Digiqole ad

Rurageretse hagati ya EWSA n'abaturage ba Rubavu

Batuye mu mirenge ya Nyakiriba na Kanama mu karere ka Rubavu, abo twaganiriye bagera ku icyenda bavuga ko EWSA yaje ikabambura Cashpower ikababwira ko bakoresha umuriro nk’abawiba mu gihe bafite inyemezabuguzi zawo.

Aba ni bamwe mubo twaganiriye bavuga ko EWSA yabarenganyije
Aba ni bamwe mubo twaganiriye bavuga ko EWSA yabarenganyije

Hashize ukwezi badafite ayo mashanyarazi, bose hamwe ngo bagera ku miryango 32, bamburwa izi cashpower ngo babwiwe n’abandi bakozi ba EWSA ko bahawe umuriro naba magendu.

Bigirabagabo J.Damascene uri mu bagize ikibazo, yatubwiye ko ubwo bajyaga kuri station ya EWSA ya Rubavu kubaza ikibazo cyabo, bababwiye ko bakijyana kuri Police ikaba ariyo igikurikirana kuko ababahaye umuriro ari abajura.

Bigirabagabo ati “ Tugeze kuri Police babonye ibyangombwa twahawe ubwo twahabwaga amashanyarazi batubwira ko babona byemewe tugomba kurangiza ikibazo cyacu na EWSA. Ariko n’ubu twaratereranywe kandi twarishyuye amashanyarazi.

Ntibumva impamvu babatse umuriro kandi aribo babahaye ibyangombwa
Ntibumva impamvu babatse umuriro kandi aribo babahaye ibyangombwa

Aba bantu icyenda twaganiriye batugaragarije bose copy z’ibyangombwa berekana ko ari ibyo bahawe n’abakozi ba EWSA ubwo babahaga umuriro.

Bavuga ko babajwe no kuba hashize ukwezi biruka inyuma y’iki kibazo ariko abayobozi ba EWSA mu mujyi wa Gisenyi bataragira icyo babamarira.

Twashatse kuvugana n’abayobozi ba EWSA i Rubavu ntibatwitaba ku murongo wa telephoni ndetse n’ubutumwa bugufi ntibagira icyo babusubizaho kuri iki kibazo.

Aba baturage bakaba bavuga ko bagiye kujya mu buyobozi busanzwe iwabo ngo barebe niba bo hari icyo babamarira.

Maisha Patrick
UM– USEKE.COM/Rubavu

0 Comment

  • ewsa biba byayicanze

  • Ahubwo se abo baturage bakwitabaje ubutabera? Itegeko shinga ntirivuga ko ntawuri hejuru y’amategeko! Ibyo bintu EWSA ikora harimo guhubuka cyane, kuko nibaza yuko nabo bihutiye gukupira abo baturage batabanje kubikoraho ubushishozi ngo bamenye ukuntu abo bantu bahawemo uwo muriro, Kuko niba ari abakozi ba EWSA bawubahaye muzindi nzira zitazwi nikigo bakorera, aho ntago ari umuturage ugomba guhita abiryozwa, cyane cyane ko izo mpapuro ziriho amazina yabazisinyeho…

  • ni hatari ubwo inyemezabuguzi bazikuyehe?

  • Ndibo nakwandikira umukuru wi igihugu. Avuze rimwe barenganurwa! Ndizera ko ba maneko bagejejeho iyi inkuru!!!

  • Ni ikibazo kabisa

  • Harerima,nanjye nteye mu ryawe!bamwe mu bakozi ba Ewsa wagirango ntibazi icyo gukora,babageze mu butabera babakanire urubakwiye!!.

  • UBU NIBWO BUYOBOZIBUKWIRIYEAMBATURAGEKOKO? RWANDA ZINZA.

  • abakozi ba EWSA ntibishimiye uburyo ibafata,kimwe cyo ni uko ishobora kuba ibafata nabi.servise za EwSA ku bakozi no kubakiliya ishobora kuba zitagenda neza too.Nibihangane

  • EWSA yari ikwiye gukemura ikibazo cyabo bitagombye kujya mu nkiko.

  • ibyo paul avuga ntibabikurikiza urwanda ruracyafite ibibazo kubera imyumvire

  • Ariko nkibi nibiki koko murwanda tugira ewasa imwe ntanabutique ibamo cach power nibobonyine bazigira aho murumva hatarimo ikibazo gikomeye koko. Ewasa izajya idutwira. Ibikoresho uko yiboneye dukureho,abifite nibashaka mubazi ntazo bafite muri sitock. Bazajyabiyeranja barebe. Abobajya kuzambura ngobazibonye bitemewe namategeko murumva ariryoterambere koko mutubwira!

    • kuba nta kindi kigo kizicuruza niyo mahirwe yawe,naho ubundi kuziba ntitwazabikira nkuko bahor abatwiba insinga z’umuriro,muge mumbabarira nimuvuga murebe interet general

  • EWSA irananiwe uwabereka iyihuye yo ni agahomamunwa.

  • EWSA NTACYO IKORA NGO IKEMURE IBIBAZO.BIZEZA ABATURARWANDA IBITANGAZA BIZAGEZA RWARI KOKO? PEREZIDA NATABARE AREBE MU BUYOBOZI BWO HEJURU KO BUZUZA INSHINGANO ZABO.ZA COMPTEUR BA SOGOKURU BAGUZE TURACYAZISHYURA !!….

  • Leta izahane EWSA nubwo nayo ari Leta. Bafite serivise mbi rwose. Nari maze iminsi mbarengera ku byerekeye n’inkongi ko bababeshyera. Ariko ubonye ukuntu computer ziri gushya

    • Mwiriwe, nitwa BAHIGE jean berchmans , ndi umuyobozi wa EWSA ishami rya rubavu.nifuzaga kubagezaho ukuri kuri iyi nkuru koku bigaragara ko itasobanuwe neza.
      Nibyo koko abo baturage baje gusaba amashanyarazi. igihe cyo kubakorera (mesurage na raccordement ) berekanye amazu atari ayabo mu rwego rwo kugabanya amafaranga baogombaga kwishyura. Raccordement zimaze gukorwa na EWSA (ku mazu berekanye) bashatse aba techniciens batari aba EWSA ngo bimure izo raccordement(cashpower) bakazijyana ahandi hantu hatujuje normes (araho bashize urusinga rwa 200m ku duti) bishobora guteza impanuka. Naganiriye nabo baturage ,bemera yuko babikoze kubera ubujiji ndetse n’inyota y’amashanyaraari twafashe nuko mbere yuko basubizwa amashanyarazi nuko bagaragaza aba technicien babikoze bakashikirizwa polisi. Mu nama twagiranye na executif,commadent wa polisi nabo baturage hagaragajwe abo bateka mutwe biyita abakozi ba EWSA ,ubu bakaba barimo gushakishwa. Abaturage nabo bazasubizwa amashanyarazi habanje gukosorwa ibitarakozwe neza.

  • abakozi ba EWASA basa naho bigumuye ngo kubera DG wabo they are not motivated at all ibyo bakora ngo bahime ubuyobozi bigira ingaruka kubaturage MININFRA plz adress this issue

  • OK , kuri iyi nkuru ndakeka buri wese apfa gusoma agahita anashyiraho commentaires ze atabanje kumenya ukuri kw’ibintu cyane cyane ko muhita mushiramo n’amarangamutima kuko ibyo sibyo , kandi mwe kujya mubanza guharabika ikigo EWSA buri gihe mukumva ko umufatabuguzi ari umwere , none se ko mwanditse ibi byose muzi umwanzuro wavuye hagati yacu n’abo bafatabuguzi ? ubwo se muhamagaye commanda wa police na exécutif w’umurenge wa Kanama mwasanga EWSA hari icyo basanze ifite ho ikosa ? Ahubwo abafatabuguzi bacu bajye bamenya ko hari abiyitirira ko ari abakozi ba EWSA bakabakoresha amakosa ,nk’uko abo muvugira byagenze cyane cyane ko EWSA ifite office ikoreramo nk’ikigo cya LETA ntabwo ikorera mu gisambu , kuba kandi bafite impapuro ntabwo bivuga ko gutunga documents za EWSA ukazifashisha mu makosa ko ariko kuri ! Nkaba nsaba abandika ibibarimo ko bajya babanza no kubaza kurundi ruhande .

  • reka nsubize antoine nibyo akora muri EWSA ariko iyi comment ye igaragaza amagambo arimo ikinyabupfura gike kwiga gusubiza birimo ikinyabupfura ntacyo byadutwara

    • ariko se Kayitankore niba washoboye yenda kumva Radio y’abaturage ukuri ntiwakumvise?
      kunenga ntawe ubyanze kuko n’uburenganzira bw’umuntu ,ariko no gushishoza byaba byiza.
      umunsi mwiza Kanyankore .

  • EWASA yakoze nabi yagombaga gukora iperereza noneho yabona ibimenyetso akaba aribyo ibabwira ikanabiseguraho kubera ko wenda bakorewre n’umutekamutwe

  • Ese umuturajye nkanjye cg undi wese yabwirwa niki umubeshya mugihe umuha service ariwe umucanga? nkatwe umuriro uherutse kudutwikira ibikoresho byo munzu (Ecran, Radios,… baje baratubwira ngo nuko tutagira Paratoneur nkaho ariyo Stabilisateur .

  • Turambiwe service mbi za EWASA birarenze vrmnt.

  • ariko abaturage bararengana, nibarebe niba izo mpapuro bafite bahawe bariha atari iza EWSA, hanariho cachet yayo, noneho barebe nuwabasinyiye, noneho be kuba victime wa EWSA ahubwo babasubize umuriro ubundi ikurikirane uwo muntu, EWSA imeze nka service y`ubutaka, harubwo abantu bashaka amafaranga mu baturage, bagashaka ibyangombwa bya burundu wenda baziko umuturage afite urubanza nundi muturage, ariko kubirango abone icyo amutsindisha bakamushakira icyaburundu bakigana signature yumuyobozi ushinzwe gutanga icyangombwa cyaburundu ubundi bagahereza umuburanyi yakerekana murukiko bati yatsinze kubera afite icyaburundu, ubwo mubabishinzwe ugasanga icyo baburana kiracyari mu makimbirane bakibaza aho yagikuye bikabayobera, sasa ugakomeza gukurikirana kuko namanyanga hatari, ariko abantu gusa bafite inda nini imwe itazagira nicyo abagezaho, ariko ikibazo nuko bakoresha abantu amafuti, kuburyo usanga bashyira abayobozi mu bibazo bitavaho.ariko nibarenganure abaturage bo ntakosa bafite ahubwo bakurikire uwo wabahaye ibyangombwa wasanga atari numukozi wayo ariko akaba afitemo ibyitso bagakorana .

  • EWSA irarenganya abaturage none se umuriro iyo bawuguraga ntiwacaga muri system yabo,bivuge ko izo cashpower ari izo yabahaye kandi cashpower nibo bayiguha na technicien uyigushiriraho birenganya abaturage

  • Ibya EWSA byo ntawavuga amakosa bakora ngwazayavemo.Muzagere muya Muhanga mwumve ibibazo iba ifitanye nabaturage ngaho bakakwishyuza facture wishyuye zimaze nka 4ans,bagira ibyago ukazibona aho wazishyuri bakagushakaho ibindi mbese ni hatari i Muhanga muri EWSA

  • ushaka kureba urugero rw’ikigo gikora nabi azagane muri EWSA!! Ariko se nk’umuyobozi wa EWSA we yumva ameze ate kuyobora ikigo nka kiriya kitagira umuntu n’umwe ubacira akari urutega. kugeza n’aho PM yavuze ko nawe yagiranye ikibazo na EWSA kweli!!! jye uwampa iki kigo ngo nkivugurure mbanze nce ruswa yahabaye akaraha kajya he service nayo yahita iba nzima.

  • EWSA ndayikunda ikora neza. Twe iwacu umuriro n’amazi turabihorana. Ewasa jye ntacyo nyinenga. wasanga ibyo Antoine avuga ari ukuri.

  • EWSA ikora neza. Ikibazo cy’amazi n’umuriro cyarakemutse. niyo habaye pane ukabahamagara bahita baza. jye ntuye Kabeza kereka niba ahandi bararenganye ariko iwacu kabisa kuri EWSA ni sawa.

  • ibyaribyobyose abo baturage bazi umukozi wabahaye izo factures, nibamwerekane abe ariwe ubibazwa

  • bayobozi bacu namwe bakozi iki kibazo nasabagako habaho inkuru igisobanura neza kugirango abanyarwanda dukorera babashe kwishimira service tubaha kuko nibo baduhemba nanjye nkumukozi wa ewsa ntago ndi gusobanukirwa ukuntu abo batekamutwe basohoye bate cash pawer muri magasin ya ewsa? kubaturage badahari bayobozi ndabasabye imikorere nkiyi ituma abanyarwanda twese batugaya ikindi navugaho gato nuko ariya mafaranga maganatanu dukata ya compteur umva impamvu yayo nuko cash pawer igomba guhindurwa byibuze imyaka icumi ishize wafata 500 buri kwezi bikazaba 60000muri yamyaka icumi ihwanye nikiguzi cyayo igituma abishoboye batayishyurira rimwe ngo birangire nuka dushobora kuguha umuriro wawumarana umwaka mubazi yawe igashya tuguha indi kubuntu naho zashya inshuro icumi tuha izindi kubuntu bishatse kuvugako iyo wowe idahiye natwe bitwongerera kutagwa mugihombo uba wishyuriye wawundi twahaye nyinshi kandi yarishyuye imwe ukeneye ibindi bisobanuro birenze wagana kuri ewsa direction general cg kuri service za ewsa zikwegereye cg ugahamagara tel 3535 cg izanjye nkumukozi wa ewsa wemewe namategeko 0788232071 murakoze munogerwe na service tubaha

  • abakomeje kumbaza nomero zaba chef bama station batuyemo icyiza mwahamagara kuri nomero 3535 baba bazifite zose cg se nibisobanuro birenzeho mubabaze ntakibazo uwo numurongo utishyurwa mwashyiriweho murwego rwokubaha service nziza kandi kubaha service nziza ntago arimpuhwe tubagirira ahubwo nuburenganzira bwanyu kandi iyo utanyuzwe na servise uhawe nabwo wahamagara kuri za nomero 3535 ukaba wabona ibyo ugomba kubona Imana ibahe umugisha kandi munezezwa na service tubaha

Comments are closed.

en_USEnglish