Imyiryane muri Coperative CAPLAKI irahombya ubukerarugendo
Coperative CAPLAKI ni imwe mu makoperative yabonye ubuzima gatozi mu Rwanda mu 1996. Iyi koperative icuruza ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku mitako yakoreraga mu mujyi wa Kigali munsi gato y’ahari Cercle Sportif ku muhanda uzamuka mu Kiyovu.
Ubu iyi koperative yari imaze gushinga imizi mu Rwanda mu gucuruza ibijyanye n’ubugeni iravugwamo ubwumvikane buke mu banyamuryango ndetse abenshi bagasanga nta gikozwe n’inzego zibishinzwe, iyi koperative CAPLAKI yasigara mu mateka.
Amakuru atangwa n’abanyamuryango ba cooperative CAPLAKI avuga nyuma y’uko ubu irangwamo imiyoborere mibi isesagura kandi ishingiye ku cyenewabo, nyuma y’uko abanyamuryango bamwe barimo n’abayotangije ngo bashyizwe ku ruhande.
Coperative CAPLAKI yabanje gucururiza imitako ku muhanda w’ ahahoze iposita mu mujyi wa Kigali. Nyuma gato abanyamuryango baje kuhakurwa batangira gucururiza ku muhanda wa Hotel Mille Collines naho ntibahatinda bajyanwa Nyabugogo biturutse ku mpinduka za Mutsindashaka Theoneste wayoboraga umujyi wa Kigali.
Abanyamuryango bemeza ko babayeho mu buzima bugoye cyane Nyabugogo n’ubwo bari bahawe ikibanza cyo gukoreramo. Nyuma mu mwaka wa 2003 nibwo umujyi wa Kigali wabahaye ikibanza ari nacyo barimo ubu hariya twavuze.
Nk’uko bivugwa n’umwe mu bayobozi bari mu kanama kayobora CAPLAKI ngo imitungo bibarira ubu (ibibanza, amafaranga abanyamuryango batanga mu isanduku) n’ibindi bikorwa byose hamwe byabarirwa mu frw 100 000 000.
Amakimbirane bafite ashingiye he?
Kuva mu 1996 Coperative CAPLAKI yashingwa yayobowe n’abantu 3, aribo Michael wayishinze, Munyaneza n’uwitwa Muhizi nkuko abanyamuryango babitangaza.
Ubu ariko abanyamuryango bavuga ko cooperative yabo yacitsemo kabiri nubwo ngo baherutse gushyiraho Comite nshya ikuriwe n’uwitwa Michelini umukobwa Michael twigeze kuvuga washinze CAPLAKI akanayiyobora.
Abanyamuryango twaganiriye bo bakaba bemeza ko abayobozi babo ba mbere banyereje umutungo wa Coperative kandi bagomba kuwugarura.
Mu kiganiro Umuseke.com wagiranye n’uwitwa Mutama uregwa n’abanyamuryango benshi ba CAPLAKI gushyigikira abayobozi bacyuye igihe bitewe n’isano yo mu muryango bafitanye, Mutama yadutangarije ko ari umwe mu batumye habaho impinduka bitewe n’uko yabonaga abo bayobozi bakoresha nabi umutungo wa Coperative.
Mutama yemeza ko abandi banyamuryango basaga n’abaganjwe n’ubuyobozi bwariho kuko kari agatsiko (akazu), bitewe no kugaragaza amakosa y’abayobozi Mutama yabaye umwanzi mu muryango.
Ku makosa yagaragajwe na Mutama yatumye abandi banyamuryango bagira ingufu mu gushakisha ibyabo no gukurikirana ababinyereje. Nk’uko abo banyamuryango benshi twaganiriye babivuga ngo hakozwe igenzura ry’imikoreshereze y’imari basanga haranyerejwe frw 22 000 000 yatangwaga mu gukodesha aho bakorera.
Aya mafaranga akaba yarashyizwe ku gatwe k’abari abayobozi kuri Manda ya Munyaneza na Muhiza, dore ko umwe yabaye perezida undi akaba visi perezida muri manda imwe n’undi muyi akaba perezida undi amwungirije (nko Muburusiya kwa Vladimir Putine na Dimitri Medvediev)!
Guhimba ubukode burengeje ikiguzi byateje inyerezwa rya frw 22 000 000
Abo bayobozi bamwe mu banyamuryango bashinja ko bahimbye inyemeza buguzi z’ubukode aho ikibanza cyakodeshwaga amafaranga arenga gato 2 000 000, nyamara abanyamuryango bari baziko ikibanza kishyurwa miliyoni 3.5 bakusanyaga bagaha abayobozi.
Umunyamuryango umwe akaba yarasabwaga gutanga frw 62 000 ku kwezi yiyongere ku mugabane ungana 10% by’agaciro k’ibintu yacuruje mu kwezi! Nk’uko bivugwa na benshi mu banyamuryango igenzura mutungo ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) ryagaragaje abagize uruhare mu kunyereza umutungo byatumye urukiko rukurikira abavugwa.
Munyaneza warezwe yemeye icyaha no kuzishyura amafaranga arenga 14 000 000 akatirwa gufungwa imyaka 4 n’aho Muhiza ahungira i Burundi we akaba yarakekwagwaho gutwara frw 5 000 000.
Icyo abanyamuryango benshi bita urujijo, indi raporo yakozwe na RCA yaje igaragaza ko Muhizi nta mwenda afitiye Coperative (ni ukuvuga yahanaguweho frw 5 000 000).
Imbaraga nke mu gukemura ikibazo
Nyuma y’ibyo bibazo byose habaye amanama atandukanye hagati y’ubuyobozi buriho ubu bukurikirana imitungo yanyerejwe (ishyigikiwe n’abanyamuryango basaga 41) na RCA ndetse n’uruhande rw’abantu 9 rutajya imbizi n’ubuyobozi buriho. Abanyamuryango benshi bemeza ko RCA yagaragaje kubogamira ku ruhande rw’abantu 9 aribo bake mu gukemura ikibazo.
Abo banyamuryango 41 bashyigikiye ubuyobozi buriho ubu bavugako basabwe na RCA gusesa ubwo buyobozi, ndetse n’icyemezo cyo kwirukana Muhizi nk’umunyamuryango ngo ntigikwiye kubahirizwa.
Akavuga ko komite yashyizweho ubu ikorana ubujiji kandi igakoresha igitugu. Ku rundi ruhande ariko abanyamuryango benshi ba CAPLAKI bifuza ko umugore wa Muhiza (umwe wahungiye i Burndi) yafatirwa ibyemezo bitewe n’uko asabwa guha Coperative akazu umugabo we yacururizagamo ariko uwo mugore (tutavuga izina bitewe n’umutekano we) akaba avuga ko kuko yari afatanyije n’umugabo we yagumana umwanya we.
RCA ikaba ishinjwa ko yasabye CAPLAKI gufunga imiryango mu gihe cy’amezi 3 (iminsi 90) mu kugirango abanyamuryo bumvikane. Aba banyamuryango bagasanga RCA yarananiwe nkana kurangiza ikibazo ndetse bo bumva ngo bazajya no kwirebera Perezida Paul Kagame ngo abe ariwe ugikemura.
Umuseke.com wavuganye ku buryo burambuye n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative Mugabo Damien, ikigo cye kikaba gishinjwa na benshi mu banyamuryango ba CAPLAKI kubogama mu gukemura ikibaza kiri muri Coperative.
Mugabo yadutangarije ko kuba abanyamuryango benshi bashyigikiye Komite iriho bitavuze ko bataba bafite amakosa. Uyu muyobozi ati “Tumaze umwaka tugirana inama nyinshi n’abanyamuryango ba koperative CAPLAKI ngo bakemure ibibazo byabo ariko ntibigeze batwumva. Ubwo rero kuba badahinduka ni imiyoborere mibi kandi ntitwakorana n’abantu batemera urwego rubashinzwe.”
Ikindi kibazo umuyobozi wa RCA avuga gikomeye ni ukuba ngo komite yemerwa na benshi iyoborana igitugu no gushaka kwigizayo abo yasimbuye, aha akavugamo icyemezo cyo kwirukana abo mu muryango wa Muhizi.
MUGABO Damien ukuriye Rwanda Cooperative Agency asanga ntampamvu yo kwirukana umugore wa Muhizi ngo kuko ikibazo cy’umugabo we Muhizi (wahungiye i Burundi) kiri munkiko kandi ngo icyaha ni gatozi. Mu kwanzura umuyobozi wa RCA avuga ko Komite iriho bategetse ko iseswa hagatorwa indi n’aho ngo kubuza CAPLAKI gukora nta nyungu babigiramo.
Igiteye inkeke ariko ni ukuba ngo Komite iriho itemera guhindura imyumvire yayo nk’uko MUGABO Damien uyobora RCA yabigaragaje agira ati “Nkurikije inyandiko barimo bandika ntibiteguye guhinduka. Asoza agira ati “CAPLAKI ifite ikibazo ariko umuti wacyo uri mu biganza byabo”.
Bazahomba miliyoni 6 mu mezi atatu
Abanyamuryango babwiye Umuseke.com ko ubu mu gihe kingana n’amezi atatu Coperative CAPLAKI izahomba amafaranga agera miliyoni esheshatu kuko binjizaga nibura miliyoni ebyiri buri kwezi.
Igihugu na cyo kizahomba mu bukerarugendo dore ko abakiriya ba CAPLAKI abenshi bari abanyamahanga baguraga ibikoresho by’ubugeni bikorwa n’iyi cooperative
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Iki kibazo nti gikanganye ahubwo bagifashe nabi ko amategeko ahari kuki adakurikizwa haba mu gukodesha, kuyobora, audit. Babareke bakore ikibazo gikomeze gusuzumwa. Ayo mafaranga batangaga babe baretse kuyatanga hishyurwe gusa ayo baha Leta kuko itabasonera kandi batarahombye
Nibyo rwose ubu umudayimoni yarabateye kandi kuzamwikiza ntibazabishobora keretse abishenye akabyiyoborera, musabe Imana mushikamye! Shitani igenda itera mu mashyirahamwe yiyubashye bikarangira ayigaruriye
gusa ndabona barahemukiye ubusa ariya nta frw arimo ni nayo mpamvu bafunzwe uzarebe abo auditer general avuga muri raporo ye ko banyereje miriyoni ziri hejuru y’ijana.ko nubu batidegembya muri kino gihugu .bikarangira .puuuuu ni hatari biterwa kandi nu kozemo
Leta cg Urukiko rushyireho comitte y’agateganyo iyobowe n’abantu b’Abanyarwanda (Expert) bo hanze
Muhizi uwo ni IGISAMBO ndetse ni umwesikoro yariye Amafaranga yabantu benshi ndetse batara no muri cooperative yabo! ahubwo bazamushakishe yishyure coop. kuko ubwo ni ubujura.
Comments are closed.