunda kwicara ntacyo bakora bityo akaba ari nayo mpamvu bakora kugeza ubwo bumva bananiwe.

    Nubwo barimo abakozi beza b’abanyamurava, biragoye cyane ko ngo bafata icyemezo iyo bibaye ngombwa. Ikindi bazwiho ni batihanganira gukorera ahantu bumva badafite amahoro ndetse bakaba batanabasha kwakira amatiku, gutonganywa cyane iyo ubushobozi bwabo bukemangwa.

    Ku bijyanye n’imvamutima zabo, abantu bafite AB ni abantu bagira indoto kandi bagashaka kuzishyira mu bikorwa. Ikindi kandi aba bihariye ni uko bumva ko bagomba gukundwa aho gufata iya mbere ngo bakunde. Niyo bakunzwe babyemera ngo ari uko batangiye kumenera abo biyumvamo amabanga yabo.

    Umugore ufite aya maraso ya AB aba yumva bimuhagije kwitwa umugore wa runaka gusa. Nubwo yumva ibibazo n’amakuba y’abo yiyumvamo ngo abisiga aho wabimubwiriye kubera ko ngo abyibagirwa vuba. Mu rugo, umugore ufite AB akunda kwakira inshuti kandi akagerageza kwigira mwiza imbere ndetse by’akarusho akanabaza umugabo we ibitagenda kuri we kugira ngo akunde yikosore atabarwaho inenge.

    Ku bagabo bafite aya maraso ngo ni abantu bazi inshingano zabo z’urugo kandi bumvikana n’abagore babo muri byose. Kubera gutinya kuba bonyine, baba bumva bagomba kugaragirwa. Abagabo kandi bafite AB ntibakura ijisho ku bagore babo kubera urukundo. Batanga uburenganzira n’umudendezo wose cyane cyane iyo bazi aho biberekeza. Iyo umugabo ufite amaraso ya AB abeshye umugore we yigarura vuba akabimwemerera akanamusaba imbabazi.

  • Aha ho ndemeranya namwe nkurikije bimwe mu bitabo bitandukanye by’abahanga bibivugaho cyane.Urebye umuntu ntiwamurondora ngo umuve imuzi wese uko yakabaye nubwo waba uzi blood group ye,umenyaho iby’ingenzi kandi rwose ibi byavuzwe muri iyi nkuru bitanga umurongo usobanutse wo kumenya telle ou telle personne.Gusa nemera ko burya iyo umuntu ari believer(mu by’Idini iri n’iri)hari n’umwihariko doctrine y’iryo dini imishyiramo ku buryo nyuma y’igihe runaka bitewe n’imbaraga cg se icyo twakwita ububyutse agenda agira hari byinshi bihinduka rwose.Urugero nk’igitugu kikagabanuka,umujinya wa vuba ukagabanuka ndetse cyane,kwikunda n’ibindi bikagenda nka nyomberi da!!!Ubwo rero nabyo ntawabura kubizirikana.Murakoze cyane muzanakore ubushakashatsi ku myemerere(biliefs)z’abo bantu bose hakurikijwe Blood groups zavuzwe haruguru aho.Amahoro y’Imana abane namwe!

  • Jye ndi O+ ariko ibyo mwavuze ni ukuri pe. Bona merci pour ton sms et ton temps. vraiiment que Dieu te benisse

  • UBUTAHA MUZATUBWIRE UKO UMUNTU YABYARA SEX Y’ UMWANA ASHAKA

  • ndi AB- mais ibyo sinemeranya nabyo
    kuko umuntu nimyitwarire ye ye bigirwamo uruhare nimibereho yabayemo ndetse nimiryango

  • najye mfite AB ibi bintu muvuga ni ukuri kwambaye ubusa nanjye niko nteye.

  • Cyakora ibi bintu nibyo gusa siko byose bihura.Njye ndi O+ ni byinshi nsanze ko mwamfotoye.Urugero:Nisanze ahantu nibaza impamvu nahoraga nifuza guhindura imyitwarire bikanga,ngasanga byongeye byagarutse ntabizi,none ni uko biri mu maraso.Nyjewe ikintu mbonye ko kitagenda k’umuntu mba nakimubwiye naho cyaba kiri k’umugabo wanjye ndamubwira ubwo nkikibona sinjya menya kurindira ngo tuze kuba turi twe nyine.Ikindi,nabonye ko ari ukuri,nkunda umugabo wanjye mba numva ko ampemukiye ntashobora kwongera kugira umutima wogukunda.

  • kuri O hari iby’ingenzi mwibagiwe : sociabilite, emotions, urukundo, gukunda ubucuruzi, etc

    naho kuri A byari byo ariko ibyo bitatu bya nyumva birabisenya!!!!

    thx

  • nanjye pfite group AB+ ariko ibyo mwavuze haruguru byose nasanze mbikora, wagirago ninjye mwakoreyeho ubushakashatsi kabisa.

  • none umuntu yomenya umugabo babana neza aruwufise groupe zimeze gute

  • Nanjye pfite A+ none umuntu yashyaka umugore ufite Iyihe groupe konumva bigoye? kugirango mwubake urugo ruhamye mutugire Inama? nonese kuri Iyi gruope a+ kombona bimwe tutabgeme ranyaho kimwe? mucyokombore ngabashya kasyhatsi kubijya nye nogucyikinte mukwifatira ibgemezo.thank you

  • jye mfite A positif ndasaba ubusobanuro kuriyo murakoze .

  • Ndabemera Cya Byahuye Namaraso Yajye Kbsa Ndi Groupe Sanguin AB+

  • amahoro amahoro rwose imana ibahe umugisha njye mfite AB+ ariko wajyirango ni njye mwavugaga ntacyo mwabeshye ndetse ntanicyo mwakuye cyari ingenzi mukomeze mutugezeho ubumenye ubundi kurabo bahakana njye numvako ubwobo impamvu bahakana aruko batazi group z’amaraso yabo nabashishikariza kuzimenya mbere yoguhaka sawa mukoze imana ibongerere ubumenyi.

  • Nanjye mfite groupe y,amaraso ya O”Ibyo mwayivuzeho nasanze bindanga.

  • kabisa aha nanjye nemeye.mpise menya iyo mfite ntarajya kwipimisha.gusa kuko resis nteyimenya munteye imbaraga zo kuzajyayo.thank u for yr time.

  • This is tue

Comments are closed.

en_USEnglish