Digiqole ad

Gisagara: Abanyeshuri 6 bahiriye muri Labo bavanga za ‘Produits chimique’

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2013, mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire St Philipe Nelly riherereye mu Karere ka Gisagara, abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire (Physics, Chemistry and Mathmatics), bahiriye mu ishuri ubwo barimo bashyira mu bikorwa ibyo bize mu Butabire, maze 6 muri bo barakomereka.

Produits chimiques abazivanga babyitondamo
Produits chimiques abazivanga babyitondamo

Ahagana saa munani n’iminota 37 (14h37), ubwo abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 MCB, bari barimo bashyira mu bikorwa ibyo bize ku birebana no kuvanga poroduwi zishobora kubyara umuriro, nk’uko bagenzi babo bo mu rindi shami rya MCB bari babigenje mu masaha ya mugitondo, umuriro uza kwivanga n’imyuka bifashisha, bihita bitwika abana 6 muri 54 bari bari muri iryo shuri.

Aba bana bahiye ku maboko, abandi bashya mu maso, ndetse bimwe mu bikoresho bifashisha byarakongotse.

Padiri Kayibanda Dieudone, yavuze ko ibyabaye ari impanuka, kandi ngo produits bavanganga zishobora kubyara umuriro.

Mu gihe byari bikiba, ibishashi byarazamutse cyane maze abanyeshuri barikanga, basohoka biruka. Ubwo basohokaga, umwe muri bo yahise akoma agacupa karimo imyuka ya etanoro (ethanol), iyo myuka ihita ihura na bya bishashi by’umuriro, bihita bitwika abana bageragezaga gusora ibyo bari binjiranye muri iryo shuri (Laboratoire).”

Padiri Kayibanda yavuze ko abo bana bahise bajyanwa kwa muganga, ubu bari ku bitaro bya Kaminuza I Butare (CHUB), ndatse ko Dr. Jules, umuganga urimo kubakurikirana, avuga ko bameze neza n’ubwo harimo abahiye no mu maso.

Ibyo abo banyeshuri bashyiraga mu bikorwa, bari babyize, mu magambo, kuwa mbere w’icyi cyumweru, hanyuma kuwa kabiri ukaba wari wo munsi wo kubishyira mu bikorwa.

Ibyo babyigishwaga n’umwarimu umaze imyaka irenga 11 abyigisha, ariko we ntacyo yabaye cyane nk’uko umuyobozi w’ikigo yakomeje abitangaza.

Iki kigo cya Groupe Scolaire Saint Philipe Nelly de Gisagara giherereye mu karere ka Gisagara, ho mu ntara y’amajyepfo, kikaba cyigamo abanyeshuri bagera kuri 650, bari mu mashami atatu atandukanye, ari yo Icyiciro rusange (Tronc Commun), MCB (Mathmatics,Chemistry and Biology) na PCM (Physics,Chemistry and Mathmatics).

Source: umuryango.com

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • burya amakenga nayo ni ngombwa.

  • Hoya biriya jye ntibintangaje, Narabyize nyuma nzakubibonaho bintera agahinda n’ubu ndacyabibona ariko vraiment birababaje kdi ibyo n’ibyo mubonye, usanga abana baba batobatoba chemical product nkabatoba urwondo ntaburyo bw’ubwirinzi wasanga nahamwe mubyo bita amaLab yo mu secondaire keretse muri biriya bigo bikomeye byigamo abasobanutse, abana barabihumeka, bakabikaraba, bakogesha ibikoresho bakoresheje intoki, babimena aho babonye……….nta MSDS bakoresha gusa birababaje, REB ibashyira ama chemical nibindi bikoresho ariko ntabwirinzi namba ibashyira (Nukwirwanaho nyine)kandi usanga amenshi muma chemical bakoresha yose ari uburozi bubi niyo ingaruka zaba zitagaragara ako kanya ariko niho ruba ruzingiye tu.

    • Kazu ibyo uvuga nukuri pe!hakenewe ibikoresho byubwirinzi

  • Nimwihangane banyeshuri numwarimu wanyu accident ,umuntu ntamenya ahiturutse.mwarimumasomo,ntakundi satani yabavangiye.mukomere.

  • nibihangane arko bitondere guhuzagurika no guhubuka

  • Mukomeze kwihangana , kuko byabaye aai accident kandi kwirinda kuyirinda biba bigoranye , murware ubukira bavandimwe

  • NTAWURYA AKATAMUGOYE.EREGA NUGUSHINYIRIZA BITABAGOYE BAZABYITA IBYOROSHYE

    • Gushinyiriza abana bapfa sha kdi ibi n’ibivuzwe (Uzabaze ibyabaye cyangugu mu 2009 mukizami cya Leta), hoya ahubwo REB nihindure cyangwa se yongere ubwirinzi muma Lab kuko usanga n’ababyigisha ntamahugurwa yabugenewe babonye ahubwo bagendera kuri theory bize kandi usanga itandukanye cyane na realite muri pratique abandi ugasanga n’ubushobozi bwo kujya ku internet gushaka Toxicity y’ama chemicals bakoresha na Protocal zigenderwaho muma pratic ntabyo bishoboreye cyangwa se bunakemangwa. wabyihambiraho ukabikora ariko nta myaka 40 ufite yo kubaho ubwo byaba bimaze iki se?

  • arikose buriya kucyi hadatangwa inama kabona nubwo ubwirinzi buba budahagije koko.

  • Ibikoresho by’ubwirinzi muvuga simbyumva icyonzi n’uko biriya ugombakubikora uri capable kucyo ugiye gukora ntaguhubuka kuko ni urupfu.

    • Fire extinguisher(Izimya), Gloves, Mask(Face covering), goggle(Eyes protection), Fume cupboard(Ikogota biriya byotsi bikajya hanze abana ntibabihumeke kuko nabyo ni uburozi), nokubikora witonze kandi uri capable nk’uko wabivuze.

      Uzarebe murizo lab zacu aho uzabisanga nubibona uzambipe?

  • Yebaba weeee. Disi mwivuga ngo abana barahubutse kuko icyo bakoze ni ukwiga. Ibindi n’undi wese byamubaho. None se uwo murezi ubimazemo 11 years mwibwira ko atazi ibyo akora. Cyakora nanjye ndemeza ibyo Kazungu yakomeje kugarukaho. REB igerageze yite kuri abo bana nk’uko bashaka izo produits bashake n’ib th o bikoresho bya protection. Ahubwo bakwiye kuba aribyo bashaka mbere. Erega amagara araseseka ntayorwa.
    Padiri Dieudonée n’abana bawe, mwihangane kandi mushime Imana yabarinze kuko n’ibitari ibyo byashobokaga.

Comments are closed.

en_USEnglish