Ushinzwe ibikorwa by’Ingabo z’Ubuholandi yasuye MINADEF
Maj. Gen. Leo Buelen niwe wakiriwe na Gen James Kabarebe Ministre w’Ingabo w’u Rwanda ku biro bya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura kuri uyu wa 06 Gashyantare 2013.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu guhana ubumenyi cyane ku ngabo z’u Rwanda.
Uyu musirikare mukuru w’ingabo za Holland yasuye ibindi bikorwa Leta y’igihugu cye iteramo inkunga Leta y’u Rwanda.
Biciye muri SNV, ikigega gitsura amajyambere cy’Ubuholandi hari imishinga itandukanye iterwa inkunga n’iki kigo mu Rwanda.
Ubuholandi ariko bukaba kimwe n’ibindi bihugu nka UK na Germany, mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, byari byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda ica mu ngengo y’imari, Ubudage bwo bukaba buherutse gusubizaho iyi nkunga.
Uru ruzinduko rw’uyu musirikare mukuru w’Ubuholandi rukaba ruje rusanga urwa Ministre w’Iterambere n’ubutwererane w’Ubuholandi nawe asoza urwo yatangiye ku munsi w’ejo (kuwa kabiri).
Maj.Gen. Buelen yavuze ko bagiye gushaka uko bangera imbaraga mu myitozo ya gisirikare u Rwanda rutanga, yavuze kandi ko ubwo basuraga ishuri rya Rwanda Peace Academy riri i Musanze bishimiye ubumenyi buhatangirwa ndetse ngo bifuje kwigira ku bunararibonye ku masomo aganisha ku mahoro ahatangirwa.
Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yibukije ko Ubuholandi n’u Rwanda bafatanya muri byinshi. Ati: “Nta kibazo twagiranye n’Ubuholandi, dufatanya mu bikorwa byo kwitoza, ndetse badufasha guhugura abasirikare bacu muri za Kaminuza zabo”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
kondebase basimburana barashaka kongera kuduha yamisoro yabaturage babo?(aid)
wamenya aribiki umugani wa muzehe adashoboye agwa neza mugabo
Comments are closed.