Iherezo ku makimbirane hagati ya Ruliba n’abatuye ku Kamonyi
Mu mwaka w’2011 nibwo bamwe mu baturage baguze ibibanza mu isambu yo mu muryango wa Ruvuzandekwe Jean Chrysostome ndetse naba nyiri iyi sambu bari bambuwe uburenganziro bwo kugira icyo bayikoramo, kubera kutumvikana ku mafaranga n’uruganda Ruliba Clays Ltd, rwari rwaharabutswe ubutaka bukungahaye ku ngwa rukenera buri munsi.
Nyuma y’iminsi 78 tubagejejeho inkuru ijyanye n’ikibazo cy’ubutaka hagati ya Ruliba Clays Ltd n’abantu bari bafite ibibanza muri iyo sambu iri mu kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 7 Gashyantare 2013 ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwarangije icyo kibazo cyari kimaze igihe.
Amakimbirane ajya kuvuka abari batuye muri iyi sambu, basabye Ruliba Clays kubaha miliyoni ijana na makumyabiri n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (frw 123 000 000) naho uruganda rwa Ruliba rugatanga angana na miliyoni mirongo itanu (frw 50 000 000). Byageze n’aho ba nyiri isambu bagabanya igiciro bagera kuri miliyoni 102 ariko ngo Ruliba Clays iba ibamba, no mu kubumvikanisha Akarere kahaye aba baturage ibibanza ahandi hantu.
Kuri uyu wa Kane, nibwo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yahuye n’abaturage bari bafitanye ikibazo n’uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi Ruliba Clays Ltd ababwira ko Akarere ka Kamonyi kaboneye ubundi butaka bw’ingurane.
Ubutaka bwamaze gukorerwa igishushango mbonera buri ahitwa Nyarubuye ku Kamonyi, bukaba bugizwe n’ibibanza byo kubakwamo amazu yo guturwamo 25 ni bwo buzaguranirwa abaturage bari bafite ibibanza mu isambu ya Ruvuzandekwe Jean Chrysostome.
Ubwo Umuseke.com waganiraga na bamwe mu baturage bari bamaze kubwirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi inkuru nziza y’uko babonewe ubundi butaka, bawugaragarije ibyishimo ariko kandi ngo ntibarabyemera neza.
Niyirema Kalim umwe mu bari baraguze ibibanza mu isambu ya Ruvuzandekwe yagize ati “Turanyuzwe ariko tuzabyemera tubibonye.”
Ubutaka bwari bwateje amakimbirane hagati ya Ruliba Clays Ltd bitewe n’umutungo kamere w’ingwa ubonekamo bwari bugizwe n’ibibanza 41. Ariko nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabidutangarije, ngo ibibanza 25 ni byo byari biri ahantu hari hagenewe kubakwa amazu yo guturwamo. Ni nayo mpamvu Akarere kemeye gushumbusha ba nyiri ibyo bibanza 25 ahandi hantu binganya agaciro.
Avugana n’Umuseke.com, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yagize ati “Ibibanza 25 ni byo byari byaragenewe guturwamo, naho ibibanza 16 bisigaye bene byo bazabyimurwamo mu ngengo y’imari itaha kuko byo biri ahagenewe ibidukikije”.
Umuyobozi w’akarere yanongeye ho ati “Mu nshingano z’Akarere harimo gutuza neza abaturage ariko n’abashoramari bakoroherezwa”.
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabivuze ashingiye ku kuba isambu ya Ruvuzandekwe itaberanye no guturwamo bitewe no kuba ubutaka bwayo burimo ingwa bityo ngo ikaba yazagira ingaruka ku mazu yahubakwa.
Abaturage bari bafite ibyo bibanza bazerekwa ibindi bashumbushijwe ku itariki ya 15 Gashyantare.
Niba ushaka kumenya uko ikibazo cyatangiye kanda hano usome inkuru twabagejejeho umwaka ushize
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ubu koko imirenge cg uturere two mu mujyi wa Kigali twananiwe kuba twakora nk`ibi Kamonyi yakoze ngo bagenere abanyakigali b`ubushobozi buciriritse aho bakubaka aho kujya babaturaho imyanzuro ibasaba kwisenyera ngo bimuke nta ngurane batazi n`iyo bajya ngo bubatse bitemewe? nyamara baba abarubatse abayobozi babarebera? Ubu murabona kiriya gishushanyo mbonera muri kamonyi kitagaragaza neza aho imihanda izanyura ndetse bitabuza n`igenwa ry`aho ibindi bikorwa by`amajyambere byajya?
Kamonyi komerezaho Rutsinga n’ikipe ye ntakibananira bakomereza hariya nabandi bazabigiraho kubonera ibisubiza abo bayobora.
Maire wa Kamonyi ni umugabo kabisa niwe muyobozi w’akarere mbonye ukurikirana abaturage be kandi agatanga ibisubizo bya kigabo bravo Maire komerezaho
Njyewe, ndanyomoza inkuru yanditse mbere ivugako uwubatse inzu mu ikibanza cya Ruvuzandekwe yabujijwe kubaka. Ntabwo aribyo; ntawambujije ni uko nari ngishaka ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa natangiye byo kubaka. Ninde wabahaye ayo makuru ko mutambajije njyewe nyirubwite? Abagize ibyo bibazo nibagenzi banjye kuko njyewe nabikoze mfite ibyangombwa nahawe n’akarere. Ntawigeze ambuza gukomeza kubaka. Murakoze
Comments are closed.